Dataset Viewer
text
stringlengths 0
11.2k
| source
stringclasses 8
values |
---|---|
MINISITIRI W'IBIDUKIKIJE YATANGIJE IKORESHWA N'IKWIRAKWIZWA RYA GAZ MU BIGO BY'AMASHURIGicurasi 2023 www. nyanza. gov. rw Gahunda yatangiye basura ibigo byatangirijwemo iyi gahunda birimo ESPANYA, Koleji ya Kristu Umwami na GS Mater Dei aho barebye uko Gaz zikoreshwa ndetse bumva n'ubuhamya bw'abayobozi b'ibigo bavuze ko iyi gahunda yagabanyije ku buryo bugaragara ikigero cy'inkwi n'igihe byakoreshwaga mu guteka. Bakaba bagaragaje icyifuzo cy'uko byakwira hose kandi amasafuriya yazo (mivero) akaba manini kandi akomeye ku buryo bashobora gutekamo no gutegura amafunguro atandukanye. ABADAHIGWA NEWSLETTER ABADAHIGWA BA NYANZA: DUFATANYE, DUHINDURE, DUTERE IMBERE Tariki ya 03 Gicurasi 2023, Minisitiri w'Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), Madamu Kabera Juliet, Umuyobozi Mukuru muri muri Minisiteri y'Uburezi Madame Rose Baguma, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Intara y'Amajyepfo Bwana Bikomo Alfred, Umuyobozi wa SP n'abandi bayobozi batandukanye barimo abagize inzego z'umutekano bitabiriye gahunda yo gutangiza ku mugaragaro ikwirakwizwa n'ikoreshwa rya Gaz mu bigo by'amashuri mu turere dukorera mo umushinga wa Green Amayaga. Paji 1Abafashe ijambo bose barimo Umuyobozi w'Akarere, DG wa REMA, Umuyobozi wa SP bagaragaje akamaro izi zizagira mu rwego rwo kurengera ibidukikije, kugabanya ikiguzi cy'inkwi, igihe n'abakozi bakoreshwaga mu gutegura amafunguro y'abanyeshuri. Umuyobozi w'Akarere yashimiye iyi gahunda avuga ko bazakomeza kuyigira iyabo kandi bagaharanira kuba ku isonga mu gukoresha gaz no kurengera ibidukikije. Mu ijambo rye, Minisitiri w'Ibidukikije yashimye iyi gahunda ndetse yibutsa abantu ko hari abanyarwanda baraye babuze ubuzima kubera imvura nyinshi yateye imyuzure n'inkangu byose bifitanye isano n'ibidukikijw bitabingabuzwe neza, asaba abari aho gufata umunota wo kubibuka. Yasabye abari aho kurinda no kurengera amashyamba bagabanya inkwi bakoresha ndetse abasobanurira uko bateka ibishyimbo bakoresheje igihe gito yaba kuri gaz cya Ufata ibishyimbo ukabiraza mu mazi abirengeye, mu gitondo ukabiteka muri ya mazi kandi nta na kimwe bihindukaho rwose yaba mu buryohe kuko ya mazi uba utayamininnye. Komereza iyi nkuru kuri paji ya 2 | ABADAHIGWA_NEWSLETTER__May_2023.pdf |
ABASENATERI BASUYE AKARERE BAREBA IBIKORWA MU BUREZI N'UBUVUZI BW'ABANTU BAFITE UBUMUGA Muzabigerageze murebe pe ntabwo dukwiye guhora mu byakera tuba dukwiye kugerageza ibintu bitandukanye. " Green amayaga ni umushinga mugari Igihugu cy'u Rwanda cyashyizemo imbaraga ugamije kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw' ibinyabuzima biherereye mu gice cy'Amayaga Intara y'Amajyepfo mu turere tune aritwo Gisagara, Nyanza, Kamonyi na Ruhango. Muri uyu mushinga hibandwa ku gutera ibiti ku misozi ihanamye, kubungabuna imigeze no kubungabunga ishyamba rya kimeza rya Kkibirizi mu Karere ka Nyanza. Iyi gahunda yo gukwirakwiza gaz mu mashuri ikazagabanya mu buryo bugaragara inkwi zakoreshwaga mu gutegura amafunguro y'abanyeshuri kandi binagabanye igihe byatwaraga. Itsinda ry'Abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda riyobowe na Hon. Habiyakare François ari kumwe na Hon. Kanziza Epiphanie nka bamwe mu bagize Komisiyo y'Imibereho myiza n'uburenganzira bwa muntu muri Sena basuye Akarere guhera tariki ya 3 kugeza tariki ya 4 Gicurasi mu rwego rwo kumenya ibikorwa mu guteza imbere uburezi n'ubuvuzi by'abantu bafite ubumuga. Paji 2Ibikurikira paji ya 1 Baherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Kayitesi Nadine ndetse n'Umukozi w'Akarere ushinzwe kwita ku bantu bafite ubumuga basuye Ikigo cya HVP Gatagara gitanga uburezi n'ubuvuzi bw'abantu bafite ubumuga baganira n'Ubuyobozi ku bibazo ikigo gihura na byo, uko babishakira ibisubizo n'ibyifuzo bafite kugira ngo bazakorerwe ubuvugizi. Mu byasuwe harimo amashuri abanza na TSS abanza ndetse na serivisi zitandukanye zitandangwa n'ibi bitaro. Abasenateri kandi basuye Koleji ya Kristu Umwami baganira n'ubuyobozi ku bibazo bihari. Babwiwe imbogamije ikigo gihura nazo mu gutanga uburezi budaheza n'icyakorwa kugira ngo uburezi bw'abantu bafite ubumuga butere imbere. Mu nama bakoranye n'inzego zitandukanye bagaragarijwe ishusho y'ibikorerwa abafite ubumuga hibandwa cyane ku bijyanye n'uburezi n'ubuvuzi, imbogamizi hamwe n'ingamba zihari. Abitabitiye inama bunguranye ibitekerezo ku mbogamizi zikeneye ubuvugizi abafite ubumuga bahura nazo cyane ko ubuvuzi n'uburezi bwabo bugoye bitewe n'uko abarezi cyangwa abarimu babihuguwemo ari bake cyane. Abasenateri basuye imiryango 3 irimo abana bafite ubumuga bahawe ubufasha bwo kwiga no kwivuza mu mirenge ya Busasamana na Kigoma maze baganira n'ababyeyi ku mbogamizi bahura nazo bahura nazo mu kwiga no guhabwa serivisi z'ubuvuzi babizeza ubuvugizi. | ABADAHIGWA_NEWSLETTER__May_2023.pdf |
Paji 3UNILAK-NYANZA: HATANGIRIJWE AMARUSHANWA YA NDI UMUNYARWANDA MURI KAMINUZA N'AMASHURI MAKURU Ku bufatanye na Unity Club Intwararumuri, tariki ya 11 Gicurasi 2023, muri Kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza hatangirijwe icyiciro cya Gatatu cy'amarushanwa n'ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na kaminuza ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cyo kubaho kwacu". Iyi gahunda yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, itsinda ry'abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri riyobowe na Madamu Rwabuhihi Josephine, Intumwa ya Minisiteri y'urubyiruko Bwana Nzigiyimana Gilbert, Uhagarariye MINUBUMWE Bwana Nikuze Donatien, Umuyobozi wa UNILAK Nyanza Dr Mukandori Denyse, abanyeshuri ba UNILAK ndetse na College Maranatha. Aya marushanwa kuri Ndi Umunyarwanda akazakorwa mu mivugo n'indirimbo mu gihe cy'iminsi 30 aho abakoze ibihangano bazabitanga k u mboni za Ndi Umunyarwanda. Aya marushanwa akaba afasha kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda. Mu Kiganiro batanze batanze, bamwe mu rubyiruko bagaragaje amateka atandukanye banyuzemo aturuka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko bakaba barakize ibikomere ndetse bakaba bakomeje kwiyubaka muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda nyuma yo kwakira ibyababayeho. Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere yashimiye Unity Club Intwararumuri ku kuba barateguye ibiganiro kuko bifasha mu guhangana n'ingebitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko. Yasabye urubyiruko ko umuntu wese uzabigisha urwango bazamubaza aho arukura kuko Leta yacu yigisha urukundo. Yabasabye kujya basesengura bakumva niba ibyo babwirwa bishyigikira Ndi Umunyarwanda, bakarushaho gufatanya kugira ngo bagere kuri byinshi. Ubutumwa bw'Umushyitsi mukuru bwagarutse ku gushimira buri wese by'umwihariko urubyiruko rwitabiriye iyi gahunda. Ati: "Rubyiruko bana bacu, iyo tubareba turishima tukagira icyizere cy'ejo hazaza. Rero muhagarare bwuma. Ibyo twaciyemo nk'Igihugu kandi duhangana nabyo ni byinshi ariko bikwiye kubatera umwete wo wo gukora cyane. " Yabasabye gukomeza kubaka ubunyarwanda bihereye kuri bo ubwabo nk'urubyiruko kandi bakirinda kwirara. ABANYASHURI BIGA AMATEGEKO MURI UNILAK NA RIB BAKOZE UBUKANGURAMBAGA BWO KWIRINDA IBYAHA Ihuriro ry'abanyeshuri bo mu ishami ry'amategeko muri kaminuza ya UNILAK bibumbiye muri UNILAK Law Student's Society ku bufatanye na RIB baganirije abanyeshuri bo muri Ecole Secondaire de Nyanza ku miterere y'ibyaha by'ihohoterwa n'ingaruka zabyo. Abanyeashuri basabwe kwirinda ibyuho bituma ababashuka babagusha muri ibi byaha bakamenya kuvuga "Oya" no gutanga amakuru ku byaha by'ihohoterwa kuko bibagiraho ingaruka mbi z'igihe kirekire. Bagaragarijwe kandi ko ibyaha by'ihohoterwa ribakorerwa ari kimwe mu byica amahirwe yabo mu gihe kizaza, bikanangiza ubuzima bwabo bityo basabwa kwirinda irari ry'impano bahabwa zibagusha mu byaha ndetse basabwa kubwira abahishira na abunga ibi byaha ko ari icyaha gihanwa n'amategeko. | ABADAHIGWA_NEWSLETTER__May_2023.pdf |
HABAYE UMUNSI W'UMUFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE RY'AKARERE KU NSHURO YA KABIRI Tariki ya 10 Gicurasi 2023, kuri Hotel Quiet Haven-Nyanza habereye ku nshuro ya kabiri, Umunsi w'Umufatanyabikorwa w'Akarere mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry'abaturage hashingiwe ku mahirwe agaragara mu Karere. Uyu munsi witabiriwe n'abayobozi b'imiryango itari iya Leta n'Ibigo bikorera muri Karere. Twifatanyije kandi n'Umuyobozi Mukuru wa LODA Madame Nyinawagaga Claudine. Paji 4Uyu munsi wibanze ku kugaragaza ishyirwamubikorwa ry'imyanzuro yari yarafatiwe mu munsi w'Umufatanyabikorwa uheruka byakozwe na Perezida wa JADF Bwana Gashonga Leonard. Mu ijambo ry'ikaze ry'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, yashimye cyane abafatanyabikorwa ku ruhare bagira mu iterambere ry'abaturage n'impamvu uyu munsi washyizweho. Umuyobozi w'Akarere kandi yagaragaje ibyagezweho ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye mu Karere aho yibanze ku bikorwa by'ingenzi byakozwe na buri NGO. Umuyobozi w'Akarere yabagaragarije uko Akarere gahagaze bigendanye n'ishyirwamubikorwa rya gahunda ya Guverinoma (NST1). Abafatanyabikorwa bakaba biyemeje gushyira hamwe imbaraga kugira ngo ibipimo bizamuke by'umwihariko ibijyanye n'imibereho myiza. Umuyobozi Mukuru wa LODA yatanze ikiganiro kuri gahunda ya Lata yo kuvana abaturage mu bukene mu buryo burambye (Strategy for Sustainable Graduation) aho umuturage afashwa gukoresha ubufasha bitandukanye ahambwa akava mu cyiciro cy'ubukene akagana mu bukire. Abafatanyabikorwa bakaba biyemeje gufatanya n'inzego z'ubuyobozi bwite bwa Lata mu kuvana abaturage mu bukene bagendeye ku cyerekezo bahabwa ndetse n'inkingi bakoreramo cyangwa ibyo bibandaho. Emmanuel Nsengiyumva umukozi wa USAID Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'umushinga Gikuriro Kuri Bose ndetse n'Umukozi wa Give Directly bavuga ko kuvana abaturage mu bukene bishoboka Nsengiyumva yagize ati: “Hari icyizere ko imibare izagabanuka kuko twe dufite ubushake bityo mu mikoranire twese hamwe n'abaturage barimo intego zacu zizagerwaho. ” Umukozi wa Give Directly nawe yagize ati “Dukorana n'inzego za leta zikadufasha natwe tukabona aho duhera umuturage tumufasha kwiteza imbere by'umwihariko tumuha amafaranga tukizera ko nabo bagomba kwiteza imbere. ” Byagaragaye ko iyo abafatanyabikorwa bafatanyije n'ubuyobozi byose bishoboka kuko kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana ubwo habaga Umunsi w'Umufatanyabikorwa ku nshuro ya mbere, Akarere kari kuri 32% ariko aho buri wese abishyiriyemo imbaraga mu cyiswe operation 195, imirire mibi yagabanutseho 9% igera kuri 23% mu gihe cy'umwaka umwe kandi intego za NST1 ni ukugera kuri 19%. | ABADAHIGWA_NEWSLETTER__May_2023.pdf |
ABAJYANAMA B'AKARERE N'ABAFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE BASUYE IBIKORWA BY'IMIHIGO ABATURAGE BAKANGURIWE KURWANYA IMIRIRE MIBI N'IGWINGIRA N'UMWANDATariki 16 Gicurasi 2023, mu Karere hatangiye icyumweru cy'Umujyanama n'Umufatanyabikorwa aho hasurwaga imirenge itandukanye mu rwego rwo kureba aho imihigo y'Akarere 2022-2023 igeze ishyirwa mu bikorwa yaba mu nyandiko ndetse n'aho ibikorwa biherereye. Abajyanama n'abafatanyabikorwa kandi barebaga ikemurwa ry'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage ndetse n'ingaruka imvura yari imaze iminsi igwa yagize ku baturage mu buryo bw'ibiza. Paji 5Mu masaha y'ikoroba, Abajyanama n'abafatanyabikorwa bitabiriye inteko z'abaturage baganira kuri gahunda zitandukanye harimo imihigo, kurwanya akimbirane yo mu miryango, uburyo bwo kwivana mu bukene, isuku n'ibindi. Abaturage bakaba barishimiye uru rugendo rw'abajyanama rugamije kubegera no kubumva ndetse bavuga ko bizabafasha gukomeza gushyira mu bikorwa imihigo no gufatanya muri byose hagamijwe iterambere. Ku bufatanye na Never Again Rwanda, mu mushinga Dufatanye Kwiyubakira Igihugu, tariki ya 23 Gicurasi 2023 ku Kibuga cyo mu Gihisi mu murenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu habereye inteko y'abaturage initabirwa n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Kayitesi Nadine. Haganiriweku isuku no kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza aho yanabasobanuriye gahu nshya ya Leta igamije gufasha abaturage kuva mu bukene byihuse. Abaturage basabwe kurebera kuri bagenzi babo bagiye bakoresha neza inkunga bahawe bakivana mu bukene, abasaba kwirinda amakimbirane kuko ariyo ntandaro ya byose. Yagize ati: “Twirinde amakimbirane yo mu miryango kuko ari intandaro ya byose harimo imirire mibi itera abana kugwingira. Tuboneze urubyaro kugira ngo tubonere abo twabyaye ibibatunga, tunabashe kubarihira amashuri babeho neza" Ku kibazo cy'imirire mibi n'igwingira, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza, avuga ko Mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'igwingira n'imirire mibi mu bana, yavuze ko ubuyobozi bw'aka karere bugiye kureba uko bwafasha mu buryo bw'ubushobozi ababyeyi bigaragara ko badafite aho bakura ibiribwa byokwita ku mikurire y'abana babo ndetse nogukora ubukangurambara kugirango abasigaye bafite amikoro ariko batita kubuzima bw'abana babo bahindure imyumvire kuko ahanini ari yo ibitera. | ABADAHIGWA_NEWSLETTER__May_2023.pdf |
Abagize Urwego rwa DASSO mu Karere boroje inka Munyabarame Emmanuel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utishoboye akaba atuye mu murenge wa Muyira, Akagari ka Nyamure, Umudugudu wa Gitare ndetse banamuha n'ibiribwa. Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, Polisi, abahuzabikorwa ba DASSO ku Karere n'imirenge n'izindi nzego. Paji 6 ABAGIZE URWEGO RWA DASSO BOROJE UWAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI UTISHOBOYE Iyi nka ikaba ifite ubwishingizi ndetse Munyabarame yahawe ibikoresho n'imiti by'ibanze kugira ngo abashe kuyitaho nk'uko bikwiye. Uworojwe yashimiye DASSO mu Karere ka Nyanza ku muco mwiza bakomora kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abizeza kuyifata neza ikamuteza imbere nawe akazoroza abandi. Umuyobozi w'Akarere mu ijambo rye, yashimiye DASSO ku ruhare bagira mu gucunga Umutekano w'abaturage mu Karere ariko bakaba baributse ko Umutekano wa mbere uhera ku buzima bwiza. Yasabye uworojwe kutazimya igicaniro ahubwo imvugo ikaba ingiro. Ambasaderi wa Hongiriya H. E. Zsolt Mészáros ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya ari kumwe na Chargé d'Affaires ushinzwe ubujyanama mu iterambere n'ubucuruzi akaba akorera i Kigali Madame Zsófia Antal tariki 13 Gicurasi 2023 basuye Akarere bakirwa mu biro n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme bagirana ibiganiro ku bufatanye n'iterambere. Baherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere, basuye kandi Ishuri Ryisumbuye rya Nyanza baganira n'Ubuyobozi, abarimu n'abanyeshuri 21 baterwa inkunga n'Ikigega cya Hongiriya. Uruzinduko rwasoje basura Ingoro y'Amateka y'Abami mu Rukari aho bashimiye amateka n'umuco by'Abanyarwanda bizeza Umuyobozi w'Akarere ko bazagaruka bagafata umwanya uhagije wo gusura Akarere kugira ngo bamenye umuco n'uburyo abanyarwanda bagiye bishakamo ibisubizo. Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere Karanganwa Jean Nepo yavuze ko ibyo bakoze babikomora ku murongo mwiza wa Nyakubahwa Perezida wa Repulika y'u Rwanda ushaka ko abaturage bagira ubuzima bwiza. Ati: "Iyi nka tuyikugabiye kugira ngo wowe n'umuryango munywe amata, mubone ifumbire, muhinge mweze, mugire ubuzima bwiza". AMABASADERI WA HONGIRIYA MU RWANDAYASUYE ISHURI RYA NYANZA N'INGORO Y'ABAMI MU RUKARI | ABADAHIGWA_NEWSLETTER__May_2023.pdf |
Tariki ya 27 Gicurasi 2023, mu mirenge yose igize Akarere habaye Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2023, ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Kibirizi, Akagari ka Cyeru. Paji 7Ni umuganda wibanze ku gusiza ikibanza kizubakwamo Workshop aho abana barangije umwaka wa 3 w'amashuri yisumbuye bazajya bakomereza mu muri TVET mu mwaka wa4 mu mashami y'ubwubatsi n'amashanyarazi. Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku kubaka umuryango ubanye neza, ufatanya muri byose kandi wirinda amakimbirane ayo ariyo yose, kwirinda kubyara indahekana ahubwo bakaboneza urubyaro babyara abo bashoboye kugaburira, kuvuza, kwambika, kwigisha,.. Kwita ku murimo bahinga ibihingwa ngengabukungu na ngandurarugo kugira ngo barusheho kubaho neza no Kwirinda gusesagura umutungo w'urugo. Hatanzwe kandi ubutumwa bwa Police y'Igihugu busaba abanyarwanda bose kugerayo amahoro basobanurira abanyamaguru bakoresha umuhanda kuwukoresha neza mu rwego rwo kwirinda impanuka. Minisitiri w'Uburezi yatangije ku mugaragaro ubukanguramba ku isuku n'isukura buzamara umwaka wose (kuwa 27/05/2023-23/04/2024). MINISITIRI W'UBUREZI N'ABADEPITE BIFATANYIJE N'ABATURAGE MU MUGANDA USOZA UKWEZI Muri uyu muganda twifatanyije na Nyakubahwa Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine akaba n'imboni y'Akarere ka Nyanza muri Guverinoma akaba ari na we wari umushyitsi mukuru. Hari kandi Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ari bo Hon. Munyangeyo Théogène na Honorable Mukamana Alphonsine, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Bwana Ntazinda Erasme, Umuyobozi w'Ingabo mu karere, Maj. Mugisha Frank, Umuyobozi wa Police mu karere, SSP Edouard Kizza n'abandi bayobozi batandukanye. Yasabye abaturage gutandukana n'umwanda bakimakaza isuku kandi bakabigira ubuzima bwabo bwa buri munsi, Guca burundu amashashi kuko yangiza ubutaka n'ikirere Kugira isuku ku mubiri, ku myambaro, mu ngo, aho turara, aho tugenda hose, ahagurishirizwa amafunguro, Gutoza abana bato umuco w'isuku bakawigisha abakuru, Kunoza isuku yo mu kanwa boza neza amenyo kandi kuburyo bukwiye. Yasabye kandi abarezi gutoza abana isuku no kujya bayigenzura buri gihe kandi ababyeyi bakagira uruhare mu burere n'uburezi bw'abana babo basura abana ku mashuri bakareba imyigire yabo, uko bagaburirwa ku ishuri, kwitabira inteko rusange z'ababyeyi no gutanga umusanzu wo kugaburira abana ku mashuri. Uyu muganda ukaba waritabiriwe bishimishije. | ABADAHIGWA_NEWSLETTER__May_2023.pdf |
Mu murenge wa Cyabakamyi, Akagari ka Nyarurama hatangijwe ku mugaragaro umushinga wa Give directly ugamije kuvana abaturage mu bukene mu buryo burabye. Ni igikorwa cyitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madame KAYITESI Alice, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Bwana NTAZINDA Erasme, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Kayitesi Nadine, abakozi ba Give Directly bakuriwe na Bwana RWAKA Moses, abahagarariye inzego z'umutekano mu Karere n'abaturage benshi. Paji 8Guverineri yibukije abaturage ko amahirwa nk'aya atabonwa no bose kuko ari Umurenge umwe mu Ntara yose, ikaba imirenge 5 mu Gihugu hose. Yababwiye ko ari guhunda nziza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo kubakira mu bukene abinyujije mu kubashakira abafatanyabikorwa. Yabasabye kwirinda amakimbirane ashingiye ku mafaranga bazahabwa no kutazayapfusha ubusa bajya mu bidafite inyungu. Yabasabye kuzayakoresha neza bakivana mu bukene. Yagize ati: "Ndabagira inama ko mwicara nk'umuryango muto, mugatekereza icyo mwakora kikabavana mu bukene. Ntimuzabe iciro ry'imigani ngo ubufasha mwahawe ntacyo bwabamariye. " Mu rwego rwo kurushaho kwegera urubyiruko, tariki 17 Gicurasi 2023 abakozi b'Ikigo cy'Urubyiruko ku bufatanye na Police n'urubyiruko rw'abakorerabushake, batanze ibaganiro by' ubukangurambaga mu rubyiruko mu bigo by'amashuri bya GS Hanika, Busasamana TVET na Kavumu TVET byibanze ku gukumira inda ziterwa abangavu, kwitabira ibikorwa by'ubukorerabushake, gushishikariza urubyiruko gufasha imiryango yabo gukemura ibibazo biyibangamiye no kugira isuku muri byose ahantu hose. Baganirijwe kandi ku buzima bw'imyororokere, kurwanya ibiyobyabwenge n'indi myitwarire mibi. CYABAKAMYI: GUVERINERI YATANGIJE GAHUNDA YA GIVE DIRECTLY IGAMIJE KUVANA ABATARAGE MU BUKENE VUBA UBUKANGURAMABAGA BW'URUBYIRUKO MU BIGO BY'AMASHURI BYO MURI BUSASAMANA | ABADAHIGWA_NEWSLETTER__May_2023.pdf |
Tariki 24 Gicurasi 2023, Ikipe ya Rayon Sports y'Abakobwa baherekejwe na Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports Bwana Uwayezu Jean Fidele basuye Akarere ka Nyanza mu rwego rwo kubamirikira igikombe batwaye muri Championat y'Icyiciro cya Kabiri mu bagore ndetse n'ibindi bigwi bagezeho mu mezi 6 ikipe imaze ibayeho. Bakaba bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme. Nk'uko byasobanuwe na Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports. ni muri gahunda y'ubufatanye Paji 9BYATEGUWE BINATUNGANYWA NA: MFURA Patrick Public Relations & Communication RAYON SPORTS Y'ABAGORE YAMURIKIYE AKARERE KA NYANZA IGIKOMBE YATWAYE IDATSINZWE Umuryango wa Rayon Sports ufitanye n'Akarere ka Nyanza ndetse no kwereka abakinnyi aho Ikipe ya Rayon sport ikomoka. Umuyobozi w'Akarere yabashimiye uko bitwaye abasaba gushyiramo imbaraga nyinshi bakagaragaza Rayon Sports nyayo mu kiciro cya mbere kandi ko ubufatanye buzakomeza kuko ntawatandukanya Nyanza na Rayon Sports. Nyuma yo kwakirwa n'Umuyobozi w'Akarere basuye Ingoro y'Amateka y'Abami mu Rukari ndetse n'u Umusezero w'abami uri i Mwima basobanurirwa amateka n'umurage by'u Rwanda barabyishimira cyane. | ABADAHIGWA_NEWSLETTER__May_2023.pdf |
HIZIHIJWE IMYAKA 63 HVP GATAGARA YITA KU BAFITE UBUMUGA N'IBIKORWA BYA PADIRI FRAIPONT KU NSHURO YA 41 Tariki 26 Gicurasi 2023, mu Kigo cya HVP Gatagara habereye umuhango wo kwizihiza imyaka 63 iki kigo kimazegitanga ubuvuzi n'uburezi bidaheza no kuzirikana ibikorwa bya Padiri Fraipont Ndagijimana ku nshuro ya 41. Ni umuhango witabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutegtsi bw'Igihugu Madame Ingabire Assoumpta akaba ari nawe we wari umushyitsi mukuru, Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, Nyiricyubahiro Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Kabgayi Musenyeri Simaragide Mbonyintege. Paji 10Hari kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga Bwana Ndayisaba Emmanuel, Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, abihaye Imana mu ngeri zitandukanye, inzego z'Umutekano mu Karere, abarerewe muri HVP Gatagara, abahivurije n'abandi batandukanye. Ni gahunda yabanzirijwe n'igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Kabgayi ndetse hanatangwa amasakaramentu arimo irya batisimu, gukomezwa no guhabwa ukarisitiya. Nyuma ya Misa hakurikiyeho, kunamira no gushyira indabo ku mva ya Padiri Fraipont Ndagijimana na bagenzi be no kumva ubutumwa bw'abayobozi batandukanye. Ubutumwa bwatanzwe bwose bwagarukaga ku kamaro HVP Gatagara yagize mu burezi n'ubuvuzi by'abantu bafite ubumuga no kubitaho muri rusange, hagashimirwa by'umwihariko Padiri Fraipont Ndagijimana wagize uruhare rukomeye mu kwita ku bantu bafite ubumuga. Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere yavuze ko ku bufatanye bw'Igihugu, Akarere na HVP Gatagara hamaze gukorwa byinshi mu guhindura imyumvire y'uko abantu bafite ubumuga bafatwaga ndetse no kubafasha ubwabo kwigirira icyizere. Yavuze kandi ko mu rwego rwo gukomeza korohereza abantu bafite ubumuga by'umwihariko abakenera serivisi za HVP Gatagara, hatangiye gukorwa umuhanda wa kaburimbo ugera kuri iki kigo aho imirimo igeze kuri 20%. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu Madame Ingabire Assoumpta wari Umushyitsi mukuri muri uyu muhango, yashimiye HVP Gatagara n'Ubuyobozi bw'Akarere ku byo bakora kugira ngo Uburezi n'ubuvuzi bidaheza bitezwe imbere. Yashimiye kandi Padiri Fraipont Ndagijimana watangije ibikorwa byo kwita ku bantu bafite ubumuga kuko yagaragaje ko n'ubwo umuntu yaba afite ubumuga haba hari ibyo ashoboye kandi bifasha mu iterambere ry'Igihugu. Yabizejeje ubuvugizi kugira ngo abantu bafite ubumuga bakomeze ku itabwaho nk'uko bikwiye. | ABADAHIGWA_NEWSLETTER__May_2023.pdf |
igitondo cy'isuku ni gahunda ngarukacyumweru iba buri wa kabiri mu gitondo guhera i saa kumi n'ebyiri kugera saa moya hagamijwe kwimakaza umuco w'isuku no kurwanya indwara ziterwa n'umwanda. Abaturage bo mu murenge wa Busasamana mu midugudu itandukanye bavuga ko cyabafashije kugera kuri byinshi harimo kuba ahantu hasukuye no kuba bagaragara neza. Tariki 30 Gicurasi 2023, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madame Kayitesi Alice ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme n'Umuyobozi w'Akarere wungirije Paji 11IGITONDO CY'ISUKU CYABAYE IMBARUTSO YO KURWANYA INDWARA ZITERWA N'UMWANDA ushinzwe imibereho myiza Madame Kayitesi Nadine bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, Umudugudu wa Gishike mu gitondo cy'isuku. Hakaba hibanzwe ku isuku yo mu ngo, kubaka udutanda tw'amasahani gukora ingarani no gusibura imihanda y'imigenderano. Abitabiriye bakanguriwe kugira isuku mu ngo, ku mubiri, ahabakikije n'aho bakorera hitabwa by'umwihariko ku isuku y'abana. Ubukangurambaga bw'isuku bwakomereje ku Gicumbi Mbonezamikurire y'abana bato cy'Umudugudu wa Gishike. ABANYESHURI 93 BARANGIJE AMAHUGURWA YO KUDODA IMYENDA MU RUGANDA RWA NIG Tariki 30 Gicurasi 2023, mu Ruganda rudoda imyenda rwa NIG (Nyanza Investment Group) ruherereye mu Gakiriro ka Nyanza habereye umuhango wo guha certificates abanyeshuri 93 barangije amahugurwa yo kudoda imyenda. Ni gahunda yitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madame Kayitesi Alice, Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, umuyobozi, Umuyobozi w'Uruganda rukora imyenda rwa Vision Garment Ltd Madame Mukantabana Aline n'abayobozi ba NIG. Ubutumwa bwatanzwe n'Umuyobozi w'Akarere bwibanze ku gushimira NIG ku gikorwa cyiza bakoze cyo gushyira ho uruganda rukora imyenda n'ubwo inzira yabaye ndende ariko icyizere cy'umusaruro kikaba kigaragara. Abanyeshuri basoje amasomo basabwe gukomeza gukora neza kugira ngo batange umusaruro mu kazi bafasha imiryango yabo n'Igihugu muri rusange Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yashimiye NIG ku gikorwa cy'indashyikirwa bagezeho by'umwihariko harimo guha akazi abakozi benshi. Yabasabye gutanga serivice nziza ku bakiriya. | ABADAHIGWA_NEWSLETTER__May_2023.pdf |
Tariki ya 07 Gicurasi 2023, mu murenge wa Kibirizi habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by'umwihariko abagore n'abana biciwe ahazwi nko ku Ibambiro. Ni igikorwa cyabimburiwe no kunamira no gushyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri isaga 437 y'abagore n'abana bishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994 mu murenge wa Kibirizi. Ni gahunda yitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Madame Kayitesi Alice akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru, Abasenateri n'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umuyobozi w'Ihuriro ry'abagore bo mu Paji 12KIBIRIZI: HIBUTSWE ABAGORE N'ABANA BICIWE KU I BAMBIRO MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 Nteko Ishinga Amategeko (FFRP), Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme, Perezidante wa AVEGA ku rwego rw'igihugu, Madame Kayitesi Immaculée, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Igihugu, abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, abanda bayobozi batandukanye ndetse n'abaturage benshi. Mu byaranze iyi gahunda harimo kunamira abishwe hashyirwa indabo ku mva ishyinguyemo abagore n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhamya, indirimbo zo kwibuka n'ubutumwa bw'abayobozi batandukanye. Abafashe ijambo bose batanze ubutumwa bwo kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane ababuriye ababo ku Ibambiro, kubakomeza no gushimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi n'Umugaba mukuru wazo Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika bahagaritse Jenoside. Mu byaranze iyi gahunda harimo kunamira abishwe hashyirwa indabo ku mva ishyinguyemo abagore n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhamya, indirimbo zo kwibuka n'ubutumwa bw'abayobozi batandukanye. Abafashe ijambo bose batanze ubutumwa bwo kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane ababuriye ababo ku Ibambiro, kubakomeza no gushimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi n'Umugaba mukuru wazo Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika bahagaritse Jenoside. Yagize ati: ““Kwibuka Abagore n'Abana bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ni ugutanga ubutumwa ku bakiri bato kugira ngo basobanukirwe neza ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, no kubatoza kubaha ikiremwamuntu nta vangura iryo ari ryo ryose. ” | ABADAHIGWA_NEWSLETTER__May_2023.pdf |
i Ibi byatangajwe na Perezidante w'Inteko ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite Hon. Mukabarisa Donatille ubwo ku Rwibutso rwa Jeniside rwa Gatagara habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside mu 1994. Ni igikorwa cyabaye tariki ya 6 Gicurasi 2023. Hari kandi Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene, Abasenateri n'abadepite, Perezidante w'Avega ku rwego rw'Igihugu, Uhagarariye Ibuka ku rwego rw'Igihugu, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, abahagarariye inzegoz'Umutekano, Perezida w'Ishyirahamwe ry'Abarokotse Jenoside b'i Gatagara, Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Abihayimana n'abaturage. Paji 13KWIBUKA TUGOMBA KUBIKURAMO AMASOMO TUZASIGIRA ABAZADUKOMAKAHO-HON. MUKABARISA DONATILLE Iyi gahunda yaranzwe n'ibikorwa birimo umunota wo kwibuka, Isengesho, ubuhamya, ubutumwa butandukanye bwatanzwe binyuze mu bihangano, ikiganiro ku mateka ya Jonoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe na Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene. Ubutumwa bwatanzwe n'Abayobozi bwose bwagarutse ku kwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukomeza kubaka u Rwanda ruzira jenoside, kwirinda amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu ijambo rye, Perezidante w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadeopite, yashimiye abaje gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati: “Uyu munsi ku nshuro ya 29, twateranye ngo twibuke duhe n'agaciro abavukijwe ubuzima bwabo baruhukiye muri uru Rwibutso rwa Gatagara. Iki ni igikorwa gikomeye kandi dushimira igihugu cyacu, kandi burya urwango iyo rwahemberwaga hicwaga n'Abatutsi kuko nta burenganzira bagiraga. Kwibuka tugomba kubikuramo amasomo dusigira abazadukomokaho kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi. ” Yasabye buri wese kwirinda icyo ari cyo cyose cyazana amacakubiri mu Banyrwanda kuko tuzi ikiguzi cy'amacakubiri n'ivangura n'aho byatugejeje. Yasabye buri wese kugira imyumvire yo guhanranira kugera ku ntego igihugu kiba cyariyemeje zo kugira imibereho myiza n'iterambere. Yavuze ko kwifatanya n'abarokotse ni umuco mwiza wa Kinyarwanda wo gutabarana no guhumurizanya. Ashimira Inkotanyi zarokoye Abatutsi ndetse hakaba hari abafite n'imbaraga zo kubara inkuru z'urugendo rwabo. Ati: “Muhumure ntimuri mwenyine. ” | ABADAHIGWA_NEWSLETTER__May_2023.pdf |
Tariki ya 10 Gicurasi 2023, mu rugo rw'Impinganzima ya Nyanza ruherereye herereye i Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994hibukwa by'umwihariko abari bagize imiryango y'Intwaza zituye muri uru rugo. Iyi gahunda yitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MINUBUMWE Hon. Uwacu Julienne, Perezidante wa AVEGA-Agahozo ku rwego rw'igihugu Madame Kayitesi Immaculée, Uhagarariye AVEGA ku rwego rw'Intara, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza wungirije Paji 14MU MPINGANZIMA YA NYANZA BIBUTSE KU NSHURO YA 29 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Kayitesi Nadine, Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, inzego z'Umutekano, uhagarariye ibuka, bamwe mu bayobozi bo mu nzego z'ibanze, Abaturage bo mu kagari ka Mushirarungu. Abafashe ijambo bose bagarutse ku butumwa bujyanye no gufata mu mugongo no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 b'intwaza hibutswa ko Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano zacu kandi tugomba kuzuza. Intwaza zasabwe Gukomeza kuba intagamburuzwa kandi abitabiriye bose muri rusange basabwa gukomeza kwita ku bandi babyeyi bagizwe incike na Jenoside yakor ewe Abatutsi 1994 b'intwaza hibutswa ko Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano zacu kandi tugomba kuzuza. Intwaza zasabwe Gukomeza kuba intagamburuzwa kandi abitabiriye bose muri rusange basabwa gukomeza kwita ku bandi babyeyi bagizwe incike na Jenoside batari mu ngo z'impinganzima kuko nta wundi bireba uretse twe. Twibuke twiyubaka. URUBYIRUKO RWIBUTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI GAHUNDA Y'IGIHANGO CY'URUNGANO Tariki ya 25 Gicurasi 2023, muri Koleji ya Kristu Umwami hari habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yateguwe n'Ihuriro ry'Urubyiruko-Igihango cy'Urungano ku nsanganyamatsiko igira iti: "Urubyiruko twahisemo kuba umwe-Igihangocy'Urungano". Iyi gahunda yitabiriwe n'ibyiciro bitandukanye by'ubyiruko mu Karere, Uhagarariye Ibuka mu Karere, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Kayitesi Nadine akaba ari nawe wari umushyitsi Mukuru, Hon. Polisi Denis n'abandi. Gahunda zabanzirijwe no kunamira no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza n'Urugendo rwo kwibuka rwaturutse kuri uru Rwibutso rusorezwa muri Koleji ya Kristu Umwami ahabereye igikorwa nyir'izina. Abafashe ijambo bose bashimye bashimiye abateguye iyi gahunda bagaruka ku bubi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bagarutse ku mbaraga urubyiruko rufite mu kubaka Igihugu. Komereza iyi nkuru ku rupapuro rwa 15 | ABADAHIGWA_NEWSLETTER__May_2023.pdf |
Hon. Polisi Denis yaganirije urubyiruko rwitabiriye gahunda y'Igihango cy'Urungano, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 n'uburyo ingengabitekerezo yayo yakwirakwijwe abasaba gukomeza guhangana n'ingebitekerezo yayo. Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutegura iyi gahunda yo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yagize ati: "Kwibuka urubyiruko ni umwanya mwiza wo kubasubiza agaciro bambuwe kandi bidufasha gusobanukirwa amateka yacu". Yakomeje Paji 15Ibikurikira urupapuro rwa 14 avuga ko kwibuka bituma turushaho gufata ingamba zo guhangana n'ingebitekerezo ya Jenoside n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko, asaba urubyiruko gukunda Igihugu kugira ngo bizababere imbaraga n'akabando bitwaza kandi ko nibakunda Igihugu ntakizabananira. Twibuke twiyubaka. HIBUTSWE KU NSHURO YA 29 JENOSIDE YAKORWE ABATUTSI MU 1994 MU MAYAGA YA NYANZA Tariki ya 28 Gicurasi 2023, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu Mayaga ya Nyanza ruherereye mu murenge wa Muyira habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Mayaga ya Nyanza ndetse no gushyingura mu cyubahiro imibiri 62 harimo iyabonetse bwa mbere ndetse n'iyimuwe. Muri iki gikorwa tukaba twifatanyije n'abashyitsi batandukanye barimo Hon Depite Munyangeyo Théogène akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru, Hon Senateri Nkusi Juvenal, Hon Senateri Umuhire Adrie, Hon Depite Nyirabega Eutalie, Hon Depite Mukamana Alphonsine, Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo Col. Kanyamahanga Celestin, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyanza Sheikh Ntawukuriryayo Ismael. Perezida w'Ihuriro ry'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mayaga ya Nyanza Bwana Uwayezu Jean Fidele,abahagarariye Ibuka, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu Karere ka Ruhango, abahagarariye inzego z'Umutekano mu Karere, bamwe mu bajyanama b'Akarere, Komite Nyobozi yose y'Akarere ka Nyanza, Inshuti, abavandimwe n'imiryango. Komereza iyi nkuru kuri paji ya 16 | ABADAHIGWA_NEWSLETTER__May_2023.pdf |
CONTACT US Gahunda zaranzwe n'umunota wo kwibuka, isengesho, ubutumwa butandukanye harimo ijambo ry'ikaze ry'Umuyobozi w'Akarere n'ijambo ry'umushyitsi mukuru, ijambo ry'uhagaririye imiryango yashyinguye, Ijambo rya Perezida wa OSRGM, ubuhamya bwatanzwe Ndutiye Gabriel warokokeye ku Mayaga aho yavuze inzira y'umusaraba yanyuzemo akarokorwa n'Inkotanyi. Paji 16@Nyanza District info@Nyanza. gov. rw 6262 Toll free BYATEGUWE BINATUNGANYWA NA: MFURA Patrick Public Relations & Communication NYANZA DISTRICTIbikurikirai paji ya 15 Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'Akarere mu yashimiye abaje kudufata mu mugongo anihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko mu Mayaga Jenoside yakoranywe ubukana bwinshi kuko Urwibutso rw'Amayaga ruruhukiyemo imibiri 90 067 hatabariwemo imibiri 62 yashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi. Yasabye buri wese gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda ku isonga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame anashimira Leta y'u Rwanda ikomeje gufasha abarokotse kwiyubaka. mu cyubahiro uyu munsi, yavuze ko abashyinguwe none n'abo twibuka bose ari ababyeyi, abagabo inkumi n'abasore bagiye bafite agahinda ariko abasigaye bakaba bashima Imana n'Inkotanyi zabarokoye bakaba bariyubatse. Ati: "Iyi minsi yo kwibuka ituma twongera guhoberana n'abacu, tukavomamo imbaraga zo kwiyubaka no kubaka Igihugu kandi iki gihango ntituzagitatira". Madame Mukantaganzwa Brigitte wavuze mu izina ry'imiryango yashyinguwe ababo Uwayezu Jean Fidele yagize ati: "Turagaya cyane abakoze Jenoside ariko tunashima abanyarwanda bitanze bagatanga amaraso yabo kugira ngo hagire abarokoka. Abadatanga amakuru y'ahari imibiri y'abishwe ntabwo tuzakomeza kubapfukamira kandi ntibizatubuza kubakunda no kubana nabo neza kuko igihe kibaye kinini. Turashimira Leta yacu iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wanayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside. Leta yacu ntacyo itakoze ngo yite ku barokotse. Turashimira Akarere kacu ka Nyanza cyane kadufasha muri byinshi by'umwihariko muri gahunda zo kwibuka kandi ndashimira abadutabaye bose. Hon Munyangeyo yihanganishije abarokotse avuga ko iyo twibuka tuzirikana amateka mabi n'ingengabitekerezo ya Jenoside byakwirakwijwe n'abakoroni ndetse na Repubulika ya mbere n'iya 2. Ati: "Turabakomeza kandi tubasaba gukomeza kugira ubutwari bwo Kwigira no kudaheranwa n'agahinda. " Yavuze ko kwibuka biduha imbaraga zo kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside asaba asaba abarokotse kwiyubaka mo ubudaheranwa kuko n'ubwo bigaragara ko igenda igabanuka ariko hari abakiyigaragarwa ho kandi uburozi ntibuba buke. Twibuke twiyubaka. | ABADAHIGWA_NEWSLETTER__May_2023.pdf |
Scanned by Cam Scanner | Amabwiriza_Girinka_001-2018-1.pdf |
Scanned by Cam Scanner | Amabwiriza_Girinka_001-2018-1.pdf |
Scanned by Cam Scanner | Amabwiriza_Girinka_001-2018-1.pdf |
Scanned by Cam Scanner | Amabwiriza_Girinka_001-2018-1.pdf |
Scanned by Cam Scanner | Amabwiriza_Girinka_001-2018-1.pdf |
Scanned by Cam Scanner | Amabwiriza_Girinka_001-2018-1.pdf |
Scanned by Cam Scanner | Amabwiriza_Girinka_001-2018-1.pdf |
Scanned by Cam Scanner | Amabwiriza_Girinka_001-2018-1.pdf |
Scanned by Cam Scanner | Amabwiriza_Girinka_001-2018-1.pdf |
Scanned by Cam Scanner | Amabwiriza_Girinka_001-2018-1.pdf |
Scanned by Cam Scanner | Amabwiriza_Girinka_001-2018-1.pdf |
Scanned by Cam Scanner | Amabwiriza_Girinka_001-2018-1.pdf |
Scanned by Cam Scanner | Amabwiriza_Girinka_001-2018-1.pdf |
Scanned by Cam Scanner | Amabwiriza_Girinka_001-2018-1.pdf |
1 REPUBLIKA Y'U RWANDA IKIGEGA GISHINZWE GUTERA INKUNGA IBIKORWA BY'ITERAMBERE MU NZEGO Z'IBANZE RWANDA LOCAL DEVELOPMENT SUPPORT FUND B. P. 7305 KIGALI E-mail: rldsf@rwanda1. com Website: www. rldsf. gov. rw Gahunda y'Ubudehe ni imwe m uri gahunda za Leta y'u Rwanda igamije kurwanya ubukene hashingiwe ku ihame ry'ibikorwa bishingiye k'uruhare rw'abaturage cyangwa se “community participation”. Ni gahunda kandi is himangira politiki ya Leta yo kwegereza ab aturage ubuyobozi n'ubushobozi. Ariyo mpamvu iyi gahunda ikorera ku rwego rw'U mud ugudu mu rwego rwo kumenya neza ibibazo by'abaturage n'inga mba zafatwa n'abaturage ngo bik emuke. Aya mabwiriza ku mikorere ya gahunda y'Ubudehe agamije kunoza imikorere ndetse n'imikoreshyereze y'inkunga ihabwa abaturage. Ingingo ya 1 : Imiterere y'Ubudehe mu mudugudu Ubudehe nk' uko bw ahoze mu mateka y'Urwanda, ntibu shingiye k u nkunga yo hanze, ahubwo abatura ge ubwabo barebera hamwe ibi bazo bafite, maze bakigira hamwe uburyo bwo kubikemura. Mu gukemura ibibazo bumvikanyeho bose, h akoresh wa ubushobozi bwabo bwite. Mugihe hari ibikene we kandi abatuye umudugudu batabashije kubibona mu bushobozi bwabo. Ibyo rero, ni byo bishakirwa inkunga yo kubunganira. Ingingo ya 2 : Uko inkunga ya Leta ikoreshwa -Guhitamo imishinga y'Ubudehe -Umushinga w'ubudehe w'Umudugudu 1. Abaturage batu ye Umudugudu, bahurira mu nama h agamij we kurebera hamwe ibibazo bibabangamiye, bakabisesengura banagereranya uburemere b wabyo. AMABWIRIZA KU MIKORERE YA GAHUNDA Y'UBUDEHE | Amabwiriza_ku_mikorere_ya_gahunda_y_Ubudehe.pdf |
2 2. Nyuma y 'iryo sesengura-bibazo by'abatuye u mudugudu, abaturage bahitamo ibi bazo bibaremerereye kurush a ibindi akaba aribyo biyemeza guk emura mu gihe runaka kandi bafatanyije. 3. Urutonde rw 'ibibazo by' umudugudu byemeranyijweho bimenyeshwa abaturage bos e mu ruhame, bagahitamo icyihutirwa kurusha ibindi, bigakorerwa inyandikomvugo. Icyo bahisemo ni cyo kivamo igitekerezo cy'umushinga w'umudugudu. -Umushinga w'umuryango ukennye mu m udugudu 1. Abaturage bamaze kwishyira mu byiciro kandi buri wese amaze kumenya icyiciro arimo, bose hamwe mu nama bahitamo umuryango ukennye uzaterwa inkunga. 2. Abaturage bonyine nibo bihitira mo umuryango wo guha inkunga 3. Umuryango utoranywa ugomba kuba wujuje ibi biku rikira: a) Kuba utuye mu mudugudu ( bitari gucumbika ), b) Ugomba k uba ukennye koko (kuba ubarirwa mu k icyiro cya mbere cy'ubudehe ), c) Kuba uwo muryango ushoboye gukora (ufite imbaraga zo gukora mu gi he uhawe inkunga) d) kuba ukuriye u muryango ari inyangamugayo (udasesagura ibyo uhawe). 4. Uhawe inkunga y'ubudehe agirana amasezerano n'inteko rusange y'umudugudu ihagarariwe na komite nshingwabikorwa y'ubudehe 5. Inteko rusange y'umudugudu ni yo igena uburyo uhawe inkunga yitura umudugudu, iyo nyiturano ikagenerwa undi muryango watoranijwe. Ingingo ya 3: Guhitamo ingamba zo gu kemura ibibazo by'Umudugudu 1. Abaturage bamaze gusesengura ibibazo byabo, bigira hamwe ingamba zo kubicyemura bahereye ku biremereye kurushya ibindi. 2. Ingamba zafashwe kuri buri kibazo, zimenyeshwa abaturage mu nama y'Umudugudu hagamijwe ko buri wese yatanga igitekerezo cye ku buryo bwo kubik emura ndetse n'uruhare rwa buri wese rukagaragara. 3. Uruhare rwa buri wese mu mudugudu ni ngombwa hashin giwe kw'ihame ry'Ubudehe. | Amabwiriza_ku_mikorere_ya_gahunda_y_Ubudehe.pdf |
3 4. Ikibazo cya mb ere cya toranyijwe mu m udugudu gikorerwa umushinga hakoreshejwe uburyo bworoheje abaturage bose bashobora kumva no gutanga ibitekerezo1 5. Mu gihe bibaye ngombwa (ikibazo gihuriweho n'imidugudu irenga umwe), umushinga w'ubudehe ukorerwa ku rwego rwisumbuye ho rw'Akagari cyangwa Umurenge. Bityo hagashyirwaho uburyo buhuza imidug udu ihuriweho n'ikibazo cyagaragajwe (urugero: komite y'ubudehe y'Akagari/umurenge) Ingingo ya 4: Gushyiraho ingamba zo kubungabu nga igikorwa 1. Iyo aba tuye Umudugudu bamaze kwemeranywa ku bibazo by'Umudugudu n'uburyo bagiye kubicyemura, hash yirwaho ingamba zizagenga ib ikorwa. 2. Abaturage ubwabo nibo bishyiriraho ingamba zi zabu ngabunga igikorwa cyabo hagaragazwa n'umusanzu wabo mu ri icyo gikorwa. 3. Umusanzu (uruhare) w 'abaturage ushobora kuba amafaranga, amaboko yabo cyangwa se ibindi batanga. 4. Ingamba zemeran yijweho mu nama zi gomba kumanikwa ahahurira abantu benshi mu Mudugudu/Akagari/Umurenge kugira ngo amenywe na benshi. 5. Uruhare rwa buri wese rugomba kuba rusobanutse neza ku buryo budatera urujijo n'impaka 6. Ingamba zemeranyijweho n'abaturage zgomba kuba zi teganya ibihano kubatazaz ubahiriza. Ibi bihano bigomba kuba bifite uburemere busumbana ( urugero : kugawa mu ruhame, gucibwa icyiru... ) Ingingo ya 5: Gushyiraho komite z'Ubudehe mu mudugudu 1. Buri Mudu gudu uhitamo komite eby iri z'Ubudehe ari zo: komite nshingwab ikorwa na komite ngenzuzi. 2. Komite nshingwabikorwa igizwe n'abantu 5 (harimo Perezida, umwungirije, umubitsi ari na we mwanditsi, n'abajyanama ba 2). Komite ngenzuzi igizwe n'abantu batarenga 3 b'inyangamugayo, harimo byibuze umugore umwe. 1 Hakoreshwa imbonerahamwe iri mu gatabo: Ubudehe mu Rwanda, igikorwa rusange cy'abaturage, urupapuro rwa 24. | Amabwiriza_ku_mikorere_ya_gahunda_y_Ubudehe.pdf |
4 3. Gutora komite z'Ubudehe hash ingirwa kuri ibi bikurikira: kuba utuye mu m udugudu, kuba uri inyangamugayo, kuba uzi gusoma no kwandika neza, kubahiriza ihame ry'uburinganire bw'ibitsina, kwemera kuba muri komite utabihatiwe. Ingingo ya 6: Inshingano za Komite z'Ubudeh e Komite z'Ubu dehe ku rwego rw'umudugudu zishinzwe gukurikirana no gushyira mu bikorwa ibyo abaturage bemeranyijweho mu nama y'Umudugudu ku bijyanye n'ubudehe. -Komite Nshingwabikorwa : 1. Ni komite ishinzwe gushyira mu bikorwa umushinga abaturage biyemeje gu kora bafatanyije. Iterana kabiri nibura kabiri buri kwezi, a riko ishobora guterana mu gihe cyose bibaye ngombwa. 2. Komite nshingwabikorwa itanga raporo ku baturage rimwe mu kwezi ku munsi w'umuganda cyangwa se igihe cyose bibaye ng ombwa. Iyi raporo igomba nibura gusobanurira abaturage ibi bikurikira: Aho ishyirwa mu bikorwa by'umushinga w' Umudugudu/Umuryango ri geze, ikoreshwa ry'inkunga yatanzwe ku mushinga, uruhare rw'abatuye umudugudu, ibiteganyijwe gukorwa n'ibikenewe byose. 3. Raporo ya komite nshingwabi korwa ishyikirizwa Umuyobozi w'a kagari bityo igahurizwa hamwe muri raporo ishyikirizwa Umurenge. -Komite ngenzuzi : 1. Iyi komite ish inzwe gukurikirana ko komite nshingwabikorwa ikora neza ibyo abaturage biyemeje mu nama, igatanga inama aho bikenewe. 2. Mu gihe hagaragaye ko hari amakosa yakozwe na komi te nshingwabikorwa, komite ngenzuzi itumiza inteko rusange y'umudugudu hagafatwa ibyemezo bikwiye. 3. Ibyemezo bi fatwa ndetse harimo no guhagarikwa kwa komite nshingwabikorwa hagashyirwaho indi iyo bibaye ngombwa. Ingingo ya 7: Ikoreshwa ry'inkunga y'Ubudehe 1. Inkunga y'Ubudehe igamije kunganira abaturage mu bikorwa bahisemo gukora kugira ngo bivane mu bukene. 2. Inkunga y'ubudehe ntabwo ari ikuguzi (cost) cy'umushinga w'umudugudu ahubwo n'im barutso (catalyseur) it uma abaturage bahura bafite icyo bahuriraho. 3. Inkunga y'Ubudehe ntabwo ikuraho na rimwe uruhare rw'abaturage ku mushinga | Amabwiriza_ku_mikorere_ya_gahunda_y_Ubudehe.pdf |
5 4. Inkunga yatanzwe ku budehe ikoreshwa ku bikorwa by'umushinga abaturage badafitiye ubushobozi ( urugero : kugura ciment, impombo z'imiyo boro y'amazi, amatungo... ) 5. Inkunga y'ubudehe ikoreshwa hakurikijwe buri cyiciro (phase ) cy'umushinga uretse umushinga udashobora gukorwa mu byiciro (urugero: kugura amatungo) 6. Inkunga y'Ubudehe ntishobora gukoreshwa mu kubaka inzu z'ubuyobozi nk'ibiro by'a kagari cyangwa Umudugudu. 7. Buri gice cy'inkunga ikore shejwe gitangirwa raporo mu nama y'abatuye Umudugudu mbere y'uko hasabwa ikindi gice cy'in kunga kijyanye n'icyiciro (phase ) cy'umushinga gikurikiyeho. 8. Ukurikirana ubudehe ku rwego rw'Umurenge niwe utan ga uburenganzira bwo kubikuza amafaranga akenewe amaze gusuzuma ibikorwa bigiye gukorwa kandi yabonye na raporo y'ikoreshwa ry'icyiciro cy'umushinga kirangiye. 9. Konti y'Ub udehe y'Umudugudu ikingurwa mu kigo cy'imari cyegereye uwo mudugudu. 10. Agatabo ka ban ki kabikwa n'u mubitsi ku rwego rw'Ubudehe mu m udugudu. Ariko ababikuza 2, ni abatorewe uwo murimo n'abaturage. 11. Amafaranga abikuzwa nyuma y'inama y'abaturage bose yigirwamo ibikorwa bigiye gukorwa n'amafaranga akenewe. Ingingo ya 8: Ikurikirana bikorwa b y'Ubudehe Ikurikiranwa ry'ibikorwa by'Ubudehe rikorwa ku nzego enye zikurikira: 1. Urwego rw'Umudugudu : Abaturage ubwabo bafite inshingano zo gukurikirana ibikorwa byabo babifashijwemo na komite z'Ubudehe, no mu nama za buri kwezi zihuza abaturage bose. 2. Urwe go rw'Akagari : Akagari gafite inshingano zo gukurikirana no guhuza raporo z'imidugudu no kuzishyikiriza umurenge. Inama ihuza komite z'ubudehe ikaba rimwe mu mezi abiri. 3. Urwego rw'Umurenge : Umurenge ufite inshingano zo gukurikira na no guhuza raporo z'Ubud ehe z'utugari. Umurenge ubifashijwemo na “focal point” ku rwego rw'Umurenge ushinzwe imibereho myiza y'abaturage. Inama zihuza abahagarariye komite nshingwabikorwa na ngenzuzi z'Ubudehe ziba rimwe mu gihembwe. 4. Urwego rw'Akarere : Uru rwego rufite inshingan o yo gukurikirana no guhuza ibi korwa by'Ubudehe by'i mirenge no gutanga raporo y'igihembwe n'izindi igihe bibaye ngombwa ku | Amabwiriza_ku_mikorere_ya_gahunda_y_Ubudehe.pdf |
6 rwego rw'igihugu. Inama z ihuza “focal point” b'Ubudehe mu m irenge ziterana buri gihembwe ku karere. 5. Urwego rw'Igihugu : Gukurikir ana, gufata ingamba no gutanga umurongo ngenderwaho wa gahunda y'Ubudehe no gutegura imfasha nyigisho. Ingingo ya 9: Ibikoresho bya ngombwa by'ikurikiranabikorwa 1. Regisitiri(Registre) y'Ubudehe ku mudugudu : Iyi regisitiri yandikwamo ibi bikurikira: imyan zuro y'inama zose zahuje abaturage ku birebana n'ubudehe, imyanzuro y'inama za komite zombi, ibyemezo byafashwe n'inteko y'umudugudu ku birebana n'ubudehe, raporo ku ikore shwa ry'inkunga n'iy'aho ibikorwa bigeze. 2. Fishi y'Umudugudu: Iyi fishi igaragaza umw irondoro w'Umudugudu (Intara, Akarere, Umurenge, Akagari, Umudugudu), inkunga Umudugudu wabonye n'itariki wayiboneyeh o na banki inkunga yanyuzemo. Iyi fishi ishyirwaho umukono n'abagize komite z'Ubudehe z'Umudugudu zombi mu rwego rw o kwemeza ko inkunga yag eze ku m udugudu n'igihe yahagereye. 3. Imfasha nyigisho z'Ubudehe: Izi mfasha nyigisho ni ngombwa mu rwego rwo gufasha abashinzwe Ubudehe ku Mudugudu kwiyibutsa no gukurikirana amahame y'Ubudehe. Ingingo ya 10: Imyifatire igayitse igomba kurwanywa 1. Kujijisha ( gushakisha impamvu zoguhunga igikorwa) 2. Kuba rutemayeze (gushakisha ibya gusa) 3. Gutanga inyoroshyo, murwego rwo kwanga gukorana n'abandi 4. Kurya ruswa 5. Indi myatwarire n'imigirire yose igayitse Ingingo ya cumi 11: Gukemura impaka Ibitavuzwe muri aya mabwiriza, bigengwa n'amabwiriza yo gucunga umutungo wa Leta ku bijyanye n'ikibazo kigaragaye. Ibyo bigakemurwa n'ubuyobozi bubifitiye ububasha, ni ukuvuga umudugudu, akagari, umurenge cyangwa akarere. Ibyo byose bikorerwa inyandiko ibigaragaza. Ingingo ya 12: Urweg o rushyiraho rukanahindura amabwiriza 1. Amabwiriza ya gahunda y'Ubudehe ategurwa n'ubuyobozi bw'ikigega gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by'iterambere mu nzego z'ibanze (RLDSF) akemezwa n'inama y'ubuyobozi bwa RLDSF, aya mabwiriza asinywa n'umuyobozi w'ina ma y'ubuyobozi ya RLDSF. Ubuyobozi bwa RLDSF bushobora guhindura aya mabwiriza binyuze munzira zavuzwe hejuru. | Amabwiriza_ku_mikorere_ya_gahunda_y_Ubudehe.pdf |
7 2. Ibindi bitagaragajwe mur'aya mabwiriza bisabirwa uburenganzira (Non-objection) mu nyandiko k'ubuyobozi bw'ikigega gishinzwe gutera inkunga ibiko rwa by'iterambere mu nzego z'ibanze (RLDSF) Bikorewe I Kigali, kuwa 14/05/2012 Dr. TWAGIRA Elias Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi ya RLDSF | Amabwiriza_ku_mikorere_ya_gahunda_y_Ubudehe.pdf |
Amabwiriza_yo_kubakira_abagenerwabikorwa_ba_FARG.pdf |
|
Amabwiriza_yo_kubakira_abagenerwabikorwa_ba_FARG.pdf |
|
Amabwiriza_yo_kubakira_abagenerwabikorwa_ba_FARG.pdf |
|
Amabwiriza_yo_kubakira_abagenerwabikorwa_ba_FARG.pdf |
|
Amabwiriza_yo_kubakira_abagenerwabikorwa_ba_FARG.pdf |
|
Amabwiriza_yo_kubakira_abagenerwabikorwa_ba_FARG.pdf |
|
Amabwiriza_yo_kubakira_abagenerwabikorwa_ba_FARG.pdf |
|
Amabwiriza_yo_kubakira_abagenerwabikorwa_ba_FARG.pdf |
|
Amabwiriza_yo_kubakira_abagenerwabikorwa_ba_FARG.pdf |
|
Amabwiriza_yo_kubakira_abagenerwabikorwa_ba_FARG.pdf |
|
Amabwiriza_yo_kubakira_abagenerwabikorwa_ba_FARG.pdf |
|
AMABWIRIZA-AGENGA-ABATWITEABONSA-NABANA.pdf |
|
AMABWIRIZA-AGENGA-ABATWITEABONSA-NABANA.pdf |
|
AMABWIRIZA-AGENGA-ABATWITEABONSA-NABANA.pdf |
|
AMABWIRIZA-AGENGA-ABATWITEABONSA-NABANA.pdf |
|
AMABWIRIZA-AGENGA-ABATWITEABONSA-NABANA.pdf |
|
AMABWIRIZA-YA-CG-AGENGA-ISURA_2.pdf |
|
AMABWIRIZA-YA-CG-AGENGA-ISURA_2.pdf |
|
AMABWIRIZA-YA-CG-AGENGA-ISURA_2.pdf |
|
1 REPUBURIKA Y'U RWANDA Akarere ka Huye Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) AMATEKA YA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU KARERE KA HUYE Raporo ya nyuma Yanditswe n'abashakashatsi bo mu Ishyirahamwe “ Menya Aho Uva Kugira Ngo Umenye Aho Ujya ” rikuriwe na Prof. Déo BYANAFASHE Huye, Werurwe 2020 | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
2 ISHAKIRO ISHAKIRO ............................................................................................................................................. 2 URUTONDE RW'AMAGAM BO AHINNYE YAKORESHEJWE ................................................ 6 IJAMBO RY'IBANZE .......................................................................................................................... 8 INCAMAKE Y'IBYAVUYE MU BUSHAKASHATSI ..................................................................... 9 INTANGIRIRO RUSANGE ............................................................................................................... 15 1. Iriburiro ............................................................................................................................... 15 2. Intego z'ubushakashatsi ................................................................................................ 18 3. Uburyo bwakoreshejwe mu bushakashatsi ............................................................ 19 4. Jenoside n'aho itandukanira n'ibyaha by'intambara n'ibyibasira inyokomuntu ................................................................................................................................. 20 4. 1. Jenoside ...................................................................................................................... 20 4. 2. Jenoside n'ibyaha byo mu ntambara ................................................................ 22 4. 3. Jenoside n'ibyaha byibasira inyokomuntu ...................................................... 22 5. Amavu n'amavuko y'Umujyi wa Butare .................................................................... 23 5. 1. Umujyi wa Butare kuri Repubulika ya mbere n'iya kabiri ......................... 24 5. 2. Imiterere y'Umujyi wa Butare muri Mata 1994 ............................................. 24 5. 3. Imiterere y'Akarere ka Huye ................................................................................. 27 IGICE CYA MBERE: IMPAMVU ZATEYE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI ........... 29 Umutwe wa Mbere: Uko amacakubiri yatangiye mu Karere ka Huye ............................ 29 n'ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi by akorewe .................................................................... 29 Abatutsi guhera muri 1959 .......................................................................................................... 29 1. 1. Uko amacakubiri yatangiye mu Karere ka Huye ............................................... 29 1. 2. Ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye muri 1959 ........................................................................................................................... 32 Umutwe wa 2: Imibereho y'Abatutsi kuri Repubulika ya Mbere ...................................... 35 2. 1. Ihezwa ry'Abatutsi mu gihe cy'ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda .................. 35 2. 2. Akarengane, urugomo rwakorerwaga Abatutsi no kubuzwa ................................ 36 uburenganzira bwo gusura no gusurwa n'abavandimwe babo .................................... 36 2. 3. Kwirukana Abatutsi mu mashuri mu 1973 ............................................................... 37 2. 3. 1. Kwiruka na Abatutsi bakoraga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ........... 37 2. 3. 2. Kwirukana Abatutsi bo mu Ishuri Rikuru Nderabarezi (IPN) ....................... 40 2. 3. 3. Kwirukana Abatutsi bo muri Groupe Scolaire ya Butare (GSOB) ................ 44 2. 3. 4. Kwirukana Abatutsi bo mu Iseminari Ntoya ya Karubanda ......................... 44 2. 3. 5. Kwirukana Abatutsi mu ishuri ry'Abakobwa ryo ku Karubanda ................ 47 2. 3. 6. Kwirukana Abatutsi mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda ............................ 47 | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
3 2. 4. Kwirukana Abatutsi mu kazi ........................................................................................... 48 Umutwe wa 3 : Imibereho y'Abatutsi kuri Repubulika ya Kabiri ..................................... 52 3. 1. Agahenge k'igihe gito .......................................................................................................... 52 3. 2. Ivangura n'amacakubiri ku ri Repubulika ya Kabiri ................................................ 52 3. 3. Irondakoko n'irondakarere mu nzego nkuru z'imirimo muri ............................... 57 Perefegitura ya Butare ................................................................................................................ 57 3. 3. 1. Muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda muri 1993 ................................................ 57 3. 3. 2. Ikigo cy'Ubushakashatsi mu by'Ubuhanga (IRST) ........................................... 59 3. 3. 3. Muri ISAR ....................................................................................................................... 59 3. 3. 4. Muri So ciété Rwandaise d'Allumettes (SORWAL ............................................... 60 3. 3. 5. Muri Région Sanitaire de Butare ............................................................................ 60 3. 3. 6. Muri LABOPHAR .......................................................................................................... 60 3. 3. 7. M u Nzu Ndangamurage y'u Rwanda (Musée) ..................................................... 61 3. 3. 8. Muri Projet Rizicole de Butare ................................................................................. 61 3. 3. 9. Muri Projet de Développement Global de Butare (DGB II) ............................. 61 Umutwe wa 4: Ibikorwa by'urugomo, gufunga no gutoteza Abatutsi mu ..................... 62 gihe cy'urugamba rwo kubohora Igihugu ................................................................................ 62 4. 1. Gufunga Abatutsi no kubatoteza babita ibyitso by'Inkotanyi .............................. 62 4. 2. Uruhare rw'abanyabwenge mu guhembera urwango n'amacakubiri ................ 67 hagati y'Abatutsi n'Abahutu ..................................................................................................... 67 4. 3. Ishyirwaho ry'amashyaka ya politiki n'abari bayakuriye muri Butare ............. 68 4. 3. 1. Amashyaka ya politiki yari mu makomini agize Akarere ka Huye .............. 69 muri Mutarama 1992 ............................................................................................................. 69 4. 3. 2. Abari bagize Komite ya MRND muri Butare ....................................................... 69 4. 3. 3. Abari bagize Komite ya PSD muri Butare ............................................................ 70 4. 3. 4. Abari bagize Komite ya PL muri Butare ............................................................... 70 4. 3. 5. Abari bagize komite y'ishyaka rya MDR muri Butare ..................................... 70 4. 3. 6. Abari bagize Komite ya CDR muri Butare ........................................................... 71 4. 4. Umutekano muke mu gihe cy'amashyaka menshi mu makomini ...................... 71 agize Akarere ka Huye ................................................................................................................ 71 4. 5. Umutekano muke nyuma y'urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye ................. 73 Umutwe wa 5: Itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu .......................................... 77 Karere ka Huye ................................................................................................................................. 77 5. 1. Gushishikariza kwanga no kwica Abatutsi ................................................................ 77 5. 2. Inama zitandukanye zishishikariza kwica Abatutsi ................................................ 78 5. 3. Guha abasivili imyitozo ya gisirikare ............................................................................ 80 5. 4. Gutanga intwaro mu baturage........................................................................................ 83 5. 5. Gukora intonde z'Abatutsi bagomba kwicwa ............................................................. 85 | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
4 5. 6. Gahunda ya autodéfense civile muri Butare .............................................................. 86 5. 7. Ubufatanye bw'Interahamwe na bamwe mu bari mu mashyaka ya politiki ... 88 5. 8. Ikwirakwizwa ry'inyandiko zitoteza Perefe wa Butare Habyarimana ................. 89 Jean Baptiste kube ra kurwanya umugambi wa Jenoside ............................................. 89 5. 9. Uruhare rwa Perefe Jean Baptiste Habyarimana mu gukumira ......................... 91 Jenoside .......................................................................................................................................... 91 IGICE CYA 2: JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI NYIRIZINA ......................................... 93 Umutwe wa 6: Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe ............................................ 93 Abatutsi mu Karere ka Huye ........................................................................................................ 93 6. 1. Uko byagenze nyuma y'urupfu rwa Perezida Habyarimana Juvénal ................. 93 6. 2. Ivanwaho rya Perefe Jean Baptiste Habyarimana n'ishyirwa mu ....................... 94 bikorwa rya Jenoside mu Karere ka Huye ........................................................................... 94 6. 3. Ishyirwa mu b ikorwa rya Jenoside muri Komini Ngoma ....................................... 96 6. 3. 1. Iyicwa ry'Abatutsi mu Rwunge rw'Amashuri rwa Butare ............................ 104 6. 3. 2. Iyicwa ry'Abatutsi muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ................................. 104 6. 3. 3. Iyicwa ry'Abatutsi ku Bitaro bya Kaminuza (CHUB) ..................................... 106 6. 3. 4. Iyicwa ry'Abatutsi ku biro bya Perefegitura ya Butare .................................. 107 6. 3. 5. Iyicwa ry'Abatutsi ku Kabakobwa ........................................................................ 110 6. 3. 6. Iyicwa ry'Abatutsi muri Cyarwa na Tumba ...................................................... 111 6. 3. 7. Iyicwa ry'Umwamikazi Rosalie Gicanda ............................................................. 114 6. 4. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside muri Komini Mbazi ....................................... 116 6. 5. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside muri Komini Huye ........................................ 119 6. 6. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside muri Komini Ruhashya ............................... 121 6. 7. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside muri Komini Rusatira .................................. 123 Uruhare rwa Rutunga Vénant na Ndereyehe Charles Ntahontuye bari abayobozi bakuru muri ISAR.................................................................................................................. 124 6. 8. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside muri Komini Gishamvu ............................... 131 6. 9. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside muri Komini Runyinya ................................ 137 6. 10. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside muri Komini Kinyamakara ...................... 142 Uko Abatutsi bo muri Komini Kinyamakara n'abaturutse ahandi biciwe kuri Paruwasi ya Cyanika ................................................................................................................ 144 6. 11. Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside muri Komini Maraba ................................. 145 Uko Burugumesitiri wa Komini Maraba yahindutse mubi n'uko yicishije Abatutsi bari i Simbi ................................................................................................................................... 147 6. 12. Uburyo bwakoreshejwe n'abicanyi kugira ngo hatagira Umututsi ................ 150 ubacika .......................................................................................................................................... 150 6. 13. Iyicarubozo ryakorewe Abatutsi muri Jenoside mu Karere ka Huye ............ 151 6. 14. Gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi .......................... 153 6. 15. Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka ................ 154 | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
5 Huye ............................................................................................................................................... 154 6. 15. 1. Bamwe mu bayobozi ba gisiviri na gisirikari bagize uruhare muri ........ 155 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye ........................................................ 155 6. 16. Abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakoreraga amakomini ............ 172 yagizwe Akarere ka Huye ......................................................................................................... 172 IGICE CYA 3: INGARUKA ZA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU ........................ 176 KARERE KA HUYE......................................................................................................................... 176 Umutwe wa 7: Ingaruka za Jenoside ku bantu no ku bintu ........................................... 176 7. 1. Ingaruka za Jenoside ku bacitse ku icumu ............................................................. 176 7. 2. Inzibutso ziri mu Karere ka Huye n'uko zifashwe .................................................. 178 7. 3. Amafoto ya zimwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu ............... 183 Karere ka Huye ........................................................................................................................... 183 7. 3. 1. Urwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y'u Rwanda..................................... 183 7. 3. 2. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabakobwa mu ............. 184 Murenge wa Mukura ............................................................................................................. 184 7. 3. 3. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa .................... 185 Rwaniro ..................................................................................................................................... 185 7. 3. 4. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'i Nyumba mu ................... 186 Murenge wa Gishamvu......................................................................................................... 186 7. 4. Imibanire y'abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi .......................... 188 UMWANZURO RUSANGE ............................................................................................................ 192 IBYIFASHISHIJWE......................................................................................................................... 195 IMIGEREKA ...................................................................................................................................... 198 | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
6 URUTONDE RW'AMAGAMBO AHINNYE YAKORESHEJWE ADEPR Association des Eglises de Pentecôte au Rwanda APROSOMA Association pour la Promotion Sociale de la Masse AVEGA Association des Veuves du Génocide-Agahozo CCM Center for Conflict Management CDR Coalition pour la Défense de la République CERAI Centre d'Enseignement Rural et A rtisanal Integré CND Conseil National de Développement CNLG Commission Nationale de Lutte contre le Génocide CHUB Centre Hospitalier Universitaire de Butare DGB Développement Global de Butare ELECTROGAZ Entreprise de Distribution d'Electricité, l'Eau et le Gaz FAR Forces Armées Rwandaises EER Eglise Episcopale du Rwanda ESO Ecole des Sous-Officiers FARG Fond d'Assistance aux Rescapés du Génocide FPR Front Patriotique Rwandais GP Garde Présidentielle GSOB Groupe Scolaire Officiel de Butare HRW Human Rights Wat ch ICTR International Criminal Tribunal for Rwanda IRDP Institut de Recherche et de Dialogue pour la Paix IRST Institut de Recherche en Sciences et Technologie ISAR Institut des Sciences Agronomiques du Rwanda JDR Jeunesse du Mouvement Démocratiq ue Républicain LABOPHAR Laboratoire Pharmaceutique du Rwanda MININTER Ministère de l'Intérieur MINUAR Mission Internationale des Nations Unies pour l'Assistance au Rwanda MDR Mouvement Démocratique Républicain MRND Mouvement Révolutionnaire Natio nal pour le Développement PARMEHUTU Parti du Mouvement pour l'Emancipation des Hutu | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
7 PL Parti Libéral PSD Parti Social Démocrate RAB Rwanda Agriculture Board RTLM Radio Télévision Libre des Mille Collines SNJG Service National des Juridiction s Gacaca SORWAL Societé des Allumettes du Rwanda UN United Nations | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
8 IJAMBO RY'IBANZE Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mur i 1994 yahitanye abarenga miriyoni bishwe mu mezi atatu gusa, inasiga ingaruka nyinshi zirimo umubare munini w'imfubyi, aba pfakazi, ibimuga... Nyuma yayo, ubuyobozi bushya bw'igihugu bwihaye intego yo kongera kubaka umuryango nyarwanda washegeshwe, ibyo bikajyana no kumenya ukuri kose ku byabaye kugira ngo kwubakirweho umusingi ntayegayezwa w'ubumwe, ubwiyunge n'amahoro arambye mu Banyarwanda. Nyuma y'uko iyo Jenoside ihagaritswe n'ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi, hakozwe byinshi mu ngeri zose z'ubuzima ku buryo ubu u Rwanda ari igihugu kimaze kwiyubaka mu nzego zose z'ubuzima. Gusa inzira iracyari ndende, cyane cyane mu kum enya uko Jenoside yateguwe n'uko yashyizwe mu bikorwa mu bice no mu nzego zitandukanye z'igihugu. Kwandika no kubika neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikubiye mu mwanzuro w'Inama ya 13 y'Igihugu y'Umushyikirano yateranye mu Kuboza 2015 igasaba inzego zose za Leta n'iz'abikorera gukora ubushakashatsi bwimbitse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hibandwa ku mwihariko wa buri rwego na buri gace. Iyi nyandiko ikubiyemo ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe hagati ya Mutarama na Mata 2019 mu miren ge cumi n'ine (14) igize Akarere ka Huye ari yo Gishamvu, Karama, Kigoma, Kinazi, Maraba, Mbazi, Mukura, Ngoma, Ruhashya, Huye, Rusatira, Rwaniro, Simbi na Tumba. Twizeye ko bizafasha mu kumenya ukuri kose ku byabaye ku Batutsi bari batuye aka karere. Turi fuza kandi ko iba n'imbarutso y'ibindi bikorwa bigamije gushimangira ubumwe, ubwiyunge n'iterambere rirambye mu Karere ka Huye by'umwihariko no mu Rwanda muri rusange. Ubuyobozi bw'Akarere k a Huye burashimira abantu bose b agize uruhare muri ubu bushakasha tsi, by'umwihariko Leta y'u Rwanda ibinyujije muri Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yatanze urubuga n'imirongo ngenderwaho. Turashimira abantu batanze amakuru ndetse n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze zafashije mu kugera ku batanze amakuru. Turas himira kandi itsinda ryakoze ubu bushakashatsi, riyobowe na Porofeseri Déo BYANAFASHE afatanyije na Porofeseri Déo MBONYINK EBE. Iyi nyandiko ituwe inzirakarengane zose z'Abatutsi zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. SEBUTEGE Ange Umuyobozi w'Akarere ka H uye | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
9 INCAMAKE Y'IBYAVUYE MU BUSHAKASHATSI Ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye bugamije gushyira ahagaragara icyayiteye, uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'ingaruka zayo. Ibyo biri mu rwego rwo gukumira Jenoside, kurw anya abayihakana n'abayipfobya no gutanga umuganda mu guteza imbere ubumwe n'ubwiyunge mu baturage b'Akarere ka Huye nka kamwe mu turere mirongo itatu (30) tugize u Rwanda. Ubu bushakashatsi bwakorewe mu mirenge cumi n'ine (14) igize Akarere ka Huye ari yo Gishamvu, Karama, Kigoma, Kinazi, Maraba, Mbazi, Mukura, Ngoma, Ruhashya, Huye, Rusatira, Rwaniro, Simbi na Tumba. Bwakozwe hagati ya Werurwe na Gicurasi 2019. Habajijwe abatangabuhamya ijana na mirongo itandatu na batanu (165) bakomoka mu byahoze ari a makomini ya Mbazi, Maraba, Huye, Ngoma, Gishamvu, Ruhashya, Runyinya, Kinyamakara na Rusatira. Mu kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye hifashishijwe na none inyandiko zitandukanye zifite aho zihuriye n'amateka ya Jenoside, hifas hishwa abatangabuhamya, byose bishingiye ku ngingo nyoborabiganiro ubushakashatsi bwagendeyeho. Ibyavuye mu bushakashatsi byerekana ko imibanire y'abaturage b'Akarere ka Huye yari myiza mbere y'umwaduko w'abakoloni bagize uruhare mu gucamo ibice Abanyarwan da, by'umwihariko abaturage bo mu gace kitwaga Nduga bakunze kurangwa n'imibanire myiza hagati y'amoko yose yari ahatuye. Ivangura n'amacakubiri bishingiye ku moko ni byo byagejeje ku bwicanyi n'ibikorwa by'urugomo byibasiye Abatutsi guhera mu Ugushyingo 1 959 mu cyiswe Revorisiyo sosiyari. Ni nyuma y'itangazwa ry'amategeko icumi (10) y'Abahutu yahimbwe na Joseph Habyarimana Gitera muri Nzeri 1959, akanashinga ishyaka rya APROSOMA. Ayo mategek o yaje akurikira inya ndiko yamenyakanye ku nyito ya Manifeste y'Ab ahutu yo mu 1957, aho bamwe mu banyabwenge b'Abahutu berekanye ko mu Rwanda hari ikibazo cya politiki hagati y'Abahutu n'Abatutsi kandi mu by'ukuri ikibazo cyari ubusumbane bukabije bwari hagati y'abategetsi b'icyo gihe na rubanda rugufi rwari rukandamijwe. Habyarimana Joseph Gitera afatan yije na Kayibanda Grégoire | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
10 bakoze ubukangurambaga bashishikariza Abahutu kwanga no kwica Abatutsi. Ibyo byateje imvururu guhera mu Ugushyingo 1959 Abatutsi baricwa, baratwikirwa, bameneshwa mu gihugu cyabo, abarokotse bako meza gutotezwa. Muri 1960 Abakoloni b'Ababirigi bafatan yije na bamwe mu bamisiyoneri ba Kiliziya Gaturika bashyizeho ubutegetsi bwa Repubulika bwari bukuriwe na Kayibanda Grégoire nyuma yo kuvanaho ubwami. Izo mpinduka zakurikiwe n'urugomo n'ubwicanyi bwib asiye Abatutsi mu gihugu hose, abacitse ku icumu baboneza iy'ubuhungiro mu bihugu bituranye n'u Rwanda. Abasigaye mu gihugu na bo bahinduwe ibikange, bamburwa imitungo yabo, babuzwa uburenganzira bwose nk'abenegihugu. Muri 1962 u Rwanda rwabonye ubwigenge bushimangira intsinzi y 'ishyak a rya PARMEHUTU n'ubutegetsi bwa rubanda nyamwinshi y'Abahutu yavugaga ko yategetswe na nyamuke y'Abatutsi imyaka magana ane (400). Muri make ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda bwari bugamije kwihimura ku bo bashinjaga ko baba kandamije. Bwaranzwe n'ivangura, amacakubiri n'urwango ku B atutsi babayeho bahezwa, ba totezwa bakanicwa. Abari barahunze ntibar i bemerewe kugaruka mu gihugu, bene wabo basigaye na bo ntibari bemerewe kujya kubasura. Ku itariki ya 5 Nyakanga 1973 Habyarima na Juvénal yahiritse Perezida Kayibanda ku butegetsi amushinja guta umurongo no kubangamira ubumwe n'amahoro by'Abanya rwanda. Mbere yaho habanje ibikorwa bibi byo kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu mirimo, bitangirira muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Buta re bikomereza mu mashuri yisumbuye n'ibigo hirya no hino mu gih ugu. No mu giturage byarahageze Abatutsi barongera barasahurwa, barakubitwa bikomeye, benshi birukanwa ku miri mo, abacitse ku icumu ba hungira mu mahanga basangayo abari barahunze guhera muri 1959. Icyo gihe Perezida Kayibanda n'abambari be ba MDR-PARMEHUTU bavugaga ko Abatutsi bari bamaze kuba benshi mu mirimo, bityo ko Abahutu batitonze bakongera kubategeka bakabambura ibyiza bagejejweh o na revorisiyo sosiyari yo muri 1959. Mu makomini agize Ak arere ka Huye na ho | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
11 ibyo bikorwa by'urugomo n'ubwicanyi byarahageze nk'uko ubu bushakashatsi bwabyerekanye. Kuri Repubulika ya kabiri Perezida Habyarimana yaje ashyira imbere ubumwe, amahoro n'amajyambere, habaho agahenge k'igihe gito, Abatutsi bamwe bari barahunze bagerageza kugaruka a riko bakirwa nabi cyane baramena basubirayo. Abatutsi bakomeje guhezwa mu mashuri, mu mirimo, mu gisirikare no mu nzego za Leta. Bake bashoboye kwiga bakoraga imirimo iciriritse gusa (cyane cyane ubwarimu, ubuvuzi no kuba ab afasha mu by'ubuhinzi) kandi na bwo mu guhabwa akazi bakagendera ku ijanisha ntarengwa. Iyo politiki yitwag a iringaniza. Abatutsi benshi bayobotse imyuga n'ubucuruzi by'amaburakindi, ndetse bamwe babigiriramo am ahirwe batera imbere. M u bucuruzi bagombaga k wisunga umuhutu ukomeye kandi uzwi mu butegetsi kugira ngo amushingire igiti. Hari n'ingero zizwi z'aho Abahutu bakomeye mu butegetsi no mu ngabo bahabwaga imigabane n'inyungu mu bigo Abatutsi bashoyemo imari kandi nta cyo bakoramo. Mu giturage imibereho y abo yari hasi, cyane cyane mu turere tw'igihugu tutari Urukiga aho abakomokayo bari bihariye imyanya myinshi mu butegetsi no mu nzego z'umutekano. Ubu bushakashatsi bwerekanye uko ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana bwakoze ibishoboka byose ngo bukandamiz e abakomoka mu gace ka Butare yakunze gutwererwa gushyigikira ubwami no kwanga kuyoboka Repubulika. Ibyo byakozwe bwohereza abategetsi n'abakozi bakuru basabitswe n'urwango, ivangura n'amacakubiri kuyobora Perefegitura ya Butare no gukora mu y indi mirimo. Hari igihe cyageze na none amashami amwe ya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yimurirwa i Nyakinama mu Ruhengeri mu rwego rwo kugabanyiriza ububasha Butare yakunze gufatwa nk'igicumbi cy'ubumenyi kubera amashuri menshi yisumbuye yahabarizwaga kandi yareze benshi mu mpuguke u Rwanda rwagize kuva ku gihe cy'ubukoloni. Muri rusange kuva muwa 1975 ishyaka rimwe rukumbi rya MRND rishingwa kugeza mu Ukwakira 1990 hariho akarengane gakorerwa abitwaga Abanyenduga bose n'Abatutsi bo se by'umwihariko. Nyuma y'aho FPR- | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
12 Inkotanyi itangije urugamba rwo kubohora igihugu mu Ukwakira 1990, Abatutsi bo muri Butare baratotejwe cyane, bakorerwa ibikorwa by'urugomo. Abize n'abifashije barafashwe bafungwa mu byitso, barimo abarimu n'abakozi ba Kaminuza Nkuru y'u Rwanda n'amashuri yisumbu ye atandukanye yo muri Butare. Bafunzwe amezi menshi nta kuburanishwa, mu buzima bubi cyane aho bakorerwaga iyicarubozo rirenze uruvugiro, bamwe barapfa, abafungu we benshi bakurizamo ubu muga n'ubu rwayi budakira abandi bapfa urusorongo. Abahutu bamwe batari bashyigikiye ubwo butegetsi n'abarongoye Abatutsikazi na bo bafunzwe mu byitso. Kuva mu Kwakira 1990 abayobozi batandukanye barimo abaserire, abakonseye na ba burugumesitiri bakoreshaga inama zishishikariza kwanga Abatutsi kandi bagasaba Abahutu kuba maso bakarwanya umwanzi bavugaga ko ari umututsi. Nyuma y'aho amashyaka ya politiki amaze kongera kwemererwa mu Rwanda muri Kamena 1991, habayeho inama na za mitingi zitandukanye z'abarwanashyaka bayo. Ayari yiganje mu Karere ka Huye ni MDR, PL PSD, MRND na CD R. Ku ikubitiro amashyaka nka MDR, PL, PSD yarwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvénal. Nyuma y'aho amwe acitsemo ibice mu Ukwakira 1993 hakavuka ibyiswe pawa, umutekano warushijeho kuba muke ku Batutsi muri rusange kubera inyigisho zatangiye ku mugaragaro zivuga ko umwanzi w'igihugu ari umututsi ugomba kurwanywa akicwa. Hagati ya 1992 na Mata 1994 hakozwe byinshi mu gutegura Jenoside mu Karere ka Huye nk'uko ubuhamya bubyerekana. Hari bamwe mu rubyiruko rwahawe imyitozo ya gisirikari n'intwaro zirimo imbunda, za gerenade, imihoro, byose byakoreshejwe muri Jenoside. Hakozwe inama mu nzego zose z'imirimo ya Leta n'abikorera zari muri Butare zigamije gushishikariza abaturage kurwanya amasezerano ya Arusha yagombaga kurangiza intambara no gushyiraho ubutegetsi buhuriweho n'impande zarwanaga. Mu Karere ka Huye Jenoside yashyizwe mu bikorwa ku matariki atandukanye ya Mata 1994 bitewe ahanini n'ubukana n'ubugome bw'abategetsi ba buri gace. Hari ingero z'amakomini cyane cyane ayahanaga imbibi na Perefeg itura | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
13 ya Gikongoro Jenoside yatangiye ku itariki ya 7 Mata 1994 indege ya Perezida Habyarimana yaraye ihanuwe. Muri rusange ariko Jenoside yakajije umurego n'ubukana nyuma y'ijambo rutwitsi ryavuzwe n'uwari Perezida wa Leta y'Abatabazi Thé odore Sindikubwab o ku itariki ya 19 Mata 1994 mu Nzu Mberabyombi y a Perefegitura ya Butare ahari h akoraniye abategetsi n'abayobozi ku nzego zose. Muri iryo jambo yabasabye kujya kwica Abatutsi bose kandi uwanze n'ubarengera na we akicwa. Ibyo byabanjirijwe n'iyeguzwa ry'uwari Perefe wa Perefegitura ya Butare, Dogiteri Habyarimana Jean Baptiste w'umututsi wari wakoze u ko ashoboye ngo akumire ubwicanyi. Abatutsi bo mu Karere ka Huye bishwe urupfu rubi kandi bicirwa mu duce twose tw'umujyi n'ibyaro. Abategetsi b'inzego z'iban ze bafatanyije n'abasirikari, abajandarume n'Interahamwe baremye ibitero bizenguruka hose, byica Abatutsi bose nta kurobanura. Mu Mujyi wa Ngoma (ubu ni mu Murenge wa Ngoma) Abatutsi bakuwe mu ngo zabo bajya kwicirwa ku ishyamba rya Arboretum riri inyuma y a Kaminuza, abandi bicirwa ku mabariyeri yari yashinzwe hose. Hari abiciwe ku Bitaro bya Kaminuza (CHUB), kuri ESO, ku biro bya Perefegitura ya Butare, ku Kabakobwa, i Cyarwa n'i Tumba, muri SORWAL no mu Iseminari Nto ya Karubanda. Muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda bamwe mu banyeshuri b'Abahutu bishe bagenzi babo n'abarimu b'Abatutsi urupfu rw'agashinyaguro, abakobwa babanje kubafata ku ngufu. Mu makomini agize Akarere ka Huye, Abatutsi benshi biciwe i Simbi n'i Sovu muri Komini Maraba, kuri Paruwasi ya Cyahin da muri Komini Nyakizu, kuri Stade ya Byiza muri Komini Mbazi, muri ISAR-Rubona na ISAR- Songa muri Komini Ruhashya no kuri Paruwasi Gatorika ya Nyaruhengeri. Umwihariko wa Jenoside yakorewe mu Karere ka Huye waranzwe n'ubukangurambaga bwihariye bwakozwe n'abategetsi bakuru ba Leta y'Abatabazi (Perezida wa Repuburika Théodore Sindikubwabo na Minisitiri w'Intebe Jean Kambanda) bose bakomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Butare kubera ko Abahutu benshi babanje kwanga kwivangura no kwica abaturanyi bab o b'in zirakarengane z'Abatutsi. Jenoside ya teguwe kandi igahagarikirwa n'abanyabwenge bari bakuriye imirimo n'amashyaka. Abasirikari n'abajandarume bagize uruhare runini mu gutinyura abaturage | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
14 ubwicanyi aho batanze urugero kandi bagatera ubwoba ab angaga kwica Abatutsi. Perefegitura ya Butare yarimo u muba re munini w'impunzi z'Abarundi z agize uruhare mu bwicanyi hirya no hino barangiza bakisubirira iwabo. Perefegitura ya Butare ihana imbibi na Perefegitura ya Gikongoro ; iyi yarimo abicanyi benshi banambukaga bakaza gutera inkunga abicanyi baho. Kuri iki hiyongeraho za bariyeri ishyano ryose zatangiraga abagerageje guhungira i Burundi bakazitirwa n'umugezi w'Akanyaru. Icya nyuma ni uko Perefegitura ya Butare ibarizwamo Akarere ka H uye ari yo yishwemo Abatutsi benshi1 muri Jenoside ugereranyije n'izindi perefegitura. Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye yasize ingaruka nyinshi zikigaragara n'uyu munsi. Hari abapfakazi n'incike, abafite uburwayi budakira, abagifite ihungabana n'ibindi bibazo bijyanye n'imibereh o igoye. Leta y'u Rwanda ibinyujije mu Kigega cya L eta Gitera Inkunga Abarokotse Batishoboye (FARG) ifasha abagezweho n'ingaruka za Jenoside uko ishoboye kandi birakomeje. N'ubwo byari bigoranye kongera kubanisha Abanyarwanda nyuma y'ibyari bimaze kuba mur i Jenoside yakorewe Abatutsi aho abaturanyi bishe bagenzi babo, bakica abo bashakanye n'abo bafitanye amasano, Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda yashyizeho uburyo butandukanye bufasha kongera kubanisha bose. Uyu munsi abaturage b'Akarere ka Huye babanye neza n'ubwo hakiri bake bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ikunze kugaragara cyane cyane mu gihe cyo kwibuka. Abo na bo bakomeza kwegerwa bagahabwa inyigisho zibafasha kwiyumvamo ko ari Abanyarwanda kuruta ikindi kintu cyose kibatandukanya. 1 Ibarura ryakozwe na MINALOC muwa 2004 ryerekanye muri Perefegitura ya Butare haguye Abatutsi 220. 996 bose hamwe. | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
15 INTANGIRIRO RUSANGE 1. Iriburiro Jenoside ni ubwicanyi ndengakamere butegurwa kandi bugakorwa na Leta. Ingingo ya 2 y'amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside yo ku itariki ya 9 Ukuboza 1948 isobanura Jenoside icyo ari cyo ndetse ikanagaragaza i gishingirwaho kugira ngo ibyaha byakozwe byitwe Jenoside. Nk'uko bigaragara muri iyo ngingo, ikiba kigambiriwe ni ukurimbura bose cyangwa igice kimwe cy'abantu bahuriye ku bwoko, ubwenegihugu, ibara ry'uruhu cyangwa idini (UN, 1948). Icyemeza ko ari Jenosi de kandi kiyitandukanya n'ubundi bwicanyi ni uko Leta igira umugambi (intention) n'ubushake bisesuye byo gut semba icyo gice cy'abaturage ba yo ndetse ikanawushyira mu bikorwa. Jenoside iyo ari yo yose irategurwa kuko Leta iyikora ibanza kuyikorera gahunda i noze kandi ikayinjizamo abaturage benshi bashoboka. Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yarateguwe, si impanuka. Ni icyaha cyakozwe kigambiriwe; gishingiye ku ngengabitekerezo y'urwango, ivangura n'amacakubiri byabibwe mu muryango nyarwanda mu gihe kireki re bikozwe n'ubutegetsi bubi bwasimburanye kuva muwa 190 0. Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yahitanye abantu bagera ku 1,074,017 babashije kumenyekana mu bushakashatsi bwakozwe na MINALOC muwa 2004. Abatutsi bishwe bari mu byiciro byose by'aba turage: abana, abakuru, abize, abatarize, abahinzi, abafite ubumuga, abarwayi, abacuruzi, abarimu, abaganga, abakozi ba Leta, abanyamakuru n'abandi. Abicanyi na bo bari muri ibyo byiciro byose kandi umugambi wabo wari kumaraho kugeza ubwo abazaza bazajya b abaza uko umututsi yasaga (Nkusi, 2013). Ni muri urwo rwego abaturage basanzwe, abize, abagize inzego z'umutekano (abajandarume, abapolisi, abasirikari) imitwe yitwaraga gisirikari yari yaratojwe ubwicanyi nk'Interahamwe n'Impuzamugambi, abihayimana... bijan ditse muri Jenoside yibasiye Abatutsi n'Abahutu batavugaga rumwe n'ubutegetsi bwakoyiraga. Jenoside kandi yatijwe umurindi na bamwe mu | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
16 bagize umuryango mpuzamahanga bicecekeye cyangwa se bafashije abateguye ubwicanyi nk'uko byagaragajwe n'abanditsi barimo Melvern (2006), Prunier (2012) na Staub (2015). Nyuma y'aho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagaritswe na FPR-Inkotanyi2, hakozwe byinshi mu rwego rwo kumenya ukuri kw'ibyabaye mu Rwanda, impamvu za hafi n'iza kure zabiteye, ababigizemo uruhare, cya ne cyane mu gihe cy'inkiko gacaca zashoje akazi kazo mu wa 20123. Ibyo byose bigamije kongera komora no kunga abagize umuryango nyarwanda. Muri uwo mujyo kandi, ubuhamya bwinshi bumaze gukusanywa, inyandiko za gihanga zitandukanye na zo zimaze kwandikwa z ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Aha twavuga inyandiko z'imiryango itandukanye irimo iy'abacitse ku icumu nka IBUKA (1998) na AVEGA (1998), Human Rights Watch (1999), African Rights (1995, 1998), Ikigo cya Kaminuza y'u Rwanda Kigamije Gukem ura Amakimbirane (CCM4, 2012) n'izi ndi. Abantu ku giti cyabo, baba A banyarwanda cyangwa abanyamahanga, na bo bagerageje kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe bitandukanye. Muri bo twavuga nka Yolande Mukagasana (1999, 2004), Philipp Gourevitch (1998), Esther Mujawayo (2006), Jean Paul Kimonyo (2008), Charles Kabwete (2010), Jean Hatzfeld (2003), Charles Mironko (2009, 2014) n'abandi. Kuri izi nyandiko kandi ni ngombwa kongeraho izavuye mu bushakashatsi bumaze gukorwa kuri Jenoside yakorewe Abatu tsi mu duce dutandukanye tw'igihugu zigaragaza umwihariko w'ubwicanyi bwahabereye. Muri zo twavuga izakozwe ku duce tw'Amayaga (Rutembesa & Mutwarasibo, 2008), Nyarubuye (Rutayisire & Rutazibwa, 2003), Murambi (Rutinduka, 2010) icyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi (CNLG, 2015), icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri (CNLG, 2018), izahoze ari Perefegirura za Cyangugu na Gitarama (CNLG, 2020), Akarere ka Gasabo (2018), Akarere ka Rwamagana (2018) n'izindi nyigo zigikorwaho. 2 Front Patriotique Rwandais 3 Raporo isoza ku mugaragaro imirimo y'Inkiko Gacaca yamuritswe muri Kamena 2012 4 Center for Conflict Management | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
17 Birakwiye kwibutsa ko gukora ubush akashatsi kuri Jenoside muri rusange no ku yakorewe Abatutsi by'umwihariko bisaba imbaraga, ubwitange n'ubumenyi, cyane ko iyo mu Rwanda yakoranywe ubugome burenze urugero, mu gihe gito kandi igakorwa hagati y'abari babanye igihe kirekire baziranye neza. I bi ni byo umwanditsi Hatzfeld yise génocide de proximité. Gusesengura byimbitse ibyerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni n'uburyo bwo kubuza ko Jenoside yazongera kubaho, haba mu Rwanda cyangwa n'ahandi ku isi, hubahirizwa ihame rya “ntibizongere ukundi”. N'ubwo intambwe imaze guterwa ishimishije ariko, haracyari byinshi byo gukorwa ngo ukuri kose kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kumenyekane, kuva ku rwego rw'igihugu rwari rukuriwe n'ubuyobozi bubi bwayiteguye bukanayishyira mu bikorwa, kugeza ku rwego rw'umuryango ndetse n'umuntu ku giti cye wakozweho n'uwo mugambi mubisha. Kumenya ukuri kuri Jenoside bifasha komora ibikomere by'abayirokotse, kubaka no kubungabunga amateka nyakuri ayerekeye no guhangana n'abayihakana n'abayipfobya (Rutay isire, en ligne ). Nk'uko byavuzwe haruguru, ishingiro ryo gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ku rwego rw'uturere, imirenge, ibigo bya Leta n'iby'abikorera gikubiye mu mwanzuro wa 2 w'Inama ya 13 y'Igihugu y'Umushyikirano yater anye ku matariki ya 21 na 22 Ukuboza 20155 aho abayitabiriye basabwe gukomeza gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nk'imwe mu nzira z'umuco umaze gushinga imizi mu Banyarwanda wo kwigira no kwishakamo ibisubizo. Mu bufatanye na Komisiyo y' Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Akarere ka Huye kakoze ubushakashatsi bwimbitse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu byahoze ari amakomini ya Mbazi, Maraba, Huye, Ngoma, Gishamvu, Ruhashya, Runyinya, Kinyamakara na Rusatira. Utwo duce ni two tugize 5 Uwo mwanzuro wa 2 ugira uti: “Gukomeza gusigasira no kurinda ibyiza twagezeho dukesha inkiko gacaca no kurushaho kubungabunga ibindi bimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo inzibutso za Jenoside, no kwandika amateka ya Jen oside yakorewe Abatutsi mu turere dutandukanye, mu bigo bya Leta, iby'abikorera n'amadini kugira ngo bikomeze gushyigikira ubumwe bw'abanyarwanda. ” | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
18 Akarere ka Huye kashyizweho mu ivugururwa ry'inzego z'ibanze ryo muwa 20056. Ibice bikurikira bikubiyemo intego z'ubushakashatsi, uburyo bwakoreshejwe mu ikusanyamakuru, abo bwakoreweho na zimwe mu nyandiko z'abahanga zivuga kuri Jenoside muri rusange no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku buryo bw'umwihariko. 2. Intego z'ubushakashatsi Intego rusange Intego nyamukuru y'ubushakashatsi ni ukwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Huye kugira ngo ukuri kumenyekane bityo bifashe m u kurwanya abayihakana n'abayipfobya. Intego zihariye 1. Kwerekana no gusobanura imibanire y'abaturage mbere ya 1959 mu Karere ka Huye; 2. Kugaragaza imvano y'amacakubiri n'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri 1959 mu Karere ka Huye; 3. Kugaragaza ibikorwa by'ivan gura, urugomo n'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Repuburika ya mbere mu makomini yahindutse Akarere ka Huye; 4. Kugaragaza imibereho y'Abatutsi kuva Perezida Habyarimana ahiritse Kayibanda mu 1973 kugeza mu Ukwakira 1990; 5. Kugaragaza no kwerekana ibikorwa by 'urugomo n'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi hagati ya 1990 na 1993; 6. Kwerekana uburyo bwakoreshejwe mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye; 7. Kwerekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa mu Karere ka Huye; 6 Itegeko ryo muri 2005 rigena imiterere n'imikorere y'inzego zegerejwe abaturage | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
19 8. Kugaragaza ibikorwa by'iyicarubozo, ishinyagu ra no gusibanganya ibimenyetso byakozwe muri Jenoside mu Karere ka Huye; 9. Kugaragaza ingaruka za Jenoside mu Karere ka Huye no kwerekana uko imibanire y'abaturage imeze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 3. Uburyo bwakoreshej we mu bushakashatsi Ubu bushakashatsi bwari bugamije kugaragaza Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu byahoze ari amakomini agize Akarere ka Huye, ari yo Mbazi, Maraba, Huye, Ngoma, Gishamvu, Ruhashya, Runyinya, Kinyamakara na Rusatira. Utwo duce twose ni two twahurijwe hamwe duhinduka Akarere ka Huye mu ivugurura ryabayeho muri 2005 nk'uko byasobanuwe haruguru. Ubu Akarere ka Huye kagizwe n'imirenge cumi n'ine (14) ari yo Gishamvu, Karama, Kigoma, Kinazi, Maraba, Mbazi, Mukura, Ngoma, Ruhashya, Huye, Rusatira, Rwaniro, Simbi na Tumba. Amakuru yakusanyijwe muri ubu bushakashatsi ahera mbere ya 1959 mu rwego rwo gusobanura imvano y'amacakubiri n'ivangura byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko mu makomini yavuzwe haruguru yabarizw aga mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare. Ubu bushakashatsi bwakozwe hakurikijwe ibijyanye n'ubumenyi kuri Jenoside no kuyikumira; abatangabuhamya akaba ari abaturage bari batuye mu makomini yavuzwe haruguru bava mu byiciro bitandukanye by'Abanyarwanda7. Mu ikusanyamakuru hakoreshejwe ibiganiro byimbitse n'abatangabuhamya bagera ku ijana na mirongo itandatu na batanu (165) babarizwa mu mirenge cumi n'ine igize Akarere ka Huye. Ni ukuvuga ko muri buri murenge habajijwe nibura abatangabuhamya cumi na babiri (12). Hari imirenge yabajijwemo abatangabuhamya barenze uwo mubare. 7 Reba Itegeko-ngenga n°8 /96 ryo ku wa 30/8/1996 rigena imitunganirize y'ikurikirana ry'ibyaha bigize icyaha cy'itsembabwoko n'itsembatsemba cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe kuva tariki ya mbere Ukwakira 1990 | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
20 Abatangabuhamya twagiranye ibiga niro bava mu bacitse ku icumu, a barinzi b'igihango barokoye abahigwaga, abayobozi mu nzego bwite za Leta nyuma ya Jenoside, ababaye inyangamugayo za Gaca ca, abahoze ari impunzi batahut se bazi amateka ya kera ya Huye, a bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane abireze ibyaha bakanabisabira imbabazi, abari abayobozi mbere no mu gihe cya Jenoside n'undi wese ufite amakuru ku bikorwa byo guteg ura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri rusange a batangabuhamya batoranyijwe hakurikijwe abantu bazi neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Huye, babyiboneye, babyumvanye abayikoze cyangwa abayigizemo uruhare. Abatangabuhamya batanze amakuru ni abari bafite nibura imyaka 18 mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu 1994. Abashakashatsi bifashishije inyandiko zifite aho zihuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye, harimo n'inyandiko z'Inkiko Gacaca n'izavuye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ku bategetsi bakomeye ba Butare baburanishirijweyo. Kubera ko amakuru yakusanyijwe muri ubu bushakashatsi yibanze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mbere ya 1994, muri 1994 n' agace gato kavuga ku buzima bwa nyuma ya Jenoside, raporo y'ubushakashatsi yanditswe hakurikijwe ibyari amakomini ya kera kubera amavugururwa y'inzego z'ibanze yabaye nyuma ya 1994, bigatuma uduce tumwe tugize amakomini twimurirwa ahandi. Aho bishoboka twa gerageje guhuza utwo duce twa kera n'imirenge y'iki gihe. 4. Jenoside n'aho itandukanira n'ibyaha by'intambara n'ibyibasira inyokomuntu 4. 1. Jenoside Jenoside ni ijambo ry'inyunge ryakoreshejwe bwa mbere n'umunyamategeko w'umuyahudi witwa Raphaël LEMKIN muwa 194 4 agendeye ku ijambo ry'ikigereki “ genos” rivuga ubwoko cyangwa inkomoko hamwe n'iry'ikilatini “cãedere” risobanura kwica cyangwa kurimbura. Mu gusobanura iri jambo, yagaragaje itandukaniro riri hagati ya Jenoside n'ibindi byaha ndengakamere | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
21 byibasira inyo komuntu ( Crime contre l'Humanité ). Nk'uko abisobanura, icyaha cya jenoside gishingiye ku mugambi wo kurimbura burundu abantu bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry'uruhu cyangwa idini. Nta bwo abantu barimburwa baba bazira ko bari ku rugamba cyangwa ngo bahorwe ibyaha bakoze, ahubwo bahorwa gusa icyo bari cyo (Totten & Parsons, 2009, 3-4). Amasezerano mpuzamahanga y'umuryango w'Abibumbye yemejwe ku itariki ya 9/12/1948, agashyirwa mu bikorwa tariki ya 12/1/1951 amaze kwemezwa n'ibihugu byose bigize uwo m uryango, yavuze mu magambo yumvikanyweho (compromise) icyo Jenoside ari cyo, ni ukuvuga kimwe muri ibi bikorwa bikurikira bikoranywe umugambi wo kurimbura bose cyangwa igice cy'abantu bahuriye ku bwenegihugu (national), ubwoko (ethnical), ibara ry'uruhu (r acial) cyangwa idini8. Ibyo bikorwa ni ibi bikurikira: -Kwica abantu b'itsinda rimwe; -Gukomeretsa bikabije imibiri cyangwa ibitekerezo by'abantu b'itsinda rimwe; -Gushyira abantu b'itsinda rimwe mu buzima bubi ubigendereye ugamije ko barimbuka bose cyangwa i gice; -Gushyiraho uburyo bubuza iryo tsinda kororoka; -Kwambura iri tsinda abana baryo bagahabwa irindi ridafite aho bahuriye. Jenoside si impanuka. Kugira ngo ishoboke, habaho kuyitegura hifashishijwe uburyo butandukanye harimo gushishikariza kurimbura abagize itsinda runaka, gushyiraho no gutoza amatsinda n'imitwe yitwara gisirikare yifashishwa mu gushyira mu bikorwa Jenoside, gukora urutonde rw'abagomba kwicwa no gushakisha uburyo bwo kuzayihaka nyuma y'uko ishyizwe mu bikorwa. 8 UN Convention on the Prevention and Punishment of the Cr ime of Genocide (UNCG), 1948, Article 2 | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
22 4. 2. Jenoside n'ibyaha byo mu nt ambara Aho jenoside itandukanira n'intambara ni uko intambara igira amategeko ayigenga9 aho impande ebyiri zigizwe n'abasirikare bafite icyo barwanira baba bahanganye. Mu ntambara birabujijwe kwibasira abaturage no kwica utakurwanya. Na none habaho imfungw a z'intambara. Jenoside yo aba ari umugambi wa Leta wo kurimbura bose cyangwa igice cy'itsinda runaka bahuriye ku bwoko, ubwenegihugu, idini cyangwa ibara ry'uruhu. Haba hari abagize uruhande rw'abica n'abagomba kwicwa. Uwicwa azira ko ari umwe mu bagize i tsinda riba ryibasiwe. Nta mfungwa za Jenoside zibaho. 4. 3. Jenoside n'ibyaha byibasira inyokomuntu Jenoside itandukanye n'ibyaha byibasira inyokomuntu. Mu mategeko mpuzamahanga no mu itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy'amategeko ahana mu Rwanda, icyaha cyibas iye inyokomuntu gisobanurwa nka kimwe mu bikorwa by'ubugome cyangwa ubwicanyi gikozwe mu bitero rusange cyangwa bya simusiga bigahitana abaturage batari abasirikare. Bashobora kuba bazira ubwenegihugu bwabo, ibitekerezo bya politiki, ubwoko bwabo cyangwa i dini10. Itandukaniro hagati y'ibyo byaha byombi rishingiye ku mugambi w'icyaha kuko Jenoside isaba ko haba habayeho umugambi wo kwica abantu bazizwa kimwe muri ibi bikurikira: ubwoko, ubwenegihugu, idini n'ibara ry'uruhu. Icyaha cyibasiye inyokomuntu ntigis aba ko hagaragazwa umugambi wo kugikora11. Mu gusobanura Jenoside ni ngombwa kumenya itandukaniro riri hagati yayo n'intambara, ndetse n'ibyaha byibasira inyokomuntu kugira ngo bifashe umuntu wese kwirinda kugwa mu mutego wo kwitiranya ibyaha, dore ko hari n'Abanyarwanda kugeza uyu munsi bakitiranya ibyabaye mu gihugu cyacu, aho bamwe babikora babizi (abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi) bavuga ko mu Rwanda habaye intambara. Hakaba n'abandi, kubera 9 Convention de Ge nève (1949) 10 CNLG (2018). Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikiganiro kivuga ku mwihariko wa Jenoside n'aho itandukanira n'ibindi byaha, p. 4 11 Idem | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
23 ubumenyi buke, bagikoresha inyito “intambara” aho kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi. 5. Amavu n'amavuko y'Umujyi wa Butare Umujyi wa Butare washinzwe ahagana muwa 1920. Muri icyo gihe witwaga Astrida, izina ry'Umwamikazi w'Ububiligi. Butare ni wo wari Umurwa Mukuru wa Teritwari yitwaga Ruanda-Urundi yage nzurwaga n'Ababiligi. Ni wo wari umujyi wa kabiri nyuma ya Kigali, Umurwa mukuru w'u Rwanda. Kuri Repubulika ya kabiri Umujyi wa Butare wabarizwaga muri Komini y'Umujyi ya Ngoma (Commune Urbaine de Ngoma). Umujyi wa Butare wamenyekanye ku kuba igicumbi c y'amas huri yisumbuye n'amakuru yigishije Abanyarwanda benshi n'abanyamahanga mu ngeri zitandukanye. Muri ayo harimo Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yatangiye muwa 1963, Ishuri ry'Indatwa n'Inkesha (GSOB), Ishuri S osiyari rya Karubanda, Ishuri ry'Ubuhinzi n'Ubuvu zi bw'Amatungo rya Kabutare, Seminari Gato lika Nto ya Butare ya Karubanda, Seminari y'Ababatisita ya Butare, Ishuri ryisu mbuye ry'Ababyeyi rya CEFOTEC, Ishuri ryigenga rya Butare, Ecole Autonome de Butare. Uretse ayo mashuri hari n'Ikigo cy'Ubushakashatsi mu Ikoranabuhanga (IRST) cya ri gifite amashami atatu ari yo Ikigo cy'imiti, Ikigo cy'Ingufu n' Ikigo cy'I nyigisho Nyarwanda. Inzu N dangamurage y'u Rwanda na yo yabarizwaga mu Mujyi wa Butare kimwe n'Uruganda rw'Ibibiriti (SORWAL)12. 12 Source: https://web. archive. org/web/20010122053400/http://www. nur. ac. rw/rwanda5. htm | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
24 5. 1. Umujyi wa Butare kuri Repubulika ya mbere n'iya kabiri Mu gihe ivangura ry'amoko n'uturere ryari rimaze guhama kuri Repuburika ya kabiri, Abahutu bakomoka mu Majyaruguru y'u Rwanda (Urukiga) bishyizemo ko nta muhut u muzima ukomoka mu Nduga (Ahabari zwaga Perefegitura ya Butare ). Ibyo babishingiraga ku buryo Abahutu n'Abatutsi ba ho bari barabanye neza igihe kirekire ndetse barashyingirana ku buryo ababakomotseho iby'amoko nta kintu kinini byari bibabwiye, ndetse umubare w'Abatutsi muri ako gace wari munini ugereranyije n'andi m aperefegitura y'u Rwanda muri 1994. Byongeye kandi, poritiki y'iringaniza mu mashuri no mu mirimo na yo yatumye benshi bakomoka mu Nduga bakandimizwa baratindahara, ibyo bigatuma batibona mu butegetsi bwa Habyarimana. Mu rwego rwo gupyinagaza Butare yahoz e icumbikiye umurwa mukuru w'ubwami, umujyi mukuru wiswe Nyabisindu mu rwego rwo gusibanganya ayo mateka akomeye kandi y'igihe kirekire. Ibyo ariko ntibyakuyeho ko ukomeza kuba ikimenyetso gihamye cy'ubumwe bw'Abahutu n'Abatutsi. Umujyi wa Butare wakurikir aga umurwa mukuru Kigali mu bunini n'ingano y'ibikorwa bifitiye igihugu akamaro. Gusa mu myaka ya 1980 wagiye usigazwa inyuma hazamurwa umujyi wa Ruhengeri mu Majyaruguru y'u Rwanda. Ibyo ariko ntibyabujije Butare gukomeza kuba igicumbi cy'ubumenyi, cyane ko yari icumbikiye Kaminuza Nkuru y'u Rwanda imwe rukumbi yashinzwe muri 1963 u Rwanda rumaze gusubirana ubwigenge. Byongeye kandi, Butare yarimo andi mashuri yisumbuye menshi arimo Urwunge rw'Amashuri rwa Butare (GSOB) rwabaye ishuri rya mbere ryisumbuye ryashinzwe mu Rwanda mu 1929 rikigisha abanyabwenge benshi u Rwanda rwagize uvanyemo abize mu maseminari. Ibyo byose byatumaga Butare ifatwa n k'igicumbi cy'ubumenyi n'ubworoherane mu bahatuye. 5. 2. Imiterere y'Umujyi wa Butare muri Mata 1994 Nk'uko tubisoma m u nyandiko ya Human Rights Watch (1999), Butare wari umujyi mukuru wa Perefegitura ya Butare, utuwe n'abaturage basaga 26. 600. Muri abo kimwe cya kane (1/4) bari Abatutsi. Uwo mubare werekana ko imibare yakunze gutangwa n'ubuyobozi ko Abatutsi ari 17% by'a baturage | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
25 bose atari yo. Uwo mujyi uherereye ku muhanda munini wa kaburimbo ugana i Burundi n'ugana Nyamagabe na Rusizi ukomeza muri Kongo. Uwo mujyi urimo kandi amaduka menshi y'ubucuruzi n'izindi nzego zikora imirimo itandukanye, yaba iya Leta n'iy'abikor era. Mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa muri Mata 1994, ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvénal bwari bwarashyize mu myanya itandukanye Abahutu b'intagondwa bagombaga guhangana n'abashaka kurwanya ubutegetsi bwa MRND. Mu buyoboz i bukuru bwa Kaminuza ndetse no mu mashami (Facultés) bwashyizemo abakozi bwizeye kandi bashyigikiye amatwara na MRND yategekaga igihugu icyo gihe. Kuri abo hiyongereyeho bamwe mu bakomoka mu Nduga ariko bari bazwiho kuba baracengewe n'amatwara y'urwango n'ivangura byakorerwaga Abatutsi n'Abahutu batavugaga rumw e na Muvoma. Muri bo twavuga nka Ntahobari Maurice wari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza muri 1994 ariko mu by'ukuri atari afite ijambo kuko uwategekaga byose ari Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amas omo witwaga Jean Berchma ns Nshimyumuremyi wakomokaga ku Gisenyi. Birumvikana ko ya shusho y'ubworoherane n'umubano mwiza warangaga Abanyabutare wahindutse kuko binjiwemo n'abakomeye bafite ibitekerezo n'amatwara y'urwango n'amacakubiri kandi bari bafite ga hunda (mission) yo gusenya iyo mibanire myiza ubutegetsi bwa Habyarimana bwafataga nko kwigomeka. Poritiki y'iringaniza mu mashuri yahaga amahirwe menshi abakomoka mu majyaruguru y'u Rwanda haba mu kwiga amashuri yisumbuye na Kaminuza. Ibyo byatumaga amas huri menshi yari muri Butare yigwamo n'abana bakomoka mu miryango y'abari bakomeye mu butegetsi nu mu nzego z'umutekano bo ku ngoma ya Habyarimana bakunze kurangwa n'ingengabitekerezo y'urwango n'amacakubiri bakuraga ku babyeyi babo. Birumvikana kandi ko b ayikwizaga muri bagenzi babo biganaga, bamwe muri bo bakayemera ndetse bakayigenderaho. Urugero rufatika ni uko mu mvururu zo kwirukana abanyeshuri muwa 1973 abigaga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda barimo Léon Mugesera ari bo bafashe iya mbere bafatanyije n'abasirikari n'abo mu nzego z'iperereza zanabatizaga imodoka zo kugendamo | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
26 bagiye gukubita no kumenesha abanyeshuri bagenzi babo. Babikoze muri Butare bakomereza i Nyanza kugeza muri za Birambo ku Kibuye. Muri Mutarama 1991 igihe Inkotanyi zateraga mu Ruhe ngeri, amashami ya Kaminuza yari i Nyakinama yahungiye i Mburabuturo muri Kigali n'i Butare. Abarimu n'abanyeshuri bakomoka mu majyaruguru y'u Rwanda bari barasaritswe n'urwango n'amacakubiri bakunze kwibasira bagenzi babo b'Abatutsi babashinja kuba ibyits o by'Inyenzi n'abanzi b'igihugu. Bakunze kandi gusohora inyandiko ngo za gihanga zisobanura ku buryo butari bwo ikibazo cy'Abahutu n'Abatutsi ndetse banashyigikira ku mugaragaro ishingwa ry'amashyaka n'imitwe birwanya amahoro n'imibanire myiza y'Abanyarwan da (Urugero ni CDR n'Interahamwe ). Umujyi wa Butare wari ucumbikiye ikigo cya Jandarumori, icya gisirikari cyarimo n'ishuri ryigishaga abasirikari bato (ESO). Byombi byakunze kuyoborwa n'abatoni b'ingoma ya Habyarimana kandi barangwaga n'ivangura n'amacaku biri. Mu rugomo, ihototerwa n'ubwicanyi byaranze imyaka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abajandarume n'abasirikari bakunze kugaragaramo bafatanyije cyangwa se bakingira ikibaba ababikoraga. Ibyo byajyanaga no kuburabuza Abatutsi muri rusange no kubaneka bihoraho. Aba akenshi bakoranaga n'abandi bantu bakomeye barimo umuyobozi mukuru w'uruganda rw'ibibiriti (SORWAL) witwaga Higaniro Alphonse hamwe n'abacuruzi bakomokaga muri Gisenyi na Ruhengeri bari bafitanye amasano n'umubano wihariy e n'abategetsi bakomeye. Ishuri rya gisirikari ni ryo ryari ricumbikiye n'ubuyobozi bw'ingabo muri Butare na Gikongoro. Abasirikari bakuru bari batuye ahitwa Buye; ntibabaga mu kigo. Segiteri ya Tumba ni yo yari yubatsemo ikigo cya Jandarumori cyarimo abajandarume basaga 300, abenshi bari bakambitse mu Mujyi wa Butare abandi bari i Nyabisindu. Butare yari ikikijwe n'uduce tw'icyaro mu mpande zose. Imibanire hagati y'abasirikari ku ngoma ya Habyarimana yarimo ibibazo bikomeye by'amacakubiri ashingiye ku tur ere bakomokagamo. Abo muri Butare na Gikongoro bari bayobowe na Koloneli Marcel Gatsinzi ukomoka i | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
27 Kigali, akungirizwa na Liyetona Koloneli Tharcisse Muvunyi wamusimbuye ku itariki ya 6 Mata 1994 ubwo Gatsinzi yagirwaga umugaba mukuru w'ingabo mu gihe gito. Koloneli Muvunyi akomoka i Byumba akaba yari afitanye umubano ukomeye n'abo muri Hutu pawa. Kapiten i Ildephonse Nizeyimana yakomo kaga ku Gisenyi bikaba byaravugwaga ko yaba yari afitanye isano na Koloneli Théoneste Bagosora. Yari yarihaye ububasha bwinsh i kuko yasuzuguraga amabwiriza yose y'abamukuriye babana ahubwo agakora ibye n'ibyo yasabwaga n'abamukuriye bo mu Kazu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside. Ni we wari ikiraro gicishwaho amabwiriza ahabwa abicanyi b'ingeri zose. Yunganirwaga mu bugome n'uwitwa Liyetona Ildephonse Hategekimana wategekaga ikigo cya gisirikari cya Ngoma n'ubwo we atakomokaga mu majyaruguru y'u Rwanda. Bafatanyaga na Liyetona Jandarume Niyonteze. Jandarumori yategekwaga na Major Cyriaque Habyarabatuma wafatwaga nk'umuntu utari intagondwa ahanini kubera ubumuntu n'ubufasha yagaragarije Abatutsi n'abatavuga rumwe na Habyarimana ubwo bafatwaga banafungwa mu byitso muwa 1990. Nizeyimana yaziranaga bikomeye na Habyarabatuma ku buryo ndetse ngo Jenoside itangiye Habyarabatuma yahoraga yiteguye ko Nizeyimana azamwica. Uwari wungirije Major Habyarabatuma ari we Major Alfred Rusigariye wakomokaga Gisenyi yagenderaga ku mabwiriza ahawe na Nizeyimana na Hategekimana aho kumvira umukuriye13. 5. 3. Imiterere y'Akarere ka Huye Akarere ka Huye gaherereye mu Ntara y'Amajyepfo, kagizwe n'imirenge cumi n'ine (14) ari yo Gishamvu, Karama, Kigoma, Kinazi, Maraba, Mbazi, Mukura, Ngoma, Ruhashya, Huye, Rusatira, Rwaniro, Simbi na Tumba. Akarere ka Huye gafite ubuso bwa kilometero kare 581. 5 (km2). Umu bare w'abaturage bako mu 2012 wari ibihumbi 314. 022. Ubucucike bw'abaturage mu 2012 bwageraga kuri 540/Km2. Ibiro by'Akarere ka Huye bihere reye mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Butare, Umudugudu wa Karubanda. Akarere ka Huye 13 Byanafashe D., & Rutayisire P., Histoire du Rwanda: Des Origines jusqu'à la fin du XXème siècle, Kiga li, NURC, p. 478 | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
28 kazwi kuba kabarizwamo inzu ndan gamurage y'u Rwanda, Ibisi bya Huye, Urutare rwa Nyirankoko, iriba rya Nyagakecuru, ikawa ya Maraba, ishyamba ry'Arboretum n'ibindi14. Imirenge igize Akarere ka Huye n'amakomini ya kera ibarizwamo Umurenge Komini Uwayoboraga Komini muwa 1994 Ngoma Ngoma Kanyabashi Joseph Tumba Mukura Huye Huye Ruremesha Jonathan Mbazi Mbazi Sibomana Antoine Kigoma Kinyamakara Munyaneza Charles Rwaniro Rusatira Rusatitra Rukeribuga Vincent Kinazi Maraba Maraba Habineza Jean Marie Vianney Simbi Gisha mvu Gishamvu Kambanda Pascal Karama Runyinya Hategekimana Déo Ruhashya Ruhashya Rudakubana Martin Icyitonderwa: Kubera amavugururwa y'inzego z'ibanze yabaye mu 2002 na 2005, hari uduce tw'amakomini twavanywe mu ifasi ya perefegitura twabarizwagamo twimu rirwa ahandi. Urugero ni imirenge ya Rwaniro na Kigoma igizwe n'i bice b yahoze ari Komini Kinyamakara yo muri Gikongoro. 14 http://www. huye. gov. rw/index. php?id=83, accessed on April 24, 2019 | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
29 IGICE CYA MBERE : IMPAMVU ZATEYE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI Umutwe wa Mbere: Uko amacakubiri yatangiye mu Karere ka Huye n'ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi byakorewe Abatutsi guhera muri 1959 1. 1. Uko amacakubiri yatangiye mu Karere ka Huye Mbere y'umwaduko w'Abakoloni, Abanyarwanda barangwaga n'ubumwe bwubakiye ku bunyarwanda buri wese yibonagamo. Bose baharaniraga kwagura u R wanda, kurukunda no kurukorera. Ubwo bumwe bwarangwaga kandi no kugira icyerekezo kimwe, imyemerere imwe ndetse no gusangira indangagaciro z'ubupfura, umurava no gutabarana. Ubwo bumwe bwahungabanyijwe n'ubukoroni. Abakoloni bageze mu Rwanda batangajwe no kubona Abanyarwanda bibona kimwe nk'abantu bagize igihugu kimwe kirangwamo imirimo inyuranye cyane cyane ubuhinzi n'ubworozi, buri wese afite umurimo akora, ari na cyo cyatumaga buri wese agira urwego rw'imirimo n'imibereho abarizwamo. Ibyo byatumye batiny a ko batazashobora kugera ku ntego yabo kuko Abanyarwanda bashobora gushyira hamwe bakabarwanya bituma bahitamo kubacamo ibice. Abakoloni basenye inzego z'imiyoborere y'igihugu yari ishingiye ku bwami n'abatware, basenya imyemerere yari ishingiye ku Mana y'i Rwanda n'indangagaciro bijyanye bazisimbuza amahame y'idini ryabo. Za kirazira zari mu muco nyarwanda bumvisha abantu ko nta gaciro zifite. Ibi byakozwe ku bufatanye n'abamisiyoneri gatorika cyane cyane Abapadiri Bera. Musenyeri Léon CLASSE yumvishije abakoloni ko Abatutsi b'ibikomangoma ari bo bonyine bakwiye ubutegetsi kuko ngo ari bo bari bafite ubwenge karemano kurusha abandi Banyarwanda15. Izo mpinduka zagaragaye mu mpinduramatwara yiswe iya Mortehan (1926-1931) yasenye ubuyobozi bwariho cyane cyane abayobozi b'Abahutu bagakurwa ku myanya yabo. Kugira ngo bigerweho, Abanyarwanda bigishijwe ko Abatutsi baturutse muri Ethiopia na ho Abahutu bakaba baraturutse muri Tchad. Abatwa biswe abagasangwabutaka batemye ishyamba bakarema u 15 Idem. | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
30 Rwanda. Nyuma yaho Abah utu bakomeje kumvishwa ko Abatutsi ari abanyamahanga babateye mu gihugu cyabo kuko bavugaga ko abo ari bo batuye nyuma mu Rwanda. Iyo ngengabitekerezo y'ivangura ishingiye ku bisobanuro abakoloni bahaye inkomoko y'Abanyarwanda yigishijwe mu mashuri igihe k irekire nyuma yo kugenda kwabo ndetse ishingirwaho mu kuringaniza Abanyarwanda mu mashuri ni mu mirimo bashingiye ku moko n'uturere. Mu gihe cy'ubutegetsi bw'abakoloni, agace gaherereyemo Akarere ka Huye no mu nkengero zako kashinzwemo misiyoni za mbere z a kiriziya gatorika, ni ukuvuga iya Save muwa 1900, iya Kansi muri Komini Nyaruhengeri muwa 1910 n'iya Butare muwa 1936. Mu gihe cy'ubukoloni Umujyi wa Astrida ni wo wari ukomeye kuko warimo ibigo bikomeye by'amashuri yisumbuye nka Groupe Scolaire d'Astrid a yigishe benshi mu batware bo ku ngoma ya cyami ndetse n'abategetsi bo kuri Repubulika. Muri Butare hari kandi Seminari Nkuru ya Nyakibanda16 yarerewemo abihayimana bose b'Abanyarwanda. Agace ka Save kegeranye n'Akarere ka Huye ni ho hakomoka Habyarimana Joseph Gitera washinze ishyaka rya APROSOMA17 ryagize uruhare runini mu kubiba ivangura n'amacakubiri mu Banyarwanda byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. APROSOMA yari isanzwe ari ishyirahamwe riharanira imibereho ya rubanda rugufi ryahindutse ishyaka rya politiki muri Gashyantare 1959. Mbere y'uko ryemerwa nk'ishyaka rya politiki Habyarimana Joseph Gitera yari yagaragaje amashagaga yo kwibasira Abatutsi n'ingoma ya cyami. Mu nama zitandukanye yakoreshaga yakanguriraga abarwanashyaka be kwanga bivuye inyuma umututsi no kutagirana umubano na we. Uruhare rwa Habyarimana Joseph Gitera rugaragarira mu kubiba amacakubiri n'urwango binyuze muri za mitingi yakoreshaga, ariko cyane cyane mu mategeko icumi y'Abahutu18 yanditse agamije gushishikariza Abahutu kwan ga no kwica 16 Jean Paul Kimonyo (2008). Rwanda, Un génocide populaire. Editions Karthala. p. 147. 17 APROSOMA: Ass ociation pour la Promotion Sociale de la Masse 18 https://urumuri. rw/?Amategeko-10-y-Abahutu-Intandaro-y-urwangano-rukomeye-rwo-kwanga-Abatutsi | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
31 Abatutsi. Ayo mategeko yabaye imwe mu nzira nyinshi zakoreshejwe mu kubiba urwango hagati y'Abahutu n'Abatutsi, byanatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka muwa 1994. Ayo mategeko rutwitsi yatangajwe ku mugaragaro na Habyarimana Joseph Giter a muri mitingi ya A PROSOMA yabereye i Astrida (Butare ) kuwa 27 Nzeri 1959. Mu Ugushyingo 1959 mu Rwanda hose hat angiye ibikorwa byo gusahura no kwica Abatutsi bikozwe n'abarwanashyaka b a MDR-PARMEHUTU n'aba APROSOMA mu gace ka Save ahari icyicaro cy'ishyak a rya APROSOMA, abaturage bari bashyigikiye ubwami birwanyeho barabamenesha ndetse uwari Umunyamabanga Mukuru wa APROSOMA witwa Kanyaruka aricwa. Ibyo byabaye kuwa 11 Ugushyingo 1959 bi kozwe na Shefu Mbanda wari ukuriye ingabo zarwanyaga ibitero bya PARMEH UTU19. Ishyaka rya PARMEHUTU na ryo ryagize uruhare runini mu gucamo ibice Abanyarwanda. Muri Nzeri 1959, mu nama yahuje abarwanashyaka ba PARMEHUTU na APROSOMA muri Hôtel Faucon i Butare, Kayibanda Grégoire yavuze amagambo akurikira: “ Ishyaka ryacu rirare ba inyungu z'Abahutu bakandamijwe, bagasuzugurwa, bagapyinagazwa na Gatutsi wihaye igihugu (envahisseur). Tugomba kuba urumuri rwa rubanda nyamwinshi. Tugomba gusubiza igihugu bene cyo, igihugu ni icy'Abahutu20. Imwe mu mirongo migari y'Ishyaka rya PARMEHUT U kwari ukwerekana ko Abahutu n'Abatutsi badafitanye isano, ko badakomoka hamwe. PARMEHUTU yigishaga abayoboke bayo ko Abatutsi ari abanyamahanga bigabije igihugu bakabategeka. Yerekanaga ko ikibazo cy'akarengane gihuriweho n'Abahutu bose bityo ikabahamaga rira kwanga Abatutsi21. Iyo ngengabitekerezo y'urwango ni yo yagejeje ku bikorwa by'urugomo n'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi guhera mu Ugushyingo 1959. 19 Kimonyo Jean Paul (2008). Rwanda, Un génocide populaire. Editions Karthala. p. 148. 20 Bizimana Jean Damascène (2014). Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kigali-Rwanda, p. 28. 21 Rurangwa Jean Marie Vianney (2013). La question de l'ethnicité au Rwanda. Ottawa, Canada. | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
32 1. 2. Ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye muri 1959 Ubwicanyi n'ibikorwa b y'urugomo byibasiye Abatutsi guhera mu Ugushyingo 1959 byabanjirijwe n'inama zitandukanye zakoreshwaga n'abakuriye amashyaka ya APROSOMA ya GITERA na PARMEHUTU ya Kayibanda aho bavugaga ko Abatutsi ari abanyamahanga, ko amashyaka yabo agamije kwita kuri ru banda nyamwinshi ari bo Bahutu no kubasubiza igihugu cyabo (Gasigwa Théophile, Mukura, Werurwe 2019). Bamwe mu Batutsi batwikiwe muri 1959 muri Komini Nyakizu (ubu ni mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye) harimo umuryango wa Sakagabo Jérémie, Mabinga Fra nsisco, Sekimondo Augustin, Rucekerei Elias n'abandi. Abameneshejwe bagahungira i Burundi barimo Rukwirwa, Ntwaza n'abandi. Abarwanashyaka ba APROSOMA na PARMEHUTU bariye inka z'Abatutsi. Bamwe mu bagize uruhare muri ibyo bikorwa by'urugomo barimo Ngirab anyiginya Joseph, Kanyenzi David, Kajyibwami Frodouard n'abandi (Mukantwari Marisiyana, Karama, Gashyantare 2019). Ku bijyanye n'ubwicanyi n'ibikorwa by'urugomo byibasiye Abatutsi mu Ugushyingo 1959, Umutangabuhamya wo mu yahoze ari Komini Runyinya muri Se giteri Gikombe avuga uko byagenze: Batwitse ingo z'Abatutsi, bamaze gutwika hari inzu y'imibambano bayivanga n'imifuko bashyiramo amasaka n'ibishyimbo ubwo turahunga tujya ahitwa Cercle Ngoma. Bukeye ubwo imvururu zirangiye twaragarutse duha abajyanama ink a nyuma twubakirwa akaganda; dusanga n'imirima yacu barayihinze barayigabanyije. Mu batwikiwe harimo Kamana, Kabwana Boniface, Ngamije mwene Ntabwoba. Hishwe uwitwa Serudandi banatwara inka ze (Sinzikiramuka Jean, Karama, Werurwe 2019). Uwo mutangabuhamy a akomeza avuga ko Abatutsi bamwe bahungiye i Burundi. Abagarutse aho bari batuye abayobozi bagiye babasaba gutanga inka y'umusangiro. Umututsi wagarukaga mu matongo ye ubuyobozi bwamutegekaga gutanga inka ikaribwa n'abaturage. Iyo usesenguye neza usanga i nka y'umusangiro yatangwaga n'Abatutsi batahunze yagereranywa | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
33 n'icyiru (amende) bahaga abaturage ngo bigure nk'aho ari bo babakoshereje. Hari abatangabuhamya bavuga ko bwari uburyo bwo kunga abaturage ariko umuntu akibaza impamvu Abatutsi ari bo basabwaga gutanga inka cyangwa inzoga y'umusangiro nk'aho ari bo ba nyirabayazana b'ibibazo byariho icyo gihe kandi ahubwo ari bo bibasirwaga. Umutangabuhamya wari utuye mu yahoze ari Komini Mbazi avuga ko mu Ugushyingo 1959 abarwanashyaka ba APROSOMA babatwikiye b atwara n'inka zabo. Mu bo batwikiye barimo umubyeyi we witwa Petero, Ruvumba, Gasore Emmanuel, Nkurikiyinka n'abandi. Bahungiye kuri Paruwasi ya Ngoma bahamara igihe gito. Bamwe mu bo bari kumwe abakoloni babajije aho bashaka guhungira, bamwe bavuga i Buru ndi, i Bugande na Kongo. Habayeho gutatana bamwe babajyana Uganda abandi i Burundi. Abatarahunze basubiye ku matongo yabo abaturanyi b'Abahutu babafasha kugonda inzu, barongera baratura (Kantarama Léocadie, Simbi, Werurwe 2019). Mu yahoze ari Komini Ngoma, i Sahera, Abatutsi bamwe bahungiye kuri Paruwasi ya Kansi abandi barameneshwa bahungira i Burundi. Mu bishwe icyo gihe barimo uwitwa Mutembe wari Sushefu i Riba. Yishwe n'igitero cyarimo Nyabyenda wari umurwanashyaka wa APROSOMA. Abari ku isonga ni abarwa nashyaka ba APROSOMA barimo Bigumushaka, Kabwana, Ngaboyamahina wabaye Konseye wa Segiteri Buvumo n'abandi (Bugirimfura Charles, Ngoma, Werurwe 2019). Mu gace Umurenge wa Rusatira uherereyemo, mu Ugushyingo 1959 Abatutsi barishwe, baratwikirwa, barameneshw a. Mu bishwe harimo Sebitenga Athanase, umuryango wa Kagenza, Rwemarika, Musega Mathias n'abandi (Twiringiyimana Bénoît, Rusatira, Werurwe 2019). Ubwo batwikiraga Abatutsi hibasirwaga cyane abari abashefu, abasushefu n'abandi Batutsi bishoboye. Abatarahunz e bagarutse mu matongo yabo Abahutu bari baturanye barabafasha bagonda utururi. Muri Komini Ngoma abagize uruhare muri ibyo bikorwa harimo Antoine Bisomimbwa, Sentama Gaspard, Rwamakuba n'abandi (Uwizeyimana Florida, Ngoma, Werurwe 2019). | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
34 Ubwo Abatutsi ba twikirwaga Abahutu bamwe bafatan yije n'Abatutsi kurwanya ibitero bya APROSOMA na PARMEHUTU. Abo bari bataramenya ko ikigamijwe ari ukwikiza Abatutsi. Nyuma yo gucengerwa n'ingengabitekerezo y'urwango bamwe badukiriye Abatutsi barabica abandi barabamenesha (Karambizi Védaste, Karama, Werurwe 2019). Abatutsi basigaye mu gihugu bongeye gukorerwa ibikorwa by'urugomo birimo kubatwikira no kubamenesha mu gihe cy'amatora ya Kamarampaka muwa 1960 ndetse na nyuma yaho. Mu bameneshejwe bo muri Komini ya Maraba harimo Muniga, Rwanyagatare, Kabaka n'abandi. Abari ku isonga ni abarwanashyaka ba PARMEHUTU barimo Mutabazi Modeste (Kanobayire Jean Baptiste, Maraba, Werurwe 2019). Mu Ukuboza 1963 Abatutsi bo mu duce duhana imbibi na Perefegitura ya Gikongoro barishwe, bara twikirwa, abarokotse bahungira i Burundi na Uganda. Abasigaye imbere mu gihugu bakomeje gutotezwa, guhezwa no kwimwa uburenganzira bwo gusura cyangwa gusurwa n'abavandimwe babo bahunze. Umutangabuhamya wo mu yahoze ari Komini ya Maraba avuga ko mu Ukuboza 1963 aba PARMEHUTU babatwikiye ubuyobozi bwa komini burebera. Burugumesitiri wa Komini witwaga Munyandekwe Claver ni we wabaga ayoboye ibyo bitero (Kanobayire Jean Baptiste, Maraba, Werurwe 2019). | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
35 Umutwe wa 2: Imibereho y'Abatutsi kuri Repubulika ya Mbere Ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda Grégoire bwaranzwe no guheza Abatutsi mu buryo bwose, kubatoteza no kubica. Guheza Abatutsi byakorwaga mu mashuri, mu mirimo ya Leta, mu gisirikare ndetse no kubima uburenganzira bwo gusura cyangwa gusurwa n'abavandimw e babo bari barameneshejwe bagahunga. Abatutsi bimw e uburenganzira ku mitungo yabo bari barambuwe. 2. 1. Ihezwa ry'Abatutsi mu gihe cy'ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda Kuri Repuburika ya mbere Abatutsi bahejwe mu nzego zose. Mu mashuri byari bigoye kubon a ishuri muri Leta cyane cyane mu mashuri yisumbuye. Umwana w'umututsi wabaga afite iwabo bishoboye bamujyanaga mu mashuri yigenga, gusa icyo gihe na yo yari akiri make. Ahandi umwana w'umututsi yashoboraga kubona ishuri ni mu mashuri ayoborwa na Kiliziya Gaturika cyane cyane muri za seminari, gusa na ho bafatiraga ku manota yo hejuru. Abana b'Abatutsi batotezwaga n'abarimu. Kubera kubahagurutsa buri gihe mu ishuri, bamwe bagiye bahagarika kwiga kuko kubahagurutsa byabateraga ipfunwe. Abanyeshuri b'Abahutu babitaga amazina mabi ndetse bakavuga ko Abatutsi bose ari aba UNAR (Mukantwari Marisiyana, Karama, Werurwe 2019). Umutangabuhamya wo mu yahoze ari Komini Ngoma avuga ko kuri Repuburika ya mbere Abatutsi bahejwe mu nzego zose z'ubuzima. Ntibari bemerewe k wiga amashuri yisumbuye, kujya mu gisirikare na byo ntibyari byemewe. Akazi bakoraga kari ak'ubwarimu: Icyo gihe mu gisirikare ntawajyagamo atari umuhutu, kandi no mu mashuri byari bigoye kuko umwana yagombaga kuba afite imyirondoro ijyanye n'ubwoko bwe, w asangaga rero mu mashuri nta mututsi ushobora gutsinda. Iwacu nta muntu n'umwe nigeze mbona icyo gihe wari mu butegetsi bwite bwa Leta. Abatutsi benshi wasangaga bikorera, abandi borora. Icyakora hari umuntu umwe wari umwarimu witwaga Rwigembe Estarque. Ab andi bose bari Abahutu (Bugirimfura Charles, Ngoma, Werurwe 2019). | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
36 2. 2. Akarengane, urugomo rwakorerwaga Abatutsi no kubuzwa uburenganzira bwo gusura no gusurwa n'abavandimwe babo Ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda urugomo rugirirwa Abatutsi rwabaye ikime nyerewe kandi ntawigeze abyamagana cyangwa se ngo abihanirwe. Muri urwo rugomo n'ubunyamaswa byakorerwaga Abatutsi ku mugaragaro nta gihana habonetsemo abantu b'umutima mwiza bafasha abatotezwaga mu buryo butandukanye. Hari ababikoraga kubera imibanire my iza n'amasano bafitanye, abandi bakabikorera ubumuntu no kwanga guhemukira abaturanyi babo babanye neza igihe kirekire. Urugero abahungiraga ahandi cyane cyane mu bihayimana nta wabakurikiragayo, kimwe n'uko kwica abana n'abagore byari bikiri ikizira. Hari kandi n'abahishaga inka n'ibintu by'Abatutsi imvururu zahoshora bakabibasubiza. Abantu bose ntibari babi nk'uko byemezwa n'abarokotse ubwo bwicanyi n'urugomo byo ku bwa Perezida Kayibanda. Muri rusange Repuburika ya mbere yaranzwe no gutoteza Abatutsi bo se no kubaheza ku byiza byose by'igihugu nk'abenegihugu. Nta burenganzira bagiraga, bahoranaga ubwoba kandi icyakomaga cyose babiraragamo bakabica n'imitungo yabo igasahurwa. Byakorwaga n'abarwanashyaka ba MDR-PARMEHUTU bari biganje mu butegetsi kuva ku rw ego rwa hasi rwa serire kugeza kuri Perezida Kayibanda Grégoire. Uretse ivanguramoko, Kayibanda yimitse kandi ivangurakarere aho yashyize ku ibere abakomoka iwabo muri Gitarama yirengagiza utundi turere tw'u Rwanda cyane cyane amajyaruguru y'u Rwanda yakom okagamo abasirikari benshi. Ubwo busumbane no kutumvikana mu bagize inzego nkuru za MDR-PARMEHUTU biri mu byo Habyarimana Juvénal yitwaje ahirika ubutegetsi ku itariki ya 5 Nyakanga 1975 agatangiza Repuburika ya kabiri. Mbere y'iryo hirikwa ry'ubutegetsi h abayeho kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu mirimo yose bikozwe n'ubutegetsi, mu rwego ngo rwo kubagabanya kubera ko bari bamaze kuba benshi bityo bagacura rubanda nyamwinshi (Gahutu) ibyiza yazaniwe na revorisiyo sosiyari yo mu 1959. Ibikorwa byo kumenesh a Abatutsi no kubasahura ibyabo byanabaye mu giturage hirya no hino mu gihugu ahari | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
37 hamaze igihe hakwizwa umwuka mubi n'ibinyoma ko Abatutsi bacukuye imyobo yo kuzashyiramo Abahutu bamaze kubica. 2. 3. Kwirukana Abatutsi mu mashuri mu 1973 Muri Gashyantar e 1973 Abatutsi benshi bo mu Mujyi wa Butare bakorewe ibikorwa by'urugom o birimo kwirukanwa mu mashuri no mu kazi mu nzego za Leta n'abikorera. Kwirukana Abanyeshuri b'Abatutsi byakozwe n'itsinda ry'abanyeshuri bari bibumbiye mu cyiswe Comité du salut publ ic bari bashyigikiwe n'ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda Grégoire kandi bakorana bya hafi n'inzego z'umutekano (Jandarumori n'igisirikari) n'iz'iperereza. Icyo gihe Abatutsi bageze aho bakorera b asanga lisiti iriho amazina ya bo yamanitswe ibabuzaga konger a kwinjira mu kazi. Abanyeshuri bo birukanywe na begenzi babo b'Abahutu. 2. 3. 1. Kwirukana Abatutsi bakoraga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda Nk'uko Bizimana Jean Damascène a bisobanura, kwirukana Abatutsi muri Kaminuza N kuru y'u Rwanda byatangiye mu ijoro ry o ku itariki ya 15-16 Gashyan tare muri 1973. Icyo gihe Kaminuza yari iyobowe na Sylvestre Nsanzimana ukomoka mu yahoze ari Komini Karama muri Per efegitura ya Gikongoro, akaba mukuru wa Perefe Nkeramugaba wamamaye mu bwicanyi bwibasiye bikomeye Abatutsi bo muri Gikongoro muri 1963. Nsanzimana yakoze raporo yoherereje Minisitiri w'Uburezi w'icyo gihe, Gasparad Harerimana, agaragaza uburemere n' akarengane abanyeshuri b'Abatutsi bak orewe na bagenzi babo b'Abahutu muri Kaminuza. Muri iyo avuga ko ku itariki ya 15 Gashyantare 1973 Pa diri Gilles Marius Dion wari Umunyamabanga m ukuru wa Kaminuza yamubwiye ko hari lisiti y'abanyeshuri 14 b'Abatutsi yamanitswe basabwa gutaha mu gihe kitarenze amasaha 24, batagenda bakicwa22. 22 Bizimana Jean Damascène (2014). Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kigali-Rwanda, p. 62 | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
38 Mugesera Antoine mu gitabo cye avuga ko ku itariki ya 15 Gashyantare 1973 ahagana saa kumi n'igice z'umugoroba ari bwo lisiti ya mbere yanditseho abanyeshu ri 24 yamanitswe, ikaba yariho Afric a Philbert, Mujawayezu M. J, Bitega M. Goretti, Bucyana Franço is, Nyirimihigo J. M. V, Safari Vé nant, Rugwizan goga Alphonse, Ru gwizangoga Eugè ne, Nyiramugwera Monique, Nyiramasarabwe Monique, Rwamasi rabo Emil e, Rwamasirabo George s, Musoni Joseph, Rangira Arthur, Manama Déo, Rubone ka Augustin, Ruzibiza Fidèle, Wane Justin, Kabeja Thomas, Kamanda Th addée, Karagirwa Alphonse, Kantengwa Salomé, Sebulikoko Fidèle na Nsengimana François23. Muri rusange abanyeshuri 190 b'Abatutsi ni bo birukanywe na bagenz i babo b'Abahutu muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda no mu Ishuri Rikuru ry'Ubuforomo. Hari abanyesh uri babiri bakomeretse b ikabije, ku bw' amahirwe ntawishwe24. Mugesera Antoine akomeza avuga ko ubwo Nsanzimana Sylvestre yabazaga impamvu Abahutu birukana abanyeshuri b'Abatutsi, ngo abanyeshuri bamus hubije ko a bany eshuri b'Abahutu bashaka gushyir a mu bikorwa ibiteganyijwe na Mani feste no 4 ya MDR-PARMEHUTU, ko biyemeje gukora ibyo abayobozi batashoboye gukora. Abo banyeshuri banavugaga ko nta Mututsi uzongera gukoza ikirenge muri Kaminuza25. Ibyo abanyeshuri bavuze byo gukora ibyo abayobozi bananiwe si byo kuko abayobozi babaga baf atanyije umugambi n'abo banyeshuri ndetse barebera ibyo bakora. Boniface Barishinge yigaga muri Kaminuza muwa 1973. Yibuka ko umunsi birukanwa hari hateguw e sinema ku mugoroba w'itariki ya 15-16 Gashyantare 1973. Bamwe baritabiriye abandi baratinya kuko by ari byatangiye kuvugwa ko sinema nirangira bakubitwa b akirukanwa. Ni ko byagenze kuko mu ijoro ryo ku wa 15/02/1973 Abatutsi b arirukanywe barara bayobagurika bashakisha aho guhungira. Urugomo rw ahereye muri 23 Mugesera Antoine (2015), Imibereho y'Abatutsi mu Rwanda 1959-1990. Itotezwa n'iyicwa rihoraho. Kigali, p. 206 24 Bizimana Jea n Damascène (2014). Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kigali-Rwanda, p. 62-63 25 Mugesera Antoine (2015), Imibereho y'Abatutsi mu Rwanda 1959-1990. Itotezwa n'iyicwa rihoraho. Kigali, p. 207. | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
39 Kaminuza ru kwira no mu mashuri yisumbuye. Babiruk anaga bababwira ngo igihe cyabo cyo gutegeka cyararangiye, ko ari bo bagezweho ngo na bo bategeke. Baravugaga ngo Abatutsi batwaye imyanya y'Abahutu mu mashuri. Gasasira Jean Baptiste26 wigaga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ari mu birukanwe amaze no gukubi twa. Yibuka ko mbere yo kubirukana habanje kuza icyuka kibi mu ngabo cya kudeta, abo basirikari bakuru bategura akajagari bahereye mu kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu mirimo. Za listes zirakorwa bahera ku ba kozi, bakomereza mu banyeshuri. Serire zategur aga ibyo bintu ahanini zabaga zigizwe n'abantu baturuka mu Rukiga, Abanyenduga ari bake. Bari ubuyobozi guhera hejuru. Abanyeshuri bahawe iminsi ngo babe bavuye ku mashuri batashye. Abataratashye ku itariki ya 15/02/1973 barakubiswe barirukanwa. Ahagana saa moya z'ijoro z'umugoroba ni bwo abanyeshuri binjiye aho bagenzi babo bararaga batangira gukubita. Gasasira abumvise yakubise urugi ahita yiruka, bamwirukaho umwe amukubita inkoni mu mutwe arazengera yikubita hasi [afite inkovu mu mutwe], ariko na we a ramutega bombi baragwa na. Kubera ubwoba yar ahagurutse ariruka, yambukiranya ishyamba rya Arboretum, mukuru we amuhungishiriza mu Bafurere b'Abajozefite. Aho baramwomoye kuko batinyaga kumujyana kwa muganga ngo abicanyi batabimenya. Bamuhambirije igitambaro amaraso menshi yavaga arahagarara nyuma y'ibyumweru nka bibiri. Icyo gihe hari amaraso yaviriye mu mutwe bimuviramo kurwara igicuri cyaje kugenda gikira gahoro gahoro. Uwamu kubise ni u witwa Dr. UWIMANA Alphonse wari umwana Habyarimana Juvénal yari yarab yaye mu batisimu. Abirukanwe bose ntawagarutse. Hari ababimenye mbere bakemewe n'abapadiri b'abazungu barara bahunze. Kuwa 17/02 /1973 abo muri IPN na bo barirukanywe. Uwateraga amahane bamubwiraga ko agenda cyangwa akicwa. Abirukanywe batabonye uko basubir a mu ishuri baratashye barahinga, baracupira. Mu giturage hari 26 Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG). Ubuhamya bwa bamwe mu Batutsi bakorewe ihohoterwa n'iyirukanwa mu mashu ri makuru n'ayisumbuye muwa 1973 Gashyantare 2020. | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
40 icyuka kibi cy'uko Abahutu bitegura gutwikira Abatutsi. Gusa ntibyatinze kuko byaje gufata indi sura bigaragara ko bitakiri ikibazo cy'Abahutu n'Abatutsi ahubwo ko ari Nduga ihanganye n'Abakig a bashaka gufata ubutegetsi, bityo Abahutu bo mu majyepfo barekeraho guhiga A batutsi ahubwo ba shyira imbaraga mu guhangana n'Abakiga. Icyakora ku G ikongoro bakomeje kwica no gutwikira Abatutsi. Nyuma yo guhirika ubutegetsi ibintu byarahosheje, bake basubir a mu ishuri abandi baguma mu cyaro. Gasasira Jean Baptiste ari mu bagarutse kwiga akomeza ubuganga arik o azi neza ko naburangiza nta mwanya mwiza azahabwa kuko boherezaga Abatutsi ahantu habi hashoboka. Igihe kimwe y ahawe kuyobora ibitaro bya Kibuye n'ina ma y'abaminisitiri yateranye, kubera ko uwamutangiye raporo yari yavuze ko akora akazi ke neza. Umwe mu bari mu nama arabaza ati “mwibagiwe ko ari umututsi, mw amuha uwo mwanya ari umututsi?”. Bahita bisubiraho barawumwima. Boherezaga Abatutsi kure aho bata bonana n'abandi nka za Rwinkwavu, Mibirizi.... Bakajyayo by'amaburakindi kuko nta mahitamo bari bafite. 2. 3. 2. Kwirukana Abatutsi bo mu Ishuri Rikuru Nderabarezi (IPN) Urugomo mu Ishami Rikuru ry'Inderabarezi (IPN) rwatangiye nyuma y'iminsi ibiri, ni uku vuga ku itariki ya 17 Gashyantare 1973. Nk'uko abatangabuhamya ba bivuga, Cyprien Rugamba wari umuyobozi yahuje abanyeshuri abasaba kugira ikinyabupfura ntibamere nk'aba Kaminuza Nkuru y'u Rwanda. Yarababwiraga ngo « muramenye ntimuzaterane amacumu twarabo nye amakaramu ! ». Ntibamwumviye kubera ko na bo bamenesheje bagenzi babo b'Abatutsi. Mu bari babiyoboye harimo Bwenge Nicodème, Mugabo Pasteur, Mugesera Léon, Bizimungu Cas imir, Zirimwabagabo Charles (Karakara), Nahimana Ferdinand, Mugenzi (Gipiki), Kwisa ba, Mukarugero Candida, Munyakayanza n'ab andi. Uwitwa Ndekezi Télesphore ni we wari ukuriye ibikorwa byo guhuza Comité du salut public yari ifite icyicaro muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda na IPN. Iyi komite ni yo yazengurutse i gihugu hose ikangurira abandi k witabira urugomo n'ubwicanyi. | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
41 Abanyeshuri birukanywe b o muri Kaminuza na IPN bagerageje gutorok era i Burundi na Zaire, abafatiwe ku mupaka bagafungwa. Mu ri abo harimo Sebuharara Vinc ent, Rudasingwa JMV, Kayihura Fé lix, Nyabyenda Laurien, Niyibizi Mariane wigishaga i Kansi. Bafatiwe ku mupaka wa Gikongoro n'u Burundi bagarurwa gufungirwa ku Gikongoro ku itariki ya 23 Gashyantare 1973. Abandi banyeshuri 14 bafati we ku mupaka wa Cyangugu. Amba sade y'u Rwanda i Bujumbura ya tangaje muri Gicurasi 1973 ko hagezey o abanyeshuri b'Abatutsi bagera kuri 20027. Karege Félicien ni umwe mu banyeshuri b'Abatutsi bigaga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda birukanywe muri Gashyantare 1973 avuga uko byamu gendekeye n'uko yaje guhungira i Burundi. Yibuka ko barangije igihembwe cya mb ere batakivugana aho wasangaga mu gihe cy'akaruhuko buri wese yirukira muri bagenzi be b'Abahutu cyangwa Abatutsi. Bari batangiye kumva amakuru y'uko Abatutsi bari gukubitwa mu mashuri yisumbuye, na murumuna we wigaga muri GSO yari yirukanywe asubira mu rugo iwabo mu Mayaga. Hashize igihe imvururu zigera n'iwabo n'ubwo atari azi umunsi nyawo bazatererwaho. Umunsi babamenesheje bwacyaga bakora ibizamini. Saa kumi n'igice yagiye mu ruriro asanga bamanitse ilisiti ku rugi hariho amazina y'Abatutsi batemerewe kurara aho ngaho. Comité du salut public ni yo ya ri ya sinye. Ayisomye yabo nyeho izina rye. Yashatse guca urwo rutonde akebutse abona abantu bar amureba. Abaza umwe yari ibyo ari byo aramwihorera. Afata icyemezo cyo kutajya muri restaurant ahubwo asanga ba b agenzi be bakundaga kwihuza iyo ibintu byakomeraga. Abagezeho atungurwa no gusanga ari we wenyine utari afite amakuru y'ibyo kumenesha Abatutsi. Bamubwira ko biriwe bahigwa ndetse no kwa Fé licien bagiyeyo kumushaka bakamubura. Bigiriye inama yo kutajya kur ya kugira ngo badakubitwa ahubwo biyemeza kuguma mu byumba byabo bakumva bagenzi babo baje kubakubita bagasimbuka. 27 Mugesera Antoine, 2015, Imibereho y'Abatutsi mu Rwanda 1959-1990. Itotezwa n'iyicwa rihoraho. Kigali, p. 208 | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
42 Uwo mugoroba hari film. Icyo gihe yerekanwaga umunsi umwe mu cyumweru. Biyemeza ko abantu nibava muri film ari bwo bataha. Nk'uko babyibw iraga film itangiye b umva ibintu biratuje. Bafashe icyemezo cyo guhunga bukeye habona. Hag ati aho abicanyi baje gushaka Fé licien iwe baramubura. Yicara ategereje ko bucya. Bigeze saa tanu z'ijoro mugenzi we witwaga Kayibanda wari wagiye muri filimi aza yiruka amubwira ko ibintu bimeze nabi nta filimi yabaye ahubwo abanyeshuri bamwe bagiyemo kugira ngo bahane ibimenyetso (signes) by'uko baza kumenesha Abatutsi. Nta mwanya uciyemo bagiye kumva bumva induru hepfo abantu bagonga harimo uwitwa Ezé chias Rwabuhihi wakubiswe bikomeye agahunga apfutse. Wabonaga bakubita Abatutsi ariko batagambiriye kubica ahubwo ari ukumenesha ngo babavire aho. Bavugaga ko muri Kaminuza Abatutsi ari benshi kandi hanze mu gihugu ari bake. Ngo bashakaga iyo “equilibre” hose hakaba bake. Bazengurutse hose bamenesha Abatutsi. Aho bageraga inzugi zifunze bategekaga ko zifungura n'ubwo bya ba ku ngufu kugira ngo barebe ko ntawihish emo. Karege Fé licien yari mu cyumba kimwe muri ibyo bifunze ari kumwe na Kayibanda. Baraje bak ubita urugi cyane, Kayibanda bimurenze akubit a urugi abacamo ariruka. Yirukanse bamwirukaho, amanuka muri escalier, age ze ku muhanda munini ujya kuri K aminuza, asimbuka umugunguzi yikubita hasi aranakomereka, avirirana amaraso, akubi tana n'imodoka ya Recteur w itwaga Sylvestre Nsanzimana. Yari umuntu w'umunyabwoba cyane, ariko na we ntiyari abyanze. Yabonye aban yeshuri benshi bakurikiye umwe aravuga ngo: “Parmehutu oyee!” babyumvise barahagarara. Baramureka, ndetse baranagenda nk'aho bagize isoni zo kumukubita abareba. Babonye Kayibanda yirutse bibwira ko ari we wari urimo wenyine bakingira inyuma. Ubwo Félicien yaraye mu nzu ikinze mu madirishya ha rimo za grillages. Agarutse asanga harakinze. Ajya gushaka ahandi arara, bukeye yari yashatse urufunguzo, araza arakingura Karege avamo. Bagisohoka bageze muri corridor bahuye n'igitero cy'abantu benshi, barabinginga barabareka bajya gutega imodoka. Bageze mu mujyi wa Butare basanga abantu bose ni ho bari. Abakubise n'abakubiswe. Bamwe baraye mu | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
43 bihuru, abandi bafite inshuti zabo bar aye i Ngoma n'ahandi. Hari hasigaye gutega imodoka bagataha bagategereza icyo Leta izaba genera. Mu mitwe yabo harimo ko birangiye. Yageze iwabo avugana na se bumvikana ko ashaka uko ahungira i Burundi kubera ko atashaka ga kuba mwarimu kandi yari hafi kurangiza icyiciro cya mbere cya K aminuza. Amaze guhungira i Burundi iwabo nabo batewe n'Abahutu bari baturanye barabasahura. Guhungira i Burundi byasabaga gukora urugendo rw'ibirometero n'amaguru uherekejwe n'umusare wagombaga kumwambutsa kuko banyuraga mu rufunzo bakambuka umugezi. Karege a geze i Burundi yasanze bazi ko abanyeshuri bari kumeneshwa mu Rwanda bakabakira. Yahasanze bagenzi be biganaga maze Abarundi baba pakira amakamyo babajyana i Buju mbura akomeza amasomo ye. Arangije kwiga yashatse akazi arigis ha, nyuma aza kubona Buruse yo kujya kwiga mu Busuwisi ari ho yakomereje ibyici ro byari bisigaye. Arangije ashaka akazi, arubaka ubu a fite abana bakuru28. Muri iryo meneshwa ry'Abatutsi umwenebikira witwa Izana Adèle Consolata wari umukuru w'abenebikira bo se yagiye i Burundi avuga ko agiye gusura Abenebikira b'Abanyarwandakazi baba i Burundi. Agarutse inzego z'umutekano zamufatiye ku Kanyaru afungirwa i Butare igihe gito nyuma yoherezwa gufungirwa i Kigali. Bamushinjaga ko yari yarahunze. Yaje kwamburwa ubu renganzira bwo kuba umukuru w'umuryango wabo, Pere fe w'I Butare amwambura pasiporo hanyuma bamwimurira i Nyarubuye ku mupaka w'u Rwanda na Tanzaniya. Musenyeri Sibomana Joseph yanze iryo cibwa rya Izana Adèle muri Diyoseze ayobora. Yamujyanye kuba by'agate ganyo muri Procure ya Kigali ariko Kanyarengwe na Lizinde ntibabyihanganira, baramufata bamupakira imodoka bamujyana i Nyarubuye amarayo imyaka ibiri yarahaciriwe. Yaje kuhavanwa na Mi nisitiri w'Amashuri Mutemberezi akamwohereza kwigisha i Muramba ku Gisen yi ahari harabuze abarimu b'abahanga29. 28 Komisiyo y 'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG). Ubuhamya bwa bamwe mu Batutsi bakorewe ihohoterwa n'iyirukanwa mu mashuri makuru n'ayisumbuye mu mwaka wa 1973, Gashyantare 2020 29 Mugesera Antoine (2015), Imibereho y'Abatutsi mu Rwanda 1959-1990. Itotezwa n'iyic wa rihoraho. Kigali, p. 2019 | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
44 2. 3. 3. Kwirukana Abatutsi bo muri Groupe S colaire ya Butare (GSOB) Muri Groupe Scolaire ya Butare kwirukana Abatutsi byabaye mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira kuwa 15 Gashyantare 1973. Muri iryo shuri ntibamani tse lisiti nk'uko byakozwe mu y andi mashuri. Abayobozi b'ishuri bagiriye inama mu ibanga abanyeshuri b'Abatutsi kubyuka bagataha kuko byari bimeze nabi30. Mugesera Antoine avuga ko mbere y'uko Abatutsi birukanwa habanje umwuka mubi waterwaga n'utunama twakorerwaga mu kigo cy'Abafurere b'Urukundo. Izo nama zazagamo abahagarariye abanyeshuri b'Abahutu n'Abaparmehutu bamwe bakoraga i Butare bakaba bari barize muri Groupe Scolaire, barimo Dr. Mubi ligi, Lizinde Thé oneste wari u shinzwe i nzego nkuru z'iperereza mu gisirik ari n'abandi. Abo ni bo bacuraga umugambi wo kwirukana Abatutsi. Mu birukanywe harimo Condo Gilbert, Mutijima Jean Bosco, Kayumba Déo na Birego Emmanuel31. 2. 3. 4. Kw irukana Abatutsi bo mu Is eminari Ntoya ya Karubanda Kwirukan a Abatutsi mu I seminari Nto ya Karubanda byabaye ku itariki 26 Gashyantare 1973. Nkaka Raphaë l watanze ubuhamya yigaga mu mwaka wa 3 icyo gihe. Ngo hari mbere ya saa sita ku itariki ya 26 Gashyantare ubwo Padiri Runyange wategekaga Iseminari yazaga akabasohora bose akabasaba guhunga kube ra ko bari bagiye guterwa. Mugihe bakijijinganya babona abanyeshuri bagenzi babo b'Abahutu batangiye kubarakarira no kubasagarira. Bahise basobanukirwa ubutumwa bwa Padiri Runyange. Nyuma yaje kumenya ko cyari igitero cyari kivuye muri K aminuza Nkuru y'u Rwanda kije gutinyura abaseminari b'A bahutu. Pad iri yari amaze kubimenya. Nkaka na bagenzi be bahise biruka bamanukira mu ishyamba ryo ku Karubanda, bambuka hakurya ku gasozi gahari. Nta bwo bari benshi kuko batahungiye hamwe. Aho bari ku gasozi b ari kumwe n'umw e mu barimu babo witwaga N kusi Boniface (Baramwishe muri Jenoside muri 1994 ). Kubera ko 30 Mugesera Antoine (2015), Imibereho y'Abatutsi mu Rwanda 1959-1990. Itotezwa n'iyicwa rihoraho. Kigali, p. 205 31 Mugesera Antoine (2015), Imibereho y'Abatutsi mu Rwanda 1959-1990. Itotezwa n'iyicwa rihoraho. Kigali, p. 206 | Amateka_ya_Jenoside_muri__Huye.pdf |
End of preview. Expand
in Data Studio
README.md exists but content is empty.
- Downloads last month
- 27