text
stringlengths
0
4.1k
source
stringclasses
15 values
1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 0 Igitabo kigenewe kwigisha abakuze imibare Ig Itabo cy'umw Ig Isha Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda P. O. BOx 3817 KIGALI www. reb. rw Imibare ishyitse Imigabane Ijanisha Ingero
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
Igitabo kigenewe kwigisha abakuze imibare Ig Itabo cy'umw Ig Isha
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
Iki gitabo cyanditswe n'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Ishami rishinzwe Integanyanyigisho n'Imfashanyigisho (CTLR). © Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB). Nta muntu wemerewe kwandukura, gutubura iki gitabo cyangwa bimwe mu bice byacyo nta ruhushya rutanzwe n'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB). Abahagarariye iyandikwa ry'igitabo Murungi Joan, Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe Integanyanyigisho n'Imfashanyigisho (CTLR) muri REB. Abanditse Igitabo 1. Kayinamura Aloys, Umukozi Ushinzwe Integanyanyigisho n'Imfashanyigisho z'Imibare / REB; 2. Uwiringiyimana Marthe, Umukozi Ushinzwe Ibizamini by'Imibare/ REB; Abanononsoye Igitabo 1. Bacumuwenda Nehemie, Umukozi Ushinzwe Integanyanyigisho n'Imfashanyigisho z'ubumenyi rusange/ REB; 2. Muziganyi Esperance, Umukozi Ushinzwe Imyigire y'abakuze batazi gusoma no kwandika/ MINEDUC; 3. Mugabo Clement, Umukozi Ushinzwe Imyigire y'abakuze batazi gusoma no kwandika/ REB; 4. Ndayisaba Apollinaire, Umukozi Ushinzwe Amashuri y'Inshuke/ REB; 5. Hakuzumuremyi Theogene, Umukozi Ushinzwe Imyigire y'abakuze batazi gusoma no kwandika/ ADEPR; 6. Nyirandatira Francine, Umukozi Ushinzwe Imyigire y'abakuze batazi gusoma no kwandika/ADRA-RWANDA. Uwatunganyije I gitabo Twizeyimana Jean Pierre.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
v Im Ibare y'abakuze IJAMBO RY'IBANZE Nyuma yo gushyiraho integanyanyigisho y' abakuze biga gusoma, kwandika no kubara mu mwaka wa 2012, Minisiteri y' Uburezi yashyizeho n' imfashanyigisho izayobora umwigisha mu ishyirwa mu bikorwa ry' iyo nteganyanyigisho. Iyi mfashanyigisho yo kwigisha kubara, gusoma no kwandika Imibare yatangiye kwandikwa mu mwaka wa 2013 na Leta y' u Rwanda ihagarariwe na Minisiteri y' uburezi binyujijwe mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) ibiterwamo inkunga n' umuryango “ADRA” Rwanda. Iyi mfashanyigisho yanononsowe kandi irangira kwandikwa mu mwaka wa 2018. Mu gutegura iyi mfashanyigisho, Minisiteri y'Uburezi yunganiwe n'abakozi bavuye muri za Minisiteri zinyuranye, ibigo n' imiryango inyuranye ifite aho ihuriye n' igikorwa cyo kwigisha gusoma, kwandika no kubara. Turashimira abantu bose bagize uruhare mu kwandika iyi mfashanyigisho kuko bashyigikiye ku buryo bw' umwihariko igikorwa cyo kurwanya ubujiji mu baturarwanda. Turasaba kandi abantu bose bazayisoma n' abazayikoresha kuduha ibitekerezo basanga byarushaho gutuma inogera abo igenewe. Dr. NDAYAMBAJE Irénée Umuyobozi Mukuru w' Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
vi Ig Itabo cy'umw Ig Isha IBIRIMO Ijambo ry'ibanze ............................................................................................................... v Ibirimo .............................................................................................................................. vi Intangiriro......................................................................................................................... xi i. Intangiriro ya buri gice cya buri nyigisho:.................................................................... xi ii. Uko buri kigwa gitangwa ............................................................................................. xi IGICE CYA MBERE: IMIBARE ISHYITSE...................................................................... 1 IKIGWA CYA 1: Kubara,gusoma no kwandika kuva kuri 1 kugeza kuri 3 ...................... 2 IKIGWA CYA 2: Kubara, gusoma no kwandika kuva kuri 4 kugeza kuri 6 ...................... 6 IKIGWA CYA 3: Kwandika no gusoma kuva kuri 7 kugeza ku 9 ................................... 10 IKIGWA CYA 4: G uteranya imibare igiteranyo kitarenga 9 ........................................... 15 IKIGWA CYA 5: G ukuramo imibare 2 iri munsi ya 9 ...................................................... 18 IKIGWA CYA 6: Umubare zeru ..................................................................................... 22 IKIGWA CYA 7: G usoma no kwandika 10, 11,12..... 20................................................. 24 IKIGWA CYA 8: G uteranya imibare ishyitse igiteranyo kitarenga 20 ............................ 27 IKIGWA CYA 9: G ukuramo imibare iri munsi ya 20 ...................................................... 31 IKIGWA CYA 10: Gusoma no kwandika imibare kuva kuri 21 kugeza kuri 99 ............... 35 IKIGWA CYA 11: Gusesengura imibare ishyitse mo ibinyabumwe n'ibinyacumi ......... 37 IKIGWA CYA 12: Kugereranya imibare iri munsi ya 100 .............................................. 40 IKIGWA CYA 13: Iteranya ritabitsa ry'imibare iri munsi ya 100..................................... 44 IKIGWA CYA 14: Ikuramo ridatira imibare iri munsi ya 100 .......................................... 46 IKIGWA CYA 15: Guteranya babitsa igiteranyo kitarenze 100 .................................... 48 IKIGWA CYA 16: Gukuramo batira imibare iri munsi ya 100 ......................................... 51 IKIGWA CYA 17: Amahurizo (guteranya imibare igiteranyo kitarenga 100; gukuramo imibare iri munsi ya 100) .................................................. 54 IKIGWA CYA 18: Mara ya 2 na mara ya 3 .................................................................... 57 IKIGWA CYA 19: Mara ya 4 na mara ya 5.................................................................... 61 IKIGWA CYA 20: Mara ya 6 na mara ya 7.................................................................... 64
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
vii Im Ibare y'abakuze IKIGWA CYA 21: Imyitozo kuri mara ya 2, 3, 4, 5, 6, n'iya 7 ........................................ 67 IKIGWA CYA 22: Mara ya 8 na mara ya 9 ..................................................................... 69 IKIGWA CYA 23: Gukuba umubare w'imibarwa ibiri n'umubare w'umubarwa 1 batabitsa igisubizo kitarenga 100 ...................................................... 72 IKIGWA CYA 24: Gukuba umubare w'imibarwa 2 n'umubare w'umubarwa 1 babitsa ............................................................................................... 74 IKIGWA CYA 25: Igabanya ridasagura ry'umubare w'imibarwa 2 n'umubare w'umubarwa 1 .................................................................................. 76 IKIGWA CYA 26: Igabanya risagura ry'umubare w'imibarwa 2 n'umubare w'umubarwa 1 .................................................................................. 79 IKIGWA CYA 27: Amahurizo ku igabanya ry'imibare y'imibarwa ibiri n'umubare w'umubarwa 1 ................................................................................... 81 IKIGWA CYA 28: Isuzuma rya mbere ry' imibare ........................................................... 84 IKIGWA CYA 29: Gukosora isuzuma ........................................................................... 86 IGICE CYA KABIRI: IMIBARE ISHYITSE IRI HEJURU YA 100................................... 88 IKIGWA CYA 30: Gusoma no kwandika imibare y'imibarwa 3 ..................................... 89 IKIGWA CYA 31: Gusesengura imibare ishyitse y'imibarwa 3 mo ibinyabumwe, ibinyacumi n'ibinyejana...................................................................... 92 IKIGWA CYA 32: Guteranya imibare y'imibarwa 3 : iteranya ritabitsa, igiteranyo kitarenga 999. ................................................................................... 95 IKIGWA CYA 33: Guteranya imibare y'imibarwa 3 : iteranya ribitsa, igiteranyo kitarenga 999 ..................................................................................... 97 IKIGWA CYA 34 : G ukuramo badatira imibare y'imibarwa 3 ...................................... 100 IKIGWA CYA 35 : G ukuramo batira imibare y'imibarwa 3 ........................................ 102 IKIGWA CYA 36 : G usesengura imibare ishyitse y'imibarwa 4 mo ibinyabumwe, ibinyacumi, ibinyejana n'ibinyagihumbi........................................... 105 IKIGWA CYA 37: Guteranya batabitsa imibare iri hagati ya 1000 na 10 000 .............. 107 IKIGWA CYA 38: Guteranya babitsa imibare iri hagati ya 1000 na 10 000 ................ 109 IKIGWA CYA 39: Gukuramo, badatira, imibare iri hagati ya 100 na 10 000 ................ 111 IKIGWA CYA 40: Gukuramo,batira, imibare iri hagati ya 100 na 10 000 ..................... 113
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
viii Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 41: Gukuba umubare w'imibarwa 3 n'umubare w'imibarwa 2 .............. 115 IKIGWA CYA 42: Gukuba umubare w'imibarwa 4 n'umubare w'imibarwa 3 igikubo kitarenga 1 000 000 ............................................................ 118 IKIGWA CYA 43: Kugabanya umubare w'imibarwa 4 n'umubare w'imibarwa 3 ......... 120 IKIGWA CYA 44 : I suzuma cya kabiri ry' imibare ...................................................... 123 IKIGWA CYA 45 : G ukosora isuzuma ......................................................................... 124 IGICE CYA GATATU: IMIGABANE............................................................................. 126 Umwitozo w'ivumburamatsiko .................................................................................... 126 IKIGWA CYA 46: Gusoma no kwandika imigabane itarengeje ikizima kimwe, ikita kitarenga 10. ................................................................................... 126 IKIGWA CYA 47: Gusoma no kwandika imigabane itarengeje ikizima kimwe, ikita kigabanyika na 10 kandi kitarenga 100. .......................................... 130 IKIGWA CYA 48: Imyitozo yo gusoma no kwandika imigabane .................................. 135 IKIGWA CYA 49: Guteranya imigabane ihuje ikita itarengeje ikizima kimwe, ikita kitarenga 10 ..................................................................................... 136 IKIGWA CYA 50: Gukuramo imigabane ihuje ikita itarengeje ikizima kimwe, ikita kitarenga 10 ..................................................................................... 139 IKIGWA CYA 51: Gukuba umugabane n'umugabane, igikubo kitarenga ikizima kimwe. ................................................................................. 141 IKIGWA CYA 52: Gukuba umugabane ufite ikita 100 n'umubare ushyitse ugabanyika n'ijana. ......................................................................... 144 IKIGWA CYA 53: Imyitozo yo gukuba imigabane ....................................................... 146 IKIGWA CYA 54: Isuzuma rya gatatu ry' imibare .................................................... 146 IKIGWA CYA 55: Gukosora isuzuma ........................................................................... 148 IGICE CYA KANE: INGERO ...................................................................................... 150 Umwitozo w'ivumburamatsiko (igice cya 1: ingero) ..................................................... 150 Ibisubizo ku ivumburamatsiko .................................................................................... 150
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
ix Im Ibare y'abakuze IKIGWA CYA 56: Gupima, gusoma no kwandika ingero z'uburebure ......................... 150 IKIGWA CYA 57: Guhindura ingero z'uburebure ........................................................ 153 IKIGWA CYA 58: Guteranya no gukuramo ingero z'uburebure ................................... 155 IKIGWA CYA 59: Ikuba, igabanya ry'ingero z'uburebure n'umubare ushyitse. .......... 157 IKIGWA CYA 60: Gupima, gusoma, kwandika no guhindura ingero z'ibitembabuzi . 159 IKIGWA CYA 61: Iteranya, ikuramo, ikuba n'igabanya ry'ingero z'ibitembabuzi ......... 162 IKIGWA CYA 62: Gupima, gusoma, kwandika no guhindura ingero z'uburemere ..... 166 IKIGWA CYA 63: Gukoresha amategeko ane y'ibara mu ngero z'uburemere ............. 169 IKIGWA CYA 64: Gusoma no kwandika igihe cyerekanwa n'isaha ............................. 172 IKIGWA CYA 65: Kwerekana igihe ku ndangaminsi .................................................... 175 IKIGWA CYA 66: Guhindura ingero z'igihe .................................................................. 177 IKIGWA CYA 67: Isuzuma rya kane ry'imibare ............................................................ 179 IKIGWA CYA 68: Gukosora isuzuma .......................................................................... 180 IKIGWA CYA 70: Ingero z'ubuso ................................................................................ 185 IKIGWA CYA 71: Ingero zikoreshwa mu buhinzi. ........................................................ 188 IKIGWA CYA 72: Gukoresha amategeko ane y'ibara mu ngero z'ubuso n'ingero zikoreshwa mu buhinzi ................................................................... 190 IKIGWA CYA 73: Gupima, gusoma no kwandika ingero z'ubunini n'ingero z'ibirundo ........................................................................................ 192 IKIGWA CYA 74: Guhindura m 3 na dm3 muri litiro, guhindura m3 muri siteri............ 194 IKIGWA CYA 75: Imyitozo ku ngero z'ubunini ............................................................. 195 IKIGWA CYA 76: Itegeko ry'itatu ryoroshye n' amahurizo ku itegeko ry'itatu ryoroshye ........................................................................................ 196 IKIGWA CYA 77: Ijanisha ry'amafaranga.................................................................... 199 IKIGWA CYA 78: Urwunguko ku mafaranga yabikijwe muri banki.............................. 201
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
x Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 79: Urwunguko ku mafaranga yagujijwe muri banki ............................. 203 IKIGWA CYA 80: Gukora ifoto y'umutungo w'urugo .................................................... 205 IKIGWA CYA 81: Gutegura ingengo y' imari y'urugo ya buri cyumweru cyangwa buri kwezi ....................................................................... 209 IKIGWA CYA 82: Kugaragaza inyungu cyangwa igihombo ku gikorwa runaka cyakozwe cyangwa gitegurwa ............................................. 213 IKIGWA CYA 83: Isuzuma rusange ry'imibare .......................................................... 216 IKIGWA CYA 84: Gukosora isuzuma rusange ry'imibare ............................................ 219 Ibitabo byifashishijwe mu kwandika iki gitabo ...................................................... 222
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
xi Im Ibare y'abakuze INTANGIRIRO Nyuma yo gushyiraho integanyanyigisho hagamijwe guha umurongo ngenderwaho abafatanyabikorwa mu kwigisha gusoma, kwandika no kubara hateguwe imfashanyigisho y'umwigisha yerekana uko agomba gutegura no gutanga inyigisho y'imibare. Iyi mfashanyigisho iteganya ko abiga kubara, gusoma no kwandika imibare bazajya bibanda ku gukoresha imfashanyigisho bazi neza kandi bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi; bityo bikabafasha kwikura mu bibazo binyuranye bahura nabyo. Iyi mfashanyigisho izafasha umwigisha kudahuzagurika igihe yigisha imibare no kumvikanisha bitamugoye ibyigwa atanga bityo abigishwa bakazumva kandi bakazitabira bashishikaye. Byongeye kandi, ibyigwa bikubiyemo bizafasha umwigishwa kumenya uburyo bwo kwirwanaho bujyanye n'igihe tugezemo kuko azasangamo imibare y'ibanze inyuranye akenera mu buzima bwa buri munsi, nko guteranya, gukuramo, gukuba no kugabanya imibare ishyitse, imigabane, ingero, ijanisha itegeko ry'itatu no gucunga umutungo. Inyigisho zikubiye muri iyi mfashanyigisho zigabanyijemo ibice bine by'ingenzi aribyo : Imibare ishyitse  Imigabane  Ingero  Itegeko ry'itatu, ijanisha n'icungamutungo I. Intangiriro ya buri gice cya buri nyigisho: Uburyo bwo kwinjira muri buri nyigisho: Abigishwa ubwabo ni bo bagomba kwivumburira ibyo bagiye kwiga. Kuri buri ntangiriro ya buri nyigisho, hateganijwe umwitozo w'ivumburamatsiko ufasha umwigishwa kugerageza kwerekana icyo azi kubyo agiye kwiga. Ibi bifasha umwigisha kumenya ubumenyi abigishwa basanzwe bafite ku bigiye kwigwa. Ibi binafasha kandi abigishwa kugira amatsiko kuko bagenda bavumbura buhorobuhoro ubumenyi bushya bahereye ku bibazo baba bahuye nabyo mu ntangiriro. Ikigamijwe hano si uko bagera ku gisubizo nyakuri; ahubwo ni uko bagerageza gushakisha inzira n'igisubizo bakoresheje ubumenyi basanzwe bifitemo. Uruhare rw'umwigisha ni ukugenda ayobora abigishwa, ababaza ibibazo, kandi asesengura aho ubumenyi bwabo bugarukira ku nyigisho bagiye gutangira. Umwigisha asoza iki gice ahumuriza abagishwa, ababwira ko niba batabonye igisubizo nyakuri, ko bakurikira ibyigwa bigiye gukurikira, ko nibarangiza azabagarurira ibibazo bisa n'ibyo bakoze maze bakarebera hamwe ubumenyi bungutse. II. Uko buri kigwa gitangwa Inyigisho ziteganyijwe gutangwa mu byigwa bitandukanye kandi buri kigwa gitegurwa hitabwa ku byiciro bitandukanye ku buryo bukurikira: A. Intangiriro :  Gukosora umukoro batahanye ujyanye n' amasomo bize ubushize;  Imyitozo y'intangiriro cyangwa y'ivumburamatsiko iyo ari ikigwa gishya bize bwa mbere.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
xii Ig Itabo cy'umw Ig Isha B. Ikigwa gishya Kugira ngo buri kigwa kirusheho kumvikana neza gitangwa hakurikijwe ibi bice bikurikira: 1. Gutahura Buri mwigishwa ahabwa umwanya wo kwivumburira ikigwa kigiye kwigwa bityo agashishikarira kwiga imibare. 2. Gusesengura Umwigisha hamwe n'abigishwa basesengura ikigwa bikabafasha kurushaho kumva neza ibyo biga buri wese abigizemo uruhare. 3. Ikomatanya Nyuma yo gusesengura ikigwa, hafatwa inshamake yacyo; abigishwa bataha bamenye itegeko cyangwa amahame shingiro y'uko bakora ikigwa iki n'iki. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi Nyuma ya buri kigwa, umwigisha atanga imyitozo ntsindagirabumenyibityo abigishwa bakarushaho gucengerwa n'ibyo bize. C. Isuzuma Kugira ngo umwigisha agenzure ko intego z'ikigwa zagezweho agomba gutanga imyitozo y'isuzuma ku kigwa kizwe. D. Umukoro Umwigisha aha abigishwa imyitozo ku kigwa kizwe bakayikorera mu ngo zabo bityo bikabafasha kurushaho kumwa neza ibyo bize. Iyi mfashanyigisho y' umwigisha izunganirwa n' iy' umwigishwa.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
1Im Ibare y'abakuze IGICE CYA MBERE: IMIBARE ISHYITSE IMIBARE ISHYITSE IRI MUNSI YA 100 Umwitozo w'ivumburamatsiko ku mibare ishyitse Umutoni ni umworozi w'inkoko zitera amagi utazi gusoma, kwandika no kubara. Buri cyumweru Umutoni yifuza kumenya amagi inkoko ze zitera, niyo mpamvu yaguze ikaye umukozi we yandikamo amagi inkoko ze zitera buri munsi. Dore uko umukozi yanditse amagi inkoko zateye buri munsi Iminsi Umubare w'inkoko zitera Umubare w'amagi Ku wa mbere 10 5 Ku wa kabiri 10 10 Ku wa gatatu 10 10 Ku wa kane 10 8 Ku wa gatanu 10 10 Ku wa gatandatu 10 7 Itegereze imbonerahamwe igaragaza umubare w' inkoko zitera n' uw'amagi umukozi yanditse mu ikaye maze usubize ibibazo bikurikira: a) Niba ku wa mbere inkoko 10 zose zarateye amagi, umukozi akandika 5 gusa, ubwo ni amagi angahe ataragaragajwe? b) Shaka umubare wose w'amagi umukozi wa Umutoni yanditse mu ikaye. c) Iyo inkoko zose zitera amagi buri munsi, andika umubare w'amagi yose umukozi wa Umutoni yagombaga kwandika mu ikaye. d) Ese urabona hari igihombo Umutoni yaba yaratewe no kutamenya gusoma no kwandika imibare? Mugire inama y'icyo yagombye gukora kugirango ubworozi bwe burusheho kumuteza imbere.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
2Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 1: KUBARA,GUSOMA NO KWANDIKA KUVA KURI 1 KUGEZA KURI 3 INTEGO Y'IKIGWA: Nyuma y'ikigwa, umwigishwa araba ashobora kubara, kwandika no gusoma neza imibare kuva kuri 1 kugeza kuri 3 IMFASHANYIGISHO: Ibishyimbo, ibitabo, amakaramu, ibiti, amasuka, amapiki, n'ibindi bintu bibarika biboneka aho umwigishwa aherereye ariko bibereye umuntu mukuru. UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO  Umwigisha aganira n'abigishwa ku kamaro ko kumenya kubara.  Asaba buri mwigishwa kwerekana ibyo yaba azi mu mibare. Urugero rw'ibibazo umwigisha yabaza:  Ni mumbwire akamaro ko kumenya kubara.  Ni nde waba yarahuye n'ingaruka mbi zo kutamenya kubara. Byagenze bite?  Muri mwe, haba hari uzi kwandika umubare ?  Buri muntu yandike umubare yaba azi kandi yerekane ibintu bingana n'uwo mubare yanditse. 2. IKIGWA GISHYA 2. 1. Gutahura  Umwigisha asaba abigishwa kwitegereza ibintu bifatika nk'ibiti, amakaramu, amasuka yagiye arunda mu matsinda, buri tsinda ritarenza ibintu 3, urugero: igiti 1, ibiti 2, amakaramu 3, amasuka 2.  Umwigisha abaza ibibazo byerekeranye no kubara ibyo birundo, kuvuga umubare w'ibiri muri buri kirundo no kwandika uwo mubare.  Iki gikorwa bashobora kugikorera mu matsinda cyangwa buri wese akagikora wenyine. 2. 2. Gusesengura  Umwigisha asaba abigishwa kwerekana ibintu bifatika: kwerekana ikintu 1, kwerekana ibintu 2, kwerekana ibintu 3.  Umwigisha ategura amashusho 3 anyuranye (ishusho ya mbere iriho ikintu kimwe, iya kabiri iriho ibintu 2, iya gatatu iriho ibintu 3):
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
3Im Ibare y'abakuze Urugero: 1 2 3 a. Gusoma imibare  Umwigisha yandika ku kibaho umubare 1; agasaba abigishwa kuwusoma baranguruye ijwi kandi bakabikora inshuro nyinshi. 1 : Rimwe  Umwigisha yandika ku kibaho umubare 2; agasaba abigishwa kuwusoma baranguruye ijwi kandi bakabikora inshuro nyinshi. 2 : Kabiri  Umwigisha yandika ku kibaho umubare 3; agasaba abigishwa kuwusoma baranguruye ijwi kandi bakabikora inshuro nyinshi. 3 : Gatatu  Umwigisha yandika ku kibaho imibare 1, 2, 3 ku buryo buvanze maze akabasaba kuyisoma baranguruye ijwi kandi bakabikora inshuro nyinshi. Urugero: 1, 3, 2, 3, 2, 2, 1, 3, 2, 3, 2, 2, 3, 1, 3, 2, 2, 2, 3, 2, b. Kwandika imibare  Umwigisha yandika ku kibaho umubare kuva kuri 1 kugeza kuri 3, maze abigishwa bakabyigana ku kibaho no mu makaye yabo umwe umwe inshuro nyinshi.  Nyuma abigishwa bakandika imibare umwe kuri umwe.  Umwigisha iyo abonye ko abigishwa batari kubyumva agenda abereka uko umubare umwe umwe wandikwa n'ibice biwugize.  Abigishwa bandika kenshi mu makaye yabo imibare kuva kuri 1 kugeza kuri 3: 1 1 1 1 1............ 2 2 2 2 2............ 3 3 3 3 3............
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
4Ig Itabo cy'umw Ig Isha 2. 3. Ikomatanya Umwigisha ahuza umubare w'ibintu biri mu turundo n'ikimenyetso kerekana uwo mubare utwo turundo turimo ibintu bitarenga bitatu. (urugero: igi rimwe, amafi abiri, imineke itatu) 3 2 1 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi  Buri mwigishwa ahabwa ibyo abara akabwira abandi ibyo abonye, hanyuma akandika umubare abonye (bitarenze ibintu 3).  Umwigisha abaza abigishwa uko imibare ikurikirana kuva kuri 1 kugeza kuri 3. Urugero: Nyuma ya 1 hakurikiraho kangahe?Nyuma ya 2 hakurikiraho kangahe? 3. ISUZUMA a. Kora akarundo  Kora akarundo kagizwe n'ibintu 2  Kora akarundo k'ibintu 3  Kora akarundo k'ikintu 1 b. Vuga kandi wandike umubare w'ibintu bigaragazwa n'amashusho akurikira ? ? c. Erekana umubare wizwe Umwigishwa, umwe umwe, aca akarongo kandi akavuga aranguruye imibare yizwe uwo munsi mu ruvangavange rw'imibare umwigisha yanditse ku kibaho.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
5Im Ibare y'abakuze 4 2 3 4 1 2 1 2 5 6 3 1 2 4 1 2 1 3 2 1 3 1 5 2 4 2 4 4 2 3 2 1 5 1 2 4. UMUKORO Umwigisha aratanga umukoro wo kubara ibintu kuva kuri 1 kugeza kuri 3 a. Kora ibirundo kandi wandike umubare w'ibintu biri muri buri kirundo  Bibiri  Bitatu  Kimwe b. Bara kandi wuzuze mu tuzu umubare ukwiye
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
6Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 2: KUBARA, GUSOMA NO KWANDIKA KUVA KURI 4 KUGEZA KURI 6 INTEGO Y'IKIGWA: Nyuma y'ikigwa, umwigishwa araba ashobora kubara, gusoma no kwandika neza imibare 4, 5 na 6. IMFASHANYIGISHO: Ibishyimbo, ibitabo, amakaramu, ibiti, amasuka, amapiki, n'ibindi bintu bibarika biboneka aho umwigishwa aherereye ariko bibereye umuntu mukuru. UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO  Abigishwa barakosora umukoro batahanye mu kigwa giherutse.  Umwigisha aratanga imyitozo mike yo kwibutsa ibyo bize mu kigwa giheruka. Urugero Umwigishwa umwe umwe, yerekana 1, 2 na 3 mu ruvangavange rw'imibare, umwigisha yanditse ku kibaho: 4 2 3 4 1 2 1 2 5 6 3 1 2 4 1 2 1 3 2 1 3 1 5 2 4 2 4 1 4 2 3 2 1 5 1 2  Umwigishwa akoza agakoni ku mubare azi akawuvuga cyane aranguruye ijwi.  Abigishwa bagenda bandika mu ikaye umubare w'ibintu umwigisha ababwiye cyangwa aberetse. Urugero: Umuntu afite amaso angahe? Imitwe ingahe? Amaguru angahe? Amatwi angahe? Amajosi angahe? N'ibindi.  Umwigishwa ubwe yandukura iyo mibare ku kibaho bose bakayisoma. 2. IKIGWA GISHYA 2. 1. Gutahura  Umwigisha asaba abigishwa kwitegereza ibintu bifatika yagiye arunda mu matsinda. Urugero: ibiti, amakaramu, amakayi, ibigori, ibirayi, ingwa. Buri tsinda rigizwe n'ibintu biri hagati ya 4 na 6,  Umwigisha abaza ibibazo kuri ibyo birundo urugero: Vuga umubare w'ibintu biri muri buri kirundo Andika umubare uvuze. Iki gikorwa bashobora kugikorera mu matsinda cyangwa buri wese akagikora wenyine.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
7Im Ibare y'abakuze 2. 2. Gusesengura  Umwigisha asaba abigishwa kwerekana ibintu bifatika: kwerekana ibintu 4, kwerekana ibintu 5, kwerekana ibintu 6.  Umwigisha ategura amashusho 3 anyuranye (ishusho ya mbere iriho ibintu 4, iya kabiri iriho ibintu 5, iya gatatu iriho ibintu 6): Urugero: 6 5 4  Umwigisha abaza ibibazo ku mashusho babona.-Murabona iki kuri aya mashusho? -Buri shusho irerekana ibintu bingahe? Ishusho ya mbere iriho ibintu 4, iya 2 iriho ibintu 5, iya 3 iriho ibintu 6(buri kintu kivugwa mu nyito yacyo) a. Gusoma imibare Umwigisha yandika ku kibaho umubare 4; agasaba abigishwa kuwusoma baranguruye ijwi kandi bakabikora inshuro eshatu. 4 : Kane Umwigisha yandika ku kibaho umubare 5; agasaba abigishwa kuwusoma baranguruye ijwi kandi bakabikora inshuro eshatu. 5 : Gatanu Umwigisha yandika ku kibaho umubare 6; agasaba abigishwa kuwusoma baranguruye ijwi kandi bakabikora inshuro eshatu. 6 : Gatandatu Umwigisha yandika ku kibaho imibare 4,5,6 ku buryo buvanze maze agasaba kuyisoma baranguruye ijwi kandi bakabikora inshuro eshatu. Urugero: 4, 6, 5, 6, 5, 5, 4, 6, 5, 6, 5, 5, 6, 4, 6, 5, 5, 5, 6, 5 b. Kwandika imibare  Umwigisha yandika ku kibaho umubare kuva kuri 4 kugeza kuri 6, maze abigishwa bakagenda bigana umwe umwe inshuro nyinshi.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
8Ig Itabo cy'umw Ig Isha  Nyuma abigishwa bakandika imibare umwe kuri umwe iruhande rw'iyo biganye  Umwigisha yereka abigishwa uko buri mubare wandikwa agaragaza n'ibice biwugize.  Abigishwa bandika kenshi mu makaye yabo imibare kuva kuri 4 kugeza kuri 6: 4 4 4 4 4............ 5 5 5 5 5............ 6 6 6 6 6............ 2. 3. Ikomatanya Umwigisha afasha abigishwa guhuza umubare w'ibintu biri mu turundo n'ikimenyetso cyerekana uwo mubare. Utwo turundo turimo ibintu bitarenga 6(urugero:ihene 4, inkoko 5, ibiyiko 6). 4 5 6 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi  Buri mwigishwa ahabwa ibyo abara akabwira abandi ibyo abonye, hanyuma akandika umubare abonye.  Umwigisha abaza abigishwa uko imibare ikurikirana kuva kuri 4 kugeza kuri 6 Urugero: Nyuma ya 4 hakurikiraho kangahe? Nyuma ya 5 hakurikiraho kangahe? 3. ISUZUMA a. Kora akarundo Kora akarundo kagizwe n'ibintu 5 Kora akarundo k'ibintu 4 Kora akarundo k'ibintu 6 b. Vuga kandi wandike umubare w'ibintu biri mu mashusho akurikira: ? ?
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
9Im Ibare y'abakuze ? c. Gutahura umubare wizwe Umwigishwa, umwe umwe, aca akarongo kandi akavuga aranguruye ijwi imibare yizwe uwo munsi mu ruvangavange rw'imibare, umwigisha yanditse ku kibaho: 4 2 3 4 1 2 1 2 5 6 3 1 2 4 1 2 1 3 2 1 3 1 5 2 4 2 4 1 4 2 3 2 1 5 1 2 4. UMUKORO a. Kora ibirundo bigizwe n'ibintu  Bine  Bitanu  Bitandatu b. Bara kandi wandike umubare w'ibiri muri buri karundo
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
10Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 3: KWANDIKA NO GUSOMA KUVA KURI 7 KUGEZA KU 9 INTEGO Y'IKIGWA: Nyuma y'ikigwa, umwigishwa araba ashobora kubara, gusoma no kwandika neza imibare 7, 8 ni 9 IMFASHANYIGISHO: Ibintu bifatika bibarika ( urugero: Ibishyimbo, ibitabo, amakaramu, ibiti, amasuka, amapiki, n'ibindi bintu bibarika biboneka aho umwigishwa aherereye ariko bibereye umuntu mukuru. UKO IKIGWA GITANGWA1. INTANGIRIRO Abigishwa barakosora umukoro batahanye mu kigwa giherutse. Umwigisha aratanga imyitozo yo kwibutsa ibyo bize mu byigwa byabanje. Urugero:Umwigishwa, umwe umwe, yerekana imibare : 4, 5 na 6 umwe umwe mu ruvangavange rw'imibare, umwigisha yanditse ku kibaho: 4 7 8 4 6 5 7 6 5 6 3 1 2 4 1 2 1 3 5 6 3 4 5 2 4 2 4 8 4 2 6 9 4 5 4 9  Umwigishwa akoza agakoni ku mubare azi akawuvuga cyane aranguruye ijwi.  Abigishwa bagenda bandika mu ikayi umubare w'ibintu umwigisha yerekanye cyangwa avuze. Uwo mubare nturenga 6.  Umwigishwa ubwe yandukura iyo mibare ku kibaho bose bakayisoma.  Umwigisha ashushanya ibintu ku kibaho, abigishwa bakaza gushyira mu kazu umubare ukwiye bawuvuga mu ijwi riranguruye. Urugero:
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
11Im Ibare y'abakuze 2. IKIGWA GISHYA 2. 1. Gutahura Kwitegereza ibintu bifatika Umwigisha asaba abigishwa kwitegereza ibintu bifatika yagiye arunda mu matsinda. Urugero: Udukoni, amakaramu, amakayi, ibigori, ibirayi, ingwa, inyanya, buri tsinda rigizwe n'ibintu biri hagati ya 7 na 9. Umwigisha abaza ibibazo kuri ibyo birundo urugero:  Vuga umubare w'ibintu biri muri buri kirundo.  Andika umubare uvuze. Iki gikorwa bashobora kugikorera mu matsinda cyangwa buri wese akagikora wenyine. 2. 2. Gusesengura Umwigisha ahereye ku byo abigishwa babonye, abaza buri tsinda uko ryagiye rigera ku gisubizo, akareba niba babikoze neza. Abaza abandi bigishwa niba ariko byagombaga gukorwa. Umwigisha asaba abigishwa kwerekana ibintu bifatika: kwerekana ibintu 7, kwerekana ibintu 8, kwerekana ibintu 9. Umwigisha ategura amashusho 3 anyuranye ( ishusho ya mbere iriho ibintu 7, iya kabiri iriho ibintu 8, iya gatatu iriho ibintu 9: 7 8 9 Umwigisha abaza ibibazo ku mashusho babona.  Murabona iki kuri aya mashusho?  Buri shusho irerekana ibintu bingahe? Ishusho ya mbere iriho ibintu 7, iya 2 iriho ibintu 8, iya 3 iriho ibintu 9,(buri kintu kivugwa mu nyito yacyo) Umwigisha asaba abigishwa kuza kubara amashusho ari muri buri tsinda, maze akabasaba niba hari uwashobora kwandika umubare wayo mu kazu kari munsi y'ayo mashusho. Iyo habuze ubishobora umwigisha arabyandika.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
12Ig Itabo cy'umw Ig Isha a. Gusoma imibare Umwigisha yandika ku kibaho umubare 7; agasaba abigishwa kuwusoma baranguruye ijwi kandi bakabikora inshuro nyinshi. 7 : Karindwi Umwigisha yandika ku kibaho umubare 8; agasaba abigishwa kuwusoma baranguruye ijwi kandi bakabikora inshuro nyinshi. 8 : Umunani Umwigisha yandika ku kibaho umubare 9; agasaba abigishwa kuwusoma baranguruye ijwi kandi bakabikora inshuro nyinshi. 9 : Ikenda b. Kwandika imibare  Umwigisha yandika ku kibaho umubare kuva kuri 7 kugeza ku 9, maze abigishwa bakagenda bigana umwe umwe inshuro nyinshi.  Nyuma abigishwa bakandika imibare umwe kuri umwe iruhunde rw'iyo biganye.  Umwigisha iyo abonye ko abigishwa batari kubyumva agenda abereka uko umubare umwe umwe wandikwa n'ibice biwugize.  Abigishwa bandika kenshi mu makaye yabo imibarwa kuva kuri 7 kugeza ku 9 7 7 7 7 7............ 8 8 8 8 8............ 9 9 9 9 9............. 2. 3. Ikomatanya Umwigisha ahuza umubare w'ibintu biri mu turundo n'ikimenyetso kerekana uwo mubare. Utwo turundo turimo ibintu bitarenga 9 7 8 9
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
13Im Ibare y'abakuze 2. 4 Imyitozo ntsindagirabumenyi  Buri mwigishwa ahabwa ibyo abara akabwira abandi ibyo abonye, hanyuma akandika umubare abonye.  Umwigisha abaza abigishwa uko imibare ikurikirana kuva kuri 7 kugeza ku 9 Urugero: Nyuma ya 7 hakurikiraho kangahe? Nyuma ya 8 hakurikiraho kangahe? 3. ISUZUMA a. Kora akarundo  Kora akarundo kagizwe n'ibintu 7  Kora akarundo k'ibintu 8  Kora akarundo k'ibintu 9 b. Amashusho Vuga, wandike kandi usome umubare w'ibintu biri muri buri karundo c. Gutahura umubare wizwe Ca akarongo ku mibare twize uvuge urangurura buri mubare Umwigishwa, umwe umwe, aca akarongo kandi akavuga aranguruye imibare yizwe uwo munsi mu ruvangavange rw'imibare, umwigisha yanditse ku kibaho: 7 8 7 9 1 7 3 9 8 9 3 8 7 6 1 2 1 3 2 1 3 1 5 2 4 2 4 1 4 9 3 2 1 8 1 2 3. UMUKORO Umwigisha aratanga umukoro wo kubara ibintu kuva kuri 7 kugeza kuri 9
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
14Ig Itabo cy'umw Ig Isha a. Kora ibirundo bigizwe n'ibintu  Birindwi  Umunani  Ikenda b. Bara kandi wandika umubare w'ibintu biri muri buri karundo
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
15Im Ibare y'abakuze IKIGWA CYA 4: GUTERANYA IMIBARE IGITERANYO KITARENGA 9 INTEGO Y'IKIGWA Nyuma y'ikigwa, umwigishwa araba ashobora guteranya imibare igiteranyo kitarenga 9 IMFASHANYIGISHO:Ibintu bibarika kandi bifatika ( ibishyimbo, ibijumba, ibitoki, imyumbati) UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO Umwigisha arakoresha imyitozo yo gusoma no kwandika imwe mu mibare kuva kuri 1 kugeza ku 9. Urugero : Andika umubare mu kazu w'ibintu biri muri buri karundo 2. IKIGWA GISHYA 2. 1. Gutahura Umwigisha asaba abigishwa kwitegereza ibintu bifatika yagiye arunda mu matsinda Urugero: udukoni, amakaramu, amakayi, ibigori, ibirayi, ingwa, inyanya, buri tsinda rigizwe n'ibintu biri hagati ya 1 na 9. Umwigisha abaza ibibazo kuri ibyo birundo. Urugero : Vuga kandi wandike umubare w'ibintu bigize buri kirundo. Umwigisha atanga uduhurizo tuganisha ku guteranya yifashishije ibibazo Urugero:1) imineke 2 nongeyeho imineke 2 mbona imineke ingahe? 2) amacunga 5 nongeyeho amacunga 3 mbona amacunga angahe? Umwigisha hamwe n'abigishwa bashaka igisubizo cy'uduhurizo begeranya umubare w'ibintu bakabibara biri hamwe  imineke 2 nongeyeho imineke 2 mbona imineke 4 kuko akarundo karimo imineke 2 nkegeranyije n'akarundo karimo imineke 2 ndabara nkabona imineke 4  amacunga 5 nongeyeho amacunga 3 mbona amacunga 8 kuko iyo negeranyije akarundo karimo amacunga 5 n'akandi karimo amacunga 3 ndabara nkabona amacunga 8
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
16Ig Itabo cy'umw Ig Isha 2. 2. Gusesengura  Umwigisha ahereye ku byo abigishwa babonye, abaza buri tsinda uko ryagiye rigera ku gisubizo, akareba niba babikoze neza. Abaza abandi bigishwa niba ariko byagombaga gukorwa.  Umwigisha asaba abigishwa kwegeranya ibintu biri mu matsinda bakabibara bakavuga umubare wabyo byose hamwe byegeranye bakandika umubare wabyo  Umwigisha ashushanya ku kibaho ibyo avuze akagenda asobanura Urugero 1: 2 + 2 = Umwigisha asobanurira abigishwa ikimenyetso gikoreshwa mu guteranya imibare n' ikimenyetso kigaragaza bihwanye cyangwa bingana. Ikimenyetso: + gisobanura guteranya, naho ikimenyetso: = gisobanura bingana cyangwa bihwanye. Umwigisha yandika izindi ngero ku kibaho akabwira abigishwa kuzisoma Ifi 1 twongeyeho ifi1 bingana n' amafi 2 Amakayi 4 twongeyeho amakayi 2 bihwanye n' amakayi 6Ku ngero zose umwigisha atanga, igiteranyo k'ibintu biri mu matsinda byegeranye ntibigomba kurenga 9 2. 3. Ikomatanya  Umwigisha atanga kandi akandika incamake y'uko bateranya imibare igiteranyo kitarenze 9  Umwigisha aha umwanya uhagije abigishwa wo gusoma no kwandika ibisubizo bijyanye no guteranya iyi mibare  Umwigisha abyandika ku kibaho Abigishwa bandika mu makayi yabo guteranya imibare igiteranyo kitarenga 9 1+1=2 1+2=3 1+3=4 1+4=5 1+5=6 1+6=7 1+7=8 1+8=9 2+1=3 2+2= 4 2+3= 5 2+4= 6 2+5= 7 2+6= 8 2+7= 9 3+1=4 3+2= 5 3+3= 6 3+4= 7 3+5= 8 3+6= 9 4+1= 5 4+2= 6 4+3= 7 4+4= 8 4+5= 9 5+1= 6 5+2= 7 5+3= 8 5+4= 9 6+1= 7 6+2= 8 6+3= 9 7+1= 8 7+2= 9 8+1=9
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
17Im Ibare y'abakuze 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi  Buri mwigishwa ahabwa ibyo ateranya biri mu turundo akabwira abandi ibyo abonye, hanyuma akandika umubare abonye ku kibaho.  Umwigisha aha abigishwa imyitozo myinshi ituma barushaho kumenya guteranya imibare igiteranyo kitarenga 9. Ingero: 4+4= 8 5+1=6 7+2=9 8+1=9 3. ISUZUMA Umwigisha atanga imyitozo inyuranye kugira ngo amenye neza niba intego y'ikigwa yagezweho. a. Shaka igisubizo Amakaramu 7 twongeyeho amakaramu 2 bingana n'amakaramu angahe?Ibijumba 4 twongeyeho ibijumba 3 bihwanye n' ibijumba bingahe? Inkoko 5 twongeyeho inkoko 3 bihwanye n' inkoko zingahe? b. Subiza wihuta Mfite inka eshatu, Kagabo yangabiye indi nka imwe. Ubwo mfite inka zingahe? 4. UMUKORO Umwigisha aratanga umukoro wo guteranya imibare igiteranyo kitarenga 9Ingero : Kora aya mahurizo 1) Mfite inkwavu 4 umuturanyi akandagiza izindi nkwavu 2 naba ngize inkwavu zingahe ? 2) Mariya yaboshye ibitebo 8, mukuru we aboha igitebo1, ubwo bombi baboshye ibitebo bingahe byose hamwe ? 3) Nyiramana afite abana 6, babyara babo bana 2 baje kubasura basangirira ku meza amwe. Ubwo abo bana bose hamwe ni bangahe? Shaka igisubizo 4 + 3 = 3+. = 7 4 + 4 = 4+. = 8 3 + 2 = . +6=8 3 + 3 = . + 7=9
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
18Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 5: GUKURAMO IMIBARE 2 IRI MUNSI YA 9 INTEGO Y'IKIGWA: Nyuma y'ikigwa, umwigishwa araba ashobora gukuramo imibare ikinyuranyo kiri munsi ya 9 IMFASHANYIGISHO: Ibintu bibarika bifatika (ibishyimbo, ibijumba, ibitoki, imyumbati, imineke,... ) UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO Umwigisha arakoresha imyitozo yo guteranya imibare igiteranyo kitarenga 9 Urugero : Mu gitondo naguze ibiro 4 by'ibirayi byo gukoresha mu gutegura ifunguro rya saa sita. Mu gihe ndimo kubihata inshuti yange iranterefona imbwira ko ije kunsura yo n'umuryango. Nahise mbona ko ibyo birayi naguze bidahagije mpita njya kugura ibindi biro 3 byo kongera. Ubwo byose hamwe nakoresheje ibiro bingahe by' ibirayi? 2. IKIGWA GISHYA 2. 1. Gutahura Umwigisha atanga uduhurizo tuganisha ku gukuramo yifashishije ibibazo. Urugero: 1) Inanasi 5 ndiyemo inanasi 2 hasigara inanasi zingahe? 2) Imineke 6 utanzemo imineke 3 wasigarana imineke ingahe?  Umwigisha hamwe n'abigishwa bashaka igisubizo cy'uduhurizo begeranya umubare w'ibintu bakabibara biri hamwe. Inanasi 5 ndiyemo 2 hasigara inanasi 3 kuko akarundo karimo inanasi 5 mvanyemo inanasi 2 ubona ko hasigara akarundo karimo inanasi 3 ndabara nkabona inanasi 3. Imineke 6 utanzeho imineke 3 hasigara imineke 3 kuko akarundo karimo imineke 6 mvanyeho 3 hasigara akarundo karimo imineke 3 2. 2. Gusesengura  Umwigisha ahereye ku byo abigishwa babonye, abaza buri tsinda uko ryagiye rigera ku gisubizo, akareba niba babikoze neza. Abaza abandi bigishwa niba ariko byagombaga gukorwa.  Umwigisha asaba abigishwa kubara ibintu biri mu matsinda bakabibara bakavuga umubare wabyo  Umwigisha abwira abigishwa gufata bya bintu babaze biri mu matsinda bakagira ibyo bavanamo bakabishyira ku ruhande.  Umwigisha abwira abigishwa kubara ibintu bisigaye muri buri tsinda cyangwa
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
19Im Ibare y'abakuze akarundo bakandika umubare wabyo  Umwigisha ashushanya ku kibaho ibyo avuze akagenda abisobanura Urugero 1: 5-2 3 = Ibisobanuro: Inanasi 5 gukuramo inanasi 2 hasigara inanasi 3  Umwigisha asobanura ikimenyetso cyo gukuramo (-)  Umwigisha yibutsa igisobanuro k'ikimenyetso cya bihwanye (=)  Umwigisha yandika izindi ngero ku kibaho akabwira abigishwa kuzisoma Imineke 7 dukuyemo imineke 4 bingana n' imineke 3 (7-4 = 3)Amacunga 9 dukuyemo amacunga 5 bingana n' amacunga 4 (9-5=4)Amakaramu 8 dukuyemo amakaramu 3 bingana n' amakaramu 5 (8-3 = 5) Umwigisha ashushanya amabuye akabwira abigishwa umubare w'ayo bagomba gusiba ngo bihure n'ibyanditse mu kazu 4-1=3 3-1=2 5-1=4 4-3=1 Ku ngero zose umwigisha atanga, umubare munini nturenga 9 bityo igisubizo babona muri uku gukuramo ntikirenge 9 ( ikinyuranyo k'ibintu ntikirenga umubare 9).
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
20Ig Itabo cy'umw Ig Isha 2. 3. Ikomatanya  Umwigisha atanga kandi akandika inshamake y'uko bakuramo imibare umunini muri yo utarenze 9  Umwigisha aha umwanya uhagije abigishwa wo gusoma no kwandika ibisubizo bijyanye no gukuramo iyi mibare  Umwigisha abyandika ku kibaho  Abigishwa bakabyandika mu makayi yabo Gukuramo imibare ibiri iri munsi ya 9 2-1=1 3-1=2 4-1=3 5-1=4 6-1=5 7-1=6 8-1=7 9-1=8 3-2=1 4-2=2 5-2=3 6-2=4 7-2=5 8-2=6 9-2=7 4-3=1 5-3=2 6-3=3 7-3=4 8-3=5 9-3=6 5-4= 1 6-4=2 7-4=3 8-4=4 9-4=5 6-5= 1 7-5=2 8-5=3 9-5=4 7-6= 1 8-6=2 9-6=3 8-7= 1 9-7=2 9-8=1 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi Umwigisha aha abigishwa imyitozo myinshi ituma barushaho kumenya gukuramo imibare ikinyuranyo kitarenga 9. Ingero: 5-2 = 3 8-4 = 4 7-2 = 5 9-3 = 6 3. ISUZUMA a. Subiza wihuta Umuturanyi wanjye afite ihene 9, abajura baraje bamwibamo ihene 4. Ubwo yasigaranye ihene zingahe? b. Shaka igisubizo  Amapapayi 7 dukuyemo amapapayi 2 hasigara amapapayi angahe?  Inka 4 tugurishijemo inka 1 hasigara inka zingahe?  Ihene 9 tugurishijemo ihene 5 hasigara ihene zingahe? 4. UMUKORO Umwigisha atanga umukoro wo gukuramo imibare ikinyuranyo kitarenga 9
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
21Im Ibare y'abakuze Kora aya mahurizo a. Inkoko ya Gatari yaturaze imishwi 5 maze igisiga gitwaramo imishwi 2. Ubwo inkoko ya Gatari isigaranye imishwi ingahe? b. Bushombe yari afite inka 8, apfusha inka 1. Ubwo Bushombe asigaranye inka zingahe ? c. Uzuza imibare ibura 4 -3 =..... 5 +.... = 2 6-2 =..... 8-.... = 6 9-7 =.....
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
22Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 6: UMUBARE ZERU INTEGO Y'IKIGWA: Nyuma y'ikigwa umwigishwa araba ashobora kugaragaza uko zeru iboneka, uko isomwa n'uko yandikwa IMFASHANYIGISHO: Ibintu bifatika kandi bibarika. Urugero : insina, amakaramu, ibiti, amakayi n'ibindi bintu bibarika biboneka aho umwigishwa aherereye ariko bibereye umuntu mukuru. UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO Abigishwa barakosora umukoro batahanye mu kigwa giherutse. Umwigisha aratanga imyitozo yo kwibutsa ibyo bize mu masomo aherutse. Urugero : Andika imibare kuva kuri 1 kugeza ku 9  Subiza wihuta : Nguze iseri ry'imineke ririho amabere 9 maze mpita ndyaho imineke 3 ubwo hasigayeho imineke ingahe kuri iryo seri? 2. IKIGWA GISHYA 2. 1. Gutahura Umwigisha asaba abigishwa kwitegereza ibintu bifatika yagiye arunda mu matsinda buri tsinda rigizwe n'ibintu bitarenze 9, yarangiza ibintu akabikuraho maze akababaza umubare w'ibintu byari bihari mbere n'ibisigaye amaze kubikuraho. Umwigisha abaza ibibazo kuri ibyo birundo urugero: Vuga umubare w'ibintu biri muri buri kirundo.  Andika umubare uvuze. Kuramo ibintu byose biri muri icyo kirundo  Andika umubare wasigaye umaze kubikuraho. Iki gikorwa bashobora kugikorera mu matsinda cyangwa buri wese akagikora wenyine. 2. 2. Gusesengura  Umwigisha ashyira ibintu bibarika ku kameza cyangwa ahantu abigishwa bose bareba neza.  Umwigisha asaba umwigishwa umwe kubikuraho byose akabihisha aho batareba  Umwigisha abaza abigishwa kumubwira umubare w'ibintu bisigaye babona ndetse bakandika uwo mubare. Babona ko nta kintu gisigayeho, umwigisha akabereka uko babyandika. Urugero:  Iseri ry'imineke ririho imineke 8, umwigishwa ayikuraho yose, umwigisha abaza imineke isigayeho? Abigishwa babona ko nta muneke n'umwe usigayeho.  Umwigisha abwira abigishwa kwandika umubare usobanura ko nta kintu kiriho.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
23Im Ibare y'abakuze Umwigisha asobanura ko iyo nta kintu kirimo bavuga ko harimo ubusa kandi mu mibare iyo nta kintu dufite tuvuga ko ari zeru  Umwigisha abasobanurira neza uko babivuga n'uko babyandika.  Iyo nta kintu na kimwe kiri ahantu bavuga ko hari ibintu zeru cyangwa ubusa. Bayandika nk'akaziga 0  Abigishwa bayandika kenshi mu ikayi. 2. 3. Ikomatanya Umwigisha abwira abigishwa ko iyo ufite umubare w'ibintu runaka ukabikuramo ibintu binganya umubare ntakintu na kimwe gisigara bityo bakavuga ko hasigaye ubusa cyangwa zeru. Bandika 0 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi Buri mwigishwa ahabwa ibyo abara, nyuma akabikuramo byose muri cya kintu cyangwa ahantu byari biri, maze akabwira abandi ibyo abonye, byasigayemo cyangwa byasigayeho hanyuma akandika umubare abonye. Umwigisha abaza abigishwa uko umubare 0 wandikwa Urugero: 1. Nguze inyanya 6 zose nkazikoresha mugutegura ifunguro ubwo naba nsigaranye inyanya zingahe? 2. Kagabo afite inka 4 z'inzungu. Zatewemo na muryamo zose zirapfa. Ubwo yasigaranye inka zingahe? 3. ISUZUMA  Igitebo kirimo avoka 9 zihiye, niba zose zakoreshejwe mu gutegura ifunguro rya saa sita. Ubwo muri icyo gitebo hasigayemo avoka zingahe ? Amacunga 5 nkuyemo amacunga 5 hasigara amacunga angahe?  Ca akarongo ku mubare zeru uvuge urangurura ijwi 0 8 7 0 1 7 0 9 8 0 3 0 7 6 1 2 0 3 2 0 3 1 0 2 0 2 0 0 4 0 3 0 1 0 1 0 4. UMUKORO Umwigisha aratanga umukoro wo kumenyereza abigishwa gusobanukirwa neza umubare 0 1. Kora ibirundo bigizwe  N'ibintu birindwi n'ikindi kirundo kirimo ubusa wandike munsi ya buri kirundo umubare w'ibintu birimo.  N'ibintu ikenda n'ikindi kirundo kirimo ubusa wandike munsi ya buri kirundo umubare w'ibintu birimo.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
24Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 7: GUSOMA NO KWANDIKA 10, 11,12..... 20 INTEGO Y'IKIGWA Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora gusoma no kwandika neza imibare kuva ku10 kugeza kuri 20. IMFASHANYIGISHO : Ibintu bifatika kandi bibarika ( urugero: Ibishyimbo, ibitabo, amakaramu, ibiti, amakayi n'ibindi bintu bibarika biboneka aho umwigishwa aherereye ariko bibereye umuntu mukuru. UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO Abigishwa barakosora umukoro batahanye mu kigwa giherutse. Umwigisha aratanga imyitozo yo kwibutsa ibyo bize mu byigwa biherutse. Urugero Uzuza imibare ibura maze uyisome mu ijwi riranguruye. 0, 1,2,3............ ..................9. Umwigisha ashushanya ibintu ku kibaho, abigishwa bakaza gushyira mu kazu umubare ukwiye bawuvuga mu ijwi riranguruye 2. IKIGWA GISHYA 2. 1. Gutahura Umwigisha abwira abigishwa kubara ibintu bazanye, ababwira amatsinda bakora Ingero: Abigishwa barabanza bakore amatsinda y'ibintu icumi rimwe rimwe. Umwigisha ababwire kwegeranya iryo tsinda n'ikintu kimwe, nyuma abasabe kubara ibyo bintu byose hamwe, abasabe kuvuga umubare wabyo.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
25Im Ibare y'abakuze Nyuma ya rya tsinda ry'ibintu icumi begeranye n'ibindi bintu 2, nyuma ibintu3, kugeza begeranyije n'ibintu 10. Buri gihe umwigisha abaza umubare w'ibintu bafite byose hamwe amaze kwegeranya rya tsinda ry'ibintu 10 n'ibindi bintu. Bavuga ko ari icumi n'ikindi kimwe, icumi n'ibindi bibiri, icumi n'ibindi bitatu,...... icumi n'ibindi icumi. 2. 2 Gusesengura Umwigisha asobanurira abigishwa uko basoma umubare w'ibintu bafite bibariye hamwe na rya tsinda ry'ibintu 10. Ni cumi na rimwe, cumi na kabiri, cumi na gatatu, cumi na kane, cumi na gatanu,.... amacumi abiri ni makumyabiri. Umwigisha yerekana uko byandikwa  Icumi, bandika 10  Cumi na rimwe, bandika 11  Cumi na kabiri, bandika 12  Cumi na gatatu, bandika 13 Umwigisha asaba abigishwa kwandika imibare kuva ku icumi kugeza kuri cumi n'ikenda. 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 Umwigisha asobanura ko amatsinda 2 y'ibintu icumi icumi aba arimo ibintu makumyabiri. Umwigisha yandika umubare makumyabiri ku kibaho : 20 Abigishwa babona ko umubarwa 2 wegeranye na 0 ukora 20 Umwigisha yerekanira ku kibaho ibyo bamaze gukora agafatanya n'abigishwa. 2. 3. Ikomatanya  Umwigisha akora incamake y'ikigwa kugira ngo abigishwa barusheho kubyumva neza  Umwigisha asomesha iyo mibare ; 11, 12, 13, 14, 15, 16, 17, 18,19, 20 akajya ayandika ku kibaho nabo bakamwigana mu ikayi yabo.  Atanga umwitozo wo kwegeranya ibintu bakandika umubare wabyo biri hamwe
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
26Ig Itabo cy'umw Ig Isha 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi Kora akarundo Kora akarundo kagizwe n'ibintu 10 Kora akarundo k'ibintu 19 Kora akarundo k'ibintu 20 3. ISUZUMA Soma iyi mibare 12, 10, 19,17, 13, 18, 15, 20 Tondeka iyi mibare uhereye ku muto 13,20,14,18,17,10,19,14 4. UMUKOROUmwigisha atanga umukoro wo kwandika imibare kuva ku 10 kugera kuri 20, abigishwa bakorera mu rugo iwabo uzakosorwa bagarutse mbere yo kwiga ikindi kigwa 10 11-13-15--20
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
27Im Ibare y'abakuze IKIGWA CYA 8 : GUTERANYA IMIBARE ISHYITSE IGITERANYO KITARENGA 20 INTEGO Y'IKIGWA : Nyuma y'ikigwa buri mwigishwa araba ashobora guteranya imibare ishyitse igiteranyo kitarenga 20. IMFASHANYIGISHO: Ibishyimbo byinshi n'imifuniko y'amacupa n'izindi mfashanyigisho zifatika zibarika, ziboneka kandi zibereye umwigishwa. UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO Umwigisha asaba abigishwa kubara ibintu bitandukanye kuva kuri 1 kugeza 10 no kuva ku 10 kugeza kuri 20, babara ibyo bintu buri mwigishwa abireba. Ingero: Kubara ibishyimbo 14; kubara ibijumba 5; n'ibindi... 2. IKIGWA GISHYA 2. 1 Gutahura Umwigisha arabwira abigishwa kubara imfashanyigisho bazanye bakora itsinda ry'umubare w'ibintu runaka. Umwigisha arabwira abigishwa kwegeranya bya bintu biri mu matsinda babarire hamwe ibyo bintu bavuge umubare wabyo maze bawandike Urugero: Akarundo k'ibishyimbo 10 kegeranye n'akandi kagizwe n'igishyimbo 1 iyo ubibariye hamwe ubona ibishyimbo 11 2. 2 Gusesengura Umwigisha asaba abigishwa kubara ibintu bitandukanye biri mu matsinda anyuranye nyuma babarire hamwe ibintu biri mu matsinda yegeranijwe Umwigisha asobanura ko iyo begeranya ibyo bintu biri mu matsinda anyuranye baba babiteranije. Akomeza abasobanurira ko umubare wose babonye bamaze kubibara ari igiteranyo k'ibyo bintu Birakomeza bikorwe gutyo n'abigishwa bafashijwe n'umwigisha aho bibaye ngombwa. Birakorwa ku buryo igiteranyo kitarenga umubare 20
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
28Ig Itabo cy'umw Ig Isha Abigishwa 2 imbere berekane ibishyimbo 10 bongereho 1 babone ibishyimbo 11 Gusoma : ibishyimbo 10 nteranyijeho igishyimbo 1 mbona ibishyimbo 11 Abigishwa barakora ikirundo kirimo ibijumba 10 n'ikindi kirimo ibijumba 2, babyegeranye nyuma babare umubare w'ibijumba babona byose hamwe. Kubisoma: ibijumba 10 nongeyeho 2 mbona ibijumba 12. Birakomeza gutyo kugeza babaze ibintu bitarenga umubare 20 2. 3 Ikomatanya: Umwigisha asobanurira abigishwa uko bandika bateranya umubare w'ibintu bitarenze 20 biri mu matsinda abiri; ababwira ko babanza kubara ibigize itsinda rya mbere, nyuma bakabara n'ibigize itsinda rya 2, maze bakegeranya ibyo bintu byose hamwe bakabibara bakavuga kandi bakandika umubare w'ibintu babonye. Abigishwa bandika imibare gusa mu makaye yabo bigana ibyo umwigisha yanditse ku kibaho ( urugero 10+3=13)
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
29Im Ibare y'abakuze Ingero 10 + 3 = 13 10 + 7 = 17 10 + 4 = 14 10 + 8 = 18 10 + 5 = 15 10 + 9 = 19 10 + 6 = 16 10 + 10 = 20 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi Umwigisha atanga imyitozo itandukanye yo guteranya umubare w'ibintu bibarika igiteranyo kitarenga 20. Umubyeyi yahaye abana be imigati 10 bayimaze abongera indi migati 5 ubwo yose hamwe yabahaye imigati ingahe? Ku kigo cy'amashuri cyo ku Murenge wacu bakoresheje ibiro 12 by'isukari, bumva bidahagije mu gikoma cya mu gitondo, bagura ibindi biro 7 byo kongeramo. Ubwo bakoresheje ibiro bingahe by'isukari?
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
30Ig Itabo cy'umw Ig Isha 3. ISUZUMA Tanga igisubizo : 9+ 6 = 7 + 12 = 8 + 11 = 15 + 3 = 4. UMUKORO Umwigisha aratanga imyitozo y'umukoro abigishwa bakorera iwabo ngo barusheho gusobanukirwa n'ibyo bize. 1) Shaka igisubizo 4+7=11 10+3=13 3+9=12 10+4=14 10+5= 10+7= 2) Mu munsi mukuru w'isabukuru y'umwana wanjye naguze ibiro 10 by'inyama z'imvange, n'ibindi biro 6 by'amaroti. Ubwo naguze ibiro bingahe by'inyama byose hamwe?
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
31Im Ibare y'abakuze IKIGWA CYA 9: GUKURAMO IMIBARE IRI MUNSI YA 20 INTEGO Y'IKIGWA : Nyuma y'Ikigwa umwigishwa araba ashobora gukuramo imibare iri munsi ya 20. IMFASHANYIGISHO: Ibintu bibarika bifatika ( ibishyimbo, ibijumba, ibitoki, imyumbati, imineke,... ) UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO Umwigisha arakoresha imyitozo yo guteranya imibare igiteranyo kitarenga 20. Urugero :  Ku cyumweru nabonye abashyitsi mbagurira amacupa 11 ya Fanta, naje gusanga zidahagije ngura izindi fanta 7. Ubwo naguze amacupa angahe ya Fanta zo kwakira abashyitsi? Igisubizo :Umubare wa fanta naguze ni :11 + 7= 18 2. IKIGWA GISHYA 2. 1. Gutahura Umwigisha asaba abigishwa kwitegereza ibintu bifatika yagiye arunda mu matsinda. Urugero: udukoni, amakaramu, amakayi, ibigori, ibirayi, ingwa, inyanya, buri tsinda rigizwe n'ibintu bitarenga 20. Umwigisha abaza ibibazo kuri ibyo birundo. Urugero : Vuga kandi wandike umubare w'ibintu bigize buri kirundo. Umwigisha atanga uduhurizo tuganisha ku gukuramo yifashishije ibibazo Urugero: 1) Imineke 15 ndiyemo imineke 2 hasigara imineke ingahe? 2) Inkoko16 utanzemo inkoko 5 wasigarana inkoko zingahe? Umwigisha hamwe n'abigishwa bashaka igisubizo cy'uduhurizo begeranya umubare w'ibintu bakabibara biri hamwe.-Imineke 15 ndiyemo imineke 2 hasigara imineke 13 kuko akarundo karimo imineke 15 mvanyemo imineke 2 ubaze imineke isigaye ubona ko ari 13 (15-2 = 13)-Inkoko 16 ntanzemo inkoko 5 nsanga hasigaye inkoko 11 iyo mbaze izisigaye maze gukuramo 5 ( 16-5 = 11) 2. 2. Gusesengura  Umwigisha ahereye ku byo abigishwa babonye, abaza buri tsinda uko ryagiye rigera ku gisubizo, akareba niba babikoze neza. Abaza abandi bigishwa niba ariko byagombaga gukorwa.  Umwigisha asaba abigishwa kubara ibintu biri mu matsinda bakabibara bakavuga umubare wabyo  Umwigisha abwira abigishwa gufata bya bintu babaze biri mu matsinda bakagira ibyo bavanamo bakabishyira ku ruhande.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
32Ig Itabo cy'umw Ig Isha  Umwigisha abwira abigishwa kubara ibintu bisigaye muri buri tsinda cyangwa akarundo bakandika umubare wabyo  Umwigisha ashushanya ku kibaho ibyo avuze akagenda asobanura Urugero : Ibisobanuro: Imineke 15 gukuraho imineke 2 hasigara imineke 13 Umwigisha asobanura ikimenyetso-, akanibutsa igisobanuro cyacyo. ikimenyetso (-) kivuga gukuramo, naho ikimenyetso (= ) kivuga bihwanye cyangwa bingana. Umwigisha yandika izindi ngero ku kibaho akabwira abigishwa kuzisoma Amacunga 20-amacunga 10 = amacunga 10 Imineke19-imineke 9 = imineke 10 Amakayi 18-amakayi 7 = amakayi 11Umwigisha ashushanya uturongo akabwira abigishwa umubare w'utwo bagomba gusiba ngo bihure n'umubare wanditse mu kazu Ku ngero zose umwigisha atanga, umubare munini nturenga 20 bityo igisubizo babona muri uku gukuramo kiri munsi y' umubare 20.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
33Im Ibare y'abakuze 2. 3 Ikomatanya: Umwigisha atanga kandi akandika incamake y'uko bakuramo imibare umunini muri yo utarenze 20Umwigisha aha umwanya uhagije abigishwa wo gusoma no kwandika ibisubizo bijyanye no gukuramo iyi mibare Umwigisha abyandika ku kibaho, nyuma abigishwa bakabyandika mu makayi yabo Gukuramo imibare iri mu nsi ya 20 11-1=10 12-1=11 13-1= 12 14-1=13 15-1=14 16-1=15 17-1=16 18-1=17 19-1=18 20-1 =19 12-2=10 13-2= 11 14-2= 12 15-2= 13 16-2=14 17-2=15 18-2=16 19-2=17 20-2 =18 13-3=10 14-3=11 15-3= 12 16-3=13 17-3= 14 18-3=15 19-3=16 20-3= 17 14-4=10 15-4=11 16-4=12 17-4=13 18-4=14 19-4=15 20-4=16 15-5= 10 16-5=11 17-5=12 18-5=13 19-5 =14 20-5=15 16-6= 10 17-6=11 18-6=12 19-6=13 20-6=14 17-7= 10 18-7=11 19-7=12 20-7=13 18-8=10 19-8=11 20-8=12 19-9=10 20-9=11 20-10=10 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi Buri mwigishwa ahabwa ibyo akuramo biri mu turundo akabwira abandi ibyo abonye, hanyuma akandika umubare abonye ku kibaho. Umwigisha aha abigishwa imyitozo myinshi ituma abigishwa barushaho kumenya no kuzirikana ubumenyi bahawe. Ingero: 15-2= 13 18-4= 14 17-2= 15 19-3= 16 Umwigisha atanga imyitozo inyuranye kugirango amenye neza niba intego y'Ikigwa yagezweho. 3. ISUZUMA 1. Shaka igisubizo Amapapayi 17 dukuyemo amapapayi 2 hasigara amapapayi angahe? (17-2=?) Inka14 dukuyemo inka 1 hasigara inka zingahe?(14-1=?) Ihene 20 dukuyemo ihene 15 hasigara ihene zingahe? (20-15=?) 2. Subiza wihuta Umuturanyi wanjye afite inkwavu cumi n' ikenda, igikoko cyaraje kicamo inkwavu
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
34Ig Itabo cy'umw Ig Isha ikenda zose. Ubwo yasigaranye inkwavu zingahe ? 4. UMUKORO Umwigisha aratanga umukoro wo gukuramo imibare iri munsi ya 20 Kora aya mahurizo: 1. Mama yampaye amabombo 20 y'uduti. Nahaye abana twigana mo amabombo 8. Ubwo nasigaranye amabombo angahe? 2. Kagabo afite umurima wa hegitari 18 yagurishijeho hegitari 7. Ubwo yasigaranye umurima ureshya na hegitari zingahe? 3. Uzuza imibare ibura 14-3 =  17- = 14 15-10 =  18-= 14 16-2 =  15- = 11 18-5 =  12- = 7 20-7 =  19- = 3
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
35Im Ibare y'abakuze IKIGWA CYA 10: GUSOMA NO KWANDIKA IMIBARE KUVA KURI 21 KUGEZA KURI 99 INTEGO Y' IKIGWA : Nyuma y'ikigwa umwigishwa araba ashobora gusoma no kwandika imibare iri hagati ya 20 na 100. IMFASHANYIGISHO: igitabo cy'umwigisha, ikibaho n'ingwa,imbonerahamwe y'imibare ishyitse kuva kuri 0 kugera kuri 99. UKO IKIGWA GITANGWA: 1. INTANGIRIRO Umwigisha yibutsa abigishwa ko iyo bandika imibare iri hagati ya 10 na 20 bandika 1 ikurikiwe n'umwe mu mibarwa 0, 1,.....,9 2. IKIGWA GISHYA 2. 1. Gutahura. Umwigisha asaba abigishwa kuvuga umubare w'amafaranga arenze 20 kandi atuzuye 100 Urugero :amafaranga 40, amafaranga 75 2. 2. Gusesengura Umwigisha abwira abigishwa ko iyo bandika umubare 40 bandika 4 ikurikiwe na 0, kuko ari ibinyacumi 4 n'ibinyabumwe 0 bagasoma mirongo ine ; iyo bandika umubare 75 bandika 7 ikurikiwe na 5 kuko ari ibinyacumi 7 n'ibinyabumwe 5; basoma mirongo irindwi na gatanu. Umwigisha abwira abigishwa ko iyo bandika umubare uri hagati ya 30 na 40 bandika 3 ikurikiwe n'umwe mu mibarwa y'ibanze. Umwigisha asaba abigishwa gusoma uyu mubare 37 akabasobanurira ko ugizwe n'ibinyacumi 3 n'ibinyabumwe7; Basoma mirongo itatu na karindwi 2. 3. Ikomatanya Umwigisha abwira abigishwa ko : Iyo bandika umubare uri hagati ya 20 na 30 bandika 2 ikurikiwe n'umwe mu mibarwa y'ibanze akababwira uko bisomwa ahereye ku rugero atanze yifashishije isesengura ry'uwo mubare yatanze. Abigenza atyo ku mibare iri hagati ya 30 na 40, hagati ya 40 na 50; kugeza ku mibare iri hagati ya 80 na 99. 2. 4 Imyitozo ntsindagirabumenyi Abigishwa basoma, umwe umwe, imibare umwigisha yanditse ku kibaho 60 27 39 47 54 38 66 29 71 88 55 99
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
36Ig Itabo cy'umw Ig Isha 77 97 42 87 43 75 34 77 98 45 65 Abigishwa bandika mu makayi yabo imibare umwigisha ababwiye 64 57 49 34 87 42 63 85 56 77 93 84 78 69 100 3. ISUZUMA 1. Soma iyi mibare : 30, 40, 50, 67, 80, 98, 100 2. Andika mu mibare Makumyabiri n'ikenda Mirongo inani n'umunani Mirongo ine na karindwi Mirongo kenda na kabiri Mirongo itandatu na gatandatu 4. UMUKORO Andika mu magambo 35, 88, 94, 100, 99, 54, 68,73, 29, 41 Andika mu mibare Ijana Mirongo ine na kane Mirongo itanu na karindwi Mirongo irindwi na gatanu Mirongo kenda n'ikenda
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
37Im Ibare y'abakuze IKIGWA CYA 11: GUSESENGURA IMIBARE ISHYITSE MO IBINYABUMWE N'IBINYACUMI INTEGO Y'IKIGWA Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora gusesengura imibare ishyitse mo ibinyabumwe n'ibinyacumi. IMFASHANYIGISHO: Ibintu byo kubara( amakaye, ikibaho, ingwa),imbonerahamwe y'ibara,... UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO  Umwigisha asaba abigishwa kubara ibintu bitandukanye 10, 20, 30, 40, 50,......, 90 akabasaba kugaragaza umubare w'amacumi agize umubare w'ibintu babaze. Ingero: -Umubare 20 ugizwe n'amacumi 2-Umubare 30 ugizwe n'amacumi 3-Umubare 50 ugizwe n'amacumi 5 2. IKIGWA GISHYA Gutahura  Umwigisha yifashishije urugero rw'amafaranga kuko ariyo abigishwa bamenyereye: agenda abaza umubare w'ibiceri by'amafaranga 10 bigize amafaranga 20, 30 40, 50,......, 90 Ingero: 1) Umubare 10 ugizwe n'amacumi angahe? 10 rigizwe n'icumi 1. 2) Umubare 20 ugizwe n'amacumi angahe? 20 igizwe n'amacumi 2. 3) Umubare 40 ugizwe n'amacumi angahe? 40 igizwe n'amacumi 4. 2. 2 Gusesengura Umwigisha asaba abigishwa kubara ibintu bitandukanye 12, 21, 35, 43, 57,......, 99 akabasaba kugaragaza umubare w'amacumi agize umubare w'ibintu babaze, no kugaragaza umubare w'ibintu bisigara bitagera ku 10. Ingero: 1. Umubare 12 ugizwe n'amacumi angahe? Hasigara kangahe? 12 igizwe n'icumi rimwe hagasigara 2. 2. Umubare 21 ugizwe n'amacumi angahe? Hasigara kangahe? 21 igizwe n'amacumi 2 hagasigara 1. 3. Umubare 35 ugizwe n'amacumi angahe? Hasigara kangahe? 35 igizwe n'amacumi 3 hagasigara 5. 4. Umubare 57 ugizwe n'amacumi angahe? Hasigara kangahe? 57 igizwe n'amacumi 5 hagasigara 7. 5. Umubare 99 ugizwe n'amacumi angahe? Hasigara kangahe? 99 igizwe n'amacumi 9 hagasigara 9.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
38Ig Itabo cy'umw Ig Isha  Umwigisha ahereye ku ngero zatanzwe haruguru, asobanura ko ibinyacumi ari umubare w'amacumi agize umubare runaka naho ibinyabumwe ni umubare usigara utagera ku 10 kandi akerekana uko byandikwa ku kibaho. 1. Umubare 12 ugizwe n'ikinyacumi 1 n'ibinyabumwe 2 2. Umubare 20 ugizwe n'ibinyacumi 2 n'ibinyabumwe 0 3. Umubare 21 ugizwe n'ibinyacumi 2 n'ikinyabumwe 1 4. Umubare 35 ugizwe n'ibinyacumi 3 n'ibinyabumwe 5 5. Umubare 99 ugizwe n'ibinyacumi 9 n'ibinyabumwe 9 2. 3. Ikomatanya Umwigisha yereka abigishwa uko bandika ibinyabumwe n'ibinyacumi bifashishije imbonerahamwe y'ibara kandi asobanura ko ibinyacumi byandikwa hakoreshejwe inyuguti ya c naho ibinyabumwe bikandikwa hakoreshejwe inyuguti ya b Urugero : Imbonerahamwe y'ibara Umubare Ibinyacumi (c) Ibinyabumwe (b) 12 1 2 20 2 0 21 2 1 35 3 5 99 9 9 1) 12 = c 1 b 2 2) 20 = c 2 b 0 3) 21 = c 2 b 1 4) 35 = c 3 b 5 5) 99 = c 9 b 9 Abigishwa bamaze kumenya gukoresha imbonerahamwe, umwigisha atanga imyitozo inyuranye ku isesengura ry'imibare yerekana isano iri hagati y'isesengura ry'imibare n'iteranya. Urugero: Uburyo bwa mbere: 95 = c 9 b 5 Uburyo bwa kabiri: 95 = 90 + 5 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi Umwigisha atanga imyitozo itandukanye yo kugaragaza ibinyacumi n'ibinyabumwe bigize imibare kandi bakanabyandika mu mbonerahamwe y'ibara: 1) 67 ; umubare 67 ugizwe n'ibinyacumi 6 n'ibinyabumwe 7 2) 70; umubare 70 ugizwe n'ibinyacumi 7 n'ibinyabumwe 0 3) 32; umubare 32 ugizwe n'ibinyacumi 3 n'ibinyabumwe 2
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
39Im Ibare y'abakuze 4) 96; umubare 96 ugizwe n'ibinyacumi 9 n'ibinyabumwe 6 Ibinyacumi (c) Ibinyabumwe (b) 6 7 7 0 3 2 9 6 67 = c 6 b 7 70 = c 7 b 0 32 = c 3 b 2 96 = c 9 b 6 3. ISUZUMASesengura imibare ikurikira mo ibinyacumi n'ibinyabumwe: 27; 38; 86; 47; 53; 98; 4. UMUKORO Sesengura imibare ikurikira mo ibinyacumi n'ibinyabumwe a) 57; umubare 57 ugizwe n'ibinyacumi... n'ibinyabumwe... b) 74; umubare 74 ugizwe n'ibinyacumi... n'ibinyabumwe... c) 19; umubare 19 ugizwe n'ibinyacumi... n'ibinyabumwe... d) 90; umubare 90 ugizwe n'ibinyacumi... n'ibinyabumwe...
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
40Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 12 : KUGERERANYA IMIBARE IRI MUNSI YA 100 INTEGO Y'IKIGWA : Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora kugereranya imibare iri munsi ya 100 akoresheje ibimenyetso <, > na = IMFASHANYIGISHO: Ibintu bibarika kandi bifatika biboneka aho abigishwa baherereye. UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO : Umwigisha aratanga imyitozo yo kubara gusoma no kwandika imwe mu mibare kuva ku 10 kugera ku 100 Urugero : Uzuza imibare ibura ukurikije uruhererekane rw'imibare yatanzwe 10 20 30--60-80-100 2. IKIGWA GISHYA Kugereranya imibare iri munsi ya 100 2. 1 Gutahura Umwigisha atanga imyitozo yo kubara imibare kuva 10 kugeza ku 100 bakora ibirundo birimo ibintu 10 icumi 2. 2. Gusesengura  Umwigisha atanga imyitozo yo gukora uturundo tw'ibintu binyuranye nyuma akababazaho ibibazo.  Barabanza bakoreshe ibintu bitarenga 10  Nyuma barunde ibintu biri hagati ya 10 na 100 Ingero Iseri rya kamaramasenge ririho imineke 5, irindi ririho imineke 9. Ni irihe seri ririho imineke myinshi? Ni iririho imineke 9 Ni irihe seri ririho imineke mike? Ni iririho imineke 5  Umwigisha asobanura kandi yereka abigishwa uko bandika n'uko basoma iyo bagereranya umubare w'ibintu bitangana. Gereranya imineke 9 n'imineke 5 9 > 5 Basoma : imineke 9 iruta imineke 5Ikimenyetso > gisomwa biruta
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
41Im Ibare y'abakuze 5 < 9 Basoma : Imineke 5 irutwa n'imineke 9 Ikimenyetso < gisomwa birutwa Umwigisha asomesha ku kibaho ibimenyetso < = > kenshi kugira ngo abigishwa babisobanukirwe kurushaho. Buri gihe bagereranya ibintu bihuje ubwoko Urugero : Ntiwagereranya imineke n'ibishyimbo kuko ntibihuye; Inka n'intama,...  Itegereze ibirundo 2 birimo amakaramu 7 kimwe kimwe Iyo urebye umubare w'amakaramu ari muri ibi birundo ni ikihe kirimo amakaramu menshi? Nta cyo Ni ikihe kirimo amakaramu make? Nta cyo Ibirundo byose birimo amakaramu angana. Basoma : amakaramu 7 angana cyangwa ahwanye n'amakaramu 7 Ikimenyetso = kitwa bihwanye  Umwigisha atanga izindi ngero zo kugereranya imibare iri munsi ya 10 Urugero : Gereranya ukoresha < > cyangwa = 1....2 4..... 3 7..... 8 5... 5  Umwigisha atanga ingero zo kugereranya imibare iri hagati ya 10 na 100 Gereranya imibare ikurikira : 10 na 12 , 10 < 12 kuko mu rukurikirane rw'imibare 10 riza mbere ya 12 Iyo dusesenguye imibare, dushobora kwifashisha imbonerahamwe c b 1 0 c b 1 2 10 = c1 b0 ; 12 = c1 b2 b0 < b2 c1=c1 iyi mibare uko ari 2 inganya ibinyacumi ariko isumbanya ibinyabumwe, kandi tuzi ko 0<2 Bityo 10 < 12
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
42Ig Itabo cy'umw Ig Isha Gereranya 25 na 30 c b 2 5 25=c2 b5 c b 3 0 30 =c3b0 C2< C3, bityo 25<30 Cyangwa 30 > 25 Gereranya 80 na 80 c b 8 0 80=c8 b0 c b 8 0 80=c8b0 c8=c8 bityo 80=80  Umwigisha abwira abigishwa kwandika ingero bakoreye ku kibaho. 2. 3. Ikomatanya  Umwigisha atanga incamake y'ibyizwe yibutsa uko bagereranya imibare iri munsi ya 100  Umwigisha yandika incamake ku kibaho , abigishwa bakayandika mu makayi yabo  Iyo bagereranya imibare y'imibarwa 2 barabanza bagasesengura iyo mibare, bakagereranya ibinyacumi(c) hagati yabyo n'ibinyabumwe(b) hagati yabyo.  Iyo ihuje umubare w'ibinyacumi bagereranya ibinyabumwe(b). Umubare ufite ibinyabumwe byinshi niwo uba ari munini Urugero: 10<12 kuko c1=c1, naho b0 < b2  Iyo iyo mibare ihuje ibinyabumwe ugereranya ibinyacumi. Umubare ufite ibinyacumi byinshi niwo uba ari munini, naho ufite ibike ukaba ariwo muto.  Urugero: 35>25 kuko c3 > c2  Iyo ihuje umubare w'ibinyacumi(c) ndetse n'uwi'ibinyabumwe (b) iyo mibare iba ingana. 80=80 kuko c8 b0 = c8b0
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
43Im Ibare y'abakuze 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi  Umwigisha aratanga imyitozo ifasha abigishwa kurushaho gucengerwa n'ibyo bize Gereranya imibare ukoresheje ibimenyetso <, > na = 1) 23......35 2) 70......803) 5......5 4) 90......65 3. ISUZUMAKora amahurizo 1. Yohani yaguze ibiro 50 by'umuceri naho umuturanyi we agura ibiro 25 by'umuceri. Ninde waguze umuceri mwinshi? Sobanura 2. Isomero ryo mu murenge wacu ririmo abigishwa 48, naho iryo mu murenge duhana imbibi ririmo abigishwa 80. Ubwo isomero ririmo abigishwa bake ni irihe? Sobanura. 3. Uzuza mu tuzu ukoresheje ikimenyetso gikwiye(<, >, =) 69 70 68 67 40 30+10 4. UMUKORO Uzuza ukoresheje <, > na = 41 81 28 28 45 70 33 93 45 45
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
44Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 13: ITERANYA RITABITSA RY'IMIBARE IRI MUNSI YA 100 INTEGO Y'IKIGWA : Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora guteranya batabitsa imibare iri munsi ya 100IMFASHANYIGISHO:Igitabo cy'umwarimu, ingwa, ikibaho, UKO IKIGWA GITANGWA1. INTANGIRIRO Umwigisha arakoresha imyitozo yo gusesengura imibare iri munsi ya 100 mo ibinyabumwe n'ibinyacumi Urugero: Sesengura iyi mibare mo ibinyacumi (c) n'ibinyabumwe (b) 74 = c 7 b 4 98 = c 9 b 8 2. IKIGWA GISHYA Guteranya batabitsa imibare iri munsi ya 100 2. 1. Gutahura  Umwigisha asaba abigishwa gukora uturundo cyangwa amatsinda y'ibintu bazanye, bakoresha imfashanyigisho zifatika ziboneka aho abigishwa baherereye. Urugero:  Akarundo k'ibitabo 10 n'akandi k'ibitabo 4  Akarundo k'amakaramu 20 n'akandi k'amakaramu 7 2. 2. Isesengura  Umwigisha atanga imyitozo yo gushyira ibintu bitarenga 100 mu matsinda y'ibintu icumi icumi  Umwigisha asaba abigishwa kubyandika mu mbonerahamwe y'ibara igaragaza umwanya w'ibinyacumi nuw'ibinyabumwe.  Nyuma umwigisha asaba abigishwa gukoresha ikimenyetso cyo guteranya bize.  Umwigisha atanga imyitozo myinshi yo guteranya batabitsa imibare iri munsi ya 100 kandi atoza abigishwa gukorera imyitozo mu mbonerahamwe y'ibara. Urugero :  Amabuye 47 harimo amatsinda angahe y'ibintu 10? Hasigara amabuye angahe atuzuye 10?  47 ingana na 40 twongeye ho 7 (47 = 40 + 7)  Amabuye 22 harimo amatsinda angahe y'ibintu 10? Hasigara amabuye angahe atuzuye 10.  22 ingana na 20 twongeye ho 2 (22 = 20 + 2)  Amabuye 47 hamwe n'andi 22 yose ni amabuye 69
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
45Im Ibare y'abakuze 4 7 + 2 2 6 9 Ibinyacumi (c) Ibinyabumwe (b) 4 7 + 2 2 6 9  Umwigisha atange iyindi myitozo myinshi yo guteranya, abigishwa bayikorere ku kibaho. Urugero 1) 15+2= 1 5 + 2 1 7 2) 25+14= 2 5 + 1 4 3 9  Umwigisha ababwira ko ibinyacumi byandikwa munsi y'ibinyacumi, ibinyabumwe bikandikwa munsi y'ibinyabumwe bityo bagateranya. 2. 3. Ikomatanya  Umwigisha hamwe n'abigishwa bavuga incamake y'ikigwa barimo biga Iyo bateranya batabitsa imibare iri munsi ya 100 bifashisha imbonerahamwe y'ibinyacumi n'ibinyabumwe, buzuza iyo mibare mu mbonerahamwe batondeka imibarwa yayo ku buryo ibinyacumi byandikwa munsi y'ibinyacumi, n'ibinyabumwe bikandikwa munsi y'ibinyabumwe, nyuma bagateranya bakandika igisubizo babonye. 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi  Umwigisha atanga imyitozo yo kurushaho kumva neza ikigwa Kora iyi myitozo: 23+ 14= 45+ 41= 80+ 19= 3. ISUZUMA Teranya : 70+28= 81+ 12= 33+ 64= 4. UMUKOROUmwigisha atanga imyitozo abigishwa batahana ikazakosorwa bagarutse mu isomero Kora iyi myitozo1) 61+23= 2) 54+ 15= 3) 44+20=
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
46Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 14: IKURAMO RIDATIRA IMIBARE IRI MUNSI YA 100 INTEGO Y'IKIGWA : Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora gukuramo badatira imibare iri munsi ya 100IMFASHANYIGISHO: Ibintu bibarika kandi bifatika, imbonerahamwe y'ibara UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO Umwigisha arakoresha imyitozo yo guteranya imibare iri munsi ya 100 2. IKIGWA GISHYA : Gukuramo badatira imibare iri munsi ya 100 2. 1. Gutahura Umwigisha asaba abigishwa gukora uturundo cyangwa amatsinda y'ibintu bazanye Urugero :  Akarundo k'ibishyimbo 10 n'akandi k'ibishyimbo 4  Akarundo k'amakayi 20 n'akandi k'amakayi 7 Bityo bityo umwigisha akoresha imfashanyigisho zifatika ziboneka aho abigishwa baherereye. 2. 2. Isesengura Umwigisha atanga imyitozo yo gushyira ibintu bitarenga 100 mu matsinda y'ibintu icumi icumi Umwigisha asaba abigishwa kwandika umubare w'amatsinda y'ibintu icumi babonye bakandika ku ruhande umubare w'ibintu birengaho. Umwigisha akoresha imyitozo yo gufata umubare munini bagakuramo umuto (Amatsinda y'ibintu 10 ukwayo, n'ibintu bituzuye icumi hagati yabyo) Umwigisha arahitamo imibare ku buryo umubare wa mbere ugira ibinyabumwe biruta iby'umubare wa 2. Umwigisha yibutsa abigishwa ko (-) ari ikimenyetso cyo gukuramo. Umwigisha buri gihe atoza abigishwa gukorera iyi myitozo mu mbonerahamwe y'ibara 27- 15 = Ibinyacumi Ibinyabumwe 2 7 - 1 5 1 2
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
47Im Ibare y'abakuze Umwigisha atanga indi myitozo myinshi yo gukuramo badatira, abigishwa bakayikorera ku kibaho Urugero 1) 37- 12 = 3 7 - 1 2 2 5 2) 38- 14 = 3 8-1 4 2 4 Umwigisha ababwira ko ibinyacumi byandikwa munsi y'ibinyacumi, ibinyabumwe bikandikwa munsi y'ibinyabumwe bityo bagakuramo. 2. 3. Ikomatanya  Umwigisha hamwe n'abigishwa bavuga incamake y'ikigwa barimo biga Iyo bakuramo badatira imibare iri munsi ya 100 bifashisha imbonerahamwe y'ibinyacumi n'ibinyabumwe, buzuza iyo mibare mu mbonerahamwe batondeka imibarwa yayo ku buryo ibinyacumi byandikwa munsi y'ibinyacumi, n'ibinyabumwe bikandikwa munsi y'ibinyabumwe, nyuma bagakuramo 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi Umwigisha aratanga imyitozo yo kurushaho kumva neza isomo Kora iyi myitozo 29-13= 46- 24= 79- 55 = 89-67 = 3. ISUZUMA Kora imyitozo ikurikira: 1) 67-24= 2) 6 8-33= 3) 99-68= 4. UMUKORO Kora iyi myitozo ikurikira:1) 94-12= 2) 56-25=
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
48Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 15: GUTERANYA BABITSA IGITERANYO KITARENZE 100 INTEGO Y'IKIGWA : Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora guteranya babitsa imibare iri munsi ya 100 IMFASHANYIGISHO: Ibintu bibarika kandi bifatika, imbonerahamwe y'ibara,.... UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO Umwigisha arakoresha imyitozo yo gusesengura imibare iri munsi ya 100 mo ibinyabumwe n'ibinyacumi Urugero: Sesengura iyi mibare mo ibinyacumi (c) n'ibinyabumwe(b) 12 = c 1 b 2 94 = c 9 b 4 2. IKIGWA GISHYA Guteranya batabitsa imibare iri munsi ya 100 2. 1. Gutahura Umwigisha asaba abigishwa gukora amatsinda y'ibintu bazanye. Urugero :  Akarundo k'ibishyimbo 10 n'akandi k'ibishyimbo 4  Akarundo k'amakayi 20 n'akandi k'amakayi 7 Bityo bityo umwigisha akoresha imfashanyigisho zifatika ziboneka aho abigishwa baherereye. 2. 2. Isesengura Umwigisha atanga imyitozo yo gushyira ibintu bitarenga 100 mu matsinda y'ibintu icumi icumi Umwigisha asaba abigishwa kwandika umubare w'amatsinda y'ibintu icumi babonye bakandika ku ruhande umubare w'ibintu birengaho. Umwigisha abasaba kubyandika mu mbonerahamwe y'ibara igaragaza umwanya w'ibinyacumi nuw'ibinyabumwe. Umwigisha ababaza umubare w'ibintu babonye byose hamwe( baragaragaza umubare w'ibinyacumi byose hamwe n'umubare w'ibinyabumwe byose hamwe) Iyo birenze 10 bandika ibinyabumwe bakabitsa ibinyacumi Ibinyacumi bibitswe byandikwa mu mwanya w'ibinyacumi bikabarirwa hamwe. Umwigisha buri gihe atoza abigishwa gukorera iyi myitozo mu mbonerahamwe y'ibara.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
49Im Ibare y'abakuze Urugero: Amabuye 57 harimo amatsinda angahe y'ibintu 10? Hasigara amabuye angahe atuzuye 10? Igisubizo: Amabuye 57 harimo ibirundo 5 by'amabuye 10 n'andi mabuye atuzuye icumi 7. Amabuye 38 harimo amatsinda angahe y'ibintu 10? Hasigara amabuye angahe atuzuye 10 ? Igisubizo: Amabuye 38 harimo ibirundo 3 by'amabuye 10 n'andi mabuye 8 arengaho Amabuye 57 hamwe n'andi 38 yose ni amabuye 95 57+ 38= 95 1 Ibinyacumi Ibinyabumwe 5 7 + 3 8 9 5 Ibinyabumwe 7 duteranyijeho ibinyabumwe 8 bingana na 15, twandika 5 mu mwanya w'ibinyabumwe tukabika ikinyacumi 1.  Umwigisha aratanga iyindi myitozo myinshi yo guteranya, abigishwa bayikorere ku kibaho Urugero 1) 15+ 37= 52 1 1 5 + 3 7 5 2 2) 25+38= 1 2 5 + 3 8 6 3 Umwigisha ababwira ko ibinyacumi byandikwa munsi y'ibinyacumi, ibinyabumwe bikandikwa munsi y'ibinyabumwe, bityo bakabona guteranya.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
50Ig Itabo cy'umw Ig Isha 2. 3. Ikomatanya Umwigisha hamwe n'abigishwa bavuga incamake y'ikigwa barimo biga Iyo bateranya babitsa imibare iri munsi ya 100 bifashisha imbonerahamwe y'ibinyacumi n'ibinyabumwe, buzuza iyo mibare mu mbonerahamwe batondeka imibarwa yayo ku buryo ibinyacumi byandikwa munsi y'ibinyacumi, n'ibinyabumwe bikandikwa munsi y'ibinyabumwe, iyo igiteranyo k'ibinyabumwe by'iyo mibare kirenze 10 bandika ibinyabumwe by'icyo giteranyo bakabitsa ibinyacumi bikandikwa mu mwanya w'ibinyacumi bagateranya kandi bakandika igisubizo babonye. 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi Kora iyi myitozo 23+ 19= 71+ 19= 82+ 9= 5+ 4 6= 3. ISUZUMA 37+23= 44+17= 56+24= 62+29= 79+21= 4. UMUKORO Umwigisha aratanga umukoro abigishwa batahana ukazakosorwa bagarutse mu ishuri Kora umukoro ukurikira:1) 54+ 17=2) 56+28=3) 67+28= 4) 61+ 29= 5) 63+ 18=
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
51Im Ibare y'abakuze IKIGWA CYA 16 : GUKURAMO BATIRA IMIBARE IRI MUNSI YA 100 INTEGO Y'IKIGWA : Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora gukuramo batira imibare iri munsi ya 100 IMFASHANYIGISHO: Igitabo cy'umwigisha, ikibaho, ingwa, imbonerahamwe y'ibara UKO IKIGWA GITANGWA1. INTANGIRIRO Umwigisha arakoresha imyitozo yo gukuramo badatira imibare iri munsi ya 100 Urugero: 65-31= 88-47= 2. IKIGWA GISHYA Gukuramo batira imibare iri munsi ya 100 2. 1. Gutahura  Umwigisha abwira abigishwa gukora umwitozo wo gukuramo imibare ibiri. Ibinyabumwe by'umubare munini birutwa n'ibinyabumwe by'umubare muto Urugero : 37-28 37= c3 b7 28=c2 b8 b7<b8, biragaragara ko 7-8 bidashoboka. Bityo umwigisha asobanure uko byashoboka kubera ko 37 iruta 28 2. 2. Isesengura  Umwigisha ahitamo imibare ku buryo umubare wa mbere ugira ibinyabumwe birutwa n' iby'umubare wa 2.  Umwigisha abasaba kubyandika mu mbonerahamwe y'ibara igaragaza umwanya w'ibinyacumi nuw'ibinyabumwe.  Umwigisha buri gihe atoza abigishwa gukorera iyi myitozo mu mbonerahamwe y'ibara. Urugero : Amakaramu 27 bavanyemo amakaramu 18 hasigara amakaramu angahe? 27- 18= 9 Dore uko bikorwa hifashishijwe imbonerahamwe y'ibara Ibinyacumi 1 Ibinyabumwe 17 2 7 - 1 8 0 9
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
52Ig Itabo cy'umw Ig Isha Ibinyabumwe 7 dukuyemo ibinyabumwe 8 ntibishoboka, turatira 10 mu binyacumi 2 twongere ku binyabumwe birindwi (10 + 7 = 17), 17-8 = 9, mu mwanya w'ibinyacumi hasigara umubare 1, 1-1 = 0  Iyo bakuramo imibare iri munsi ya 100 batira, bakuramo ibinyabumwe hagati yabyo n'ibinyacumi hagati yabyo Kubera ko ibinyabumwe by'umubare wa 1 aribyo bike gukuramo ibyinshi by'umubare wa 2 ntabwo bishoboka.  Umwigisha asobanura uburyo babigenza kugira ngo ikuramo ritira rishoboke(batira ikinyacumi 1 mu mwanya wabyo ubwo ibinyacumi hakavaho kimwe bakandika ibisigayemo, cya kinyacumi 1 kijya mu mwanya w'ibinyabumwe, bityo ibinyabumwe by'umubare wa mbere bikiyongeraho 10. Kuko ibinyabumwe biruta noneho iby'umubare wa kabiri ikuramo rirashoboka, rigakorwa nk'ikuramo ridatira.  Umwigisha atange indi myitozo myinshi yo gukuramo batira, abigishwa bayikorere ku kibaho Urugero 1) 35- 19 = 1 6 2 15 3 5 - 1 8 1 6 2) 32-15 = 17 2 12 3 2-1 5 1 7 Umwigisha ababwire ko ibinyacumi byandikwa munsi y'ibinyacumi, ibinyabumwe bikandikwa munsi y'ibinyabumwe bityo bagakuramo. 2. 3. Ikomatanya Iyo bakuramo batira imibare iri munsi ya 100 bifashisha imbonerahamwe y'ibinyacumi n'ibinyabumwe, bigakorwa ku buryo bukurikira: Batira ikinyacumi 1 mu mwanya wabyo kikongerwa ku binyabumwe by'umubare wa mbere bikiyongeraho 10. Cya kinyacumi 1 kijya mu mwanya w'ibinyabumwe, bityo ibinyabumwe by'umubare wa mbere bikiyongera ho 10, naho ibinyacumi bikagabanukaho kimwe. Kuko ibinyabumwe by'umubare wa 1 biruta iby'umubare wa kabiri ikuramo rihita rishoboka, rigakorwa nk'ikuramo ridatira. 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi Kora iyi myitozo 34-19= 46- 18= 72- 54 = 83- 66 =
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
53Im Ibare y'abakuze 3. ISUZUMA Umwigisha atanga imyitozo yo kugenzura niba ikigwa cyumvikanye 83-38= 65-56= 72-27= 45-28= 94-49= 4. UMUKORO Umwigisha atanga imyitozo abigishwa batahana ikazakosorwa bagarutse mu ishuri Kora iyi myitozo 1) 94-17= 2) 56-29= 3) 67-28= 4) 6 8-39= 5) 92-68=
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
54Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 17: AMAHURIZO (GUTERANYA IMIBARE IGITERANYO KITARENGA 100; GUKURAMO IMIBARE IRI MUNSI YA 100) INTEGO Z'IKIGWA Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora gukora amahurizo arimo guteranya imibare ishyitse igiteranyo kitarenze 100, Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora gukora amahurizo arimo gukuramo imibare ishyitse iri munsi ya 100. IMFASHANYIGISHO Igitabo cy'umwigisha, amakaye, ikibaho, ingwa,........ UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO Umwigisha atanga imyitozo yo guteranya igiteranyo kitarenga 100 no gukuramo imibare iri munsi ya100 Urugero : 85+13= 73=19= 66-57= 78-43= 2. IKIGWA GISHYA 2. 1. Gutahura  Ikigwa cy'amahurizo kigomba gutangwa hibandwa ku mahurizo ku buryo bukurikira:  Amahurizo arimo guteranya cyangwa gukuramo, amahurizo arimo guteranya no gukuramo icyarimwe  Amahurizo atangwa agomba kuba ajyanye n'ibikorwa byo mu buzima bwa buri munsi bw'abigishwa ( kugura no kugurisha, kwishyura, uburebure bw'ibintu,.....  Mu kwigisha ikigwa cy'amahurizo, umwitozo 1 kuri buri kiciro ukorwa kubufatanye bw'umwigisha n'abigishwa, indi isigaye igakorwa n'abigishwa mu matsinda kandi bagakosorera hamwe n'umwigisha. Ihurizo ry'itahura Mfite inka zikamwa litiro 50 mu gitondo, n'izindi litiro 40 ku mugoroba. Ubwo ku munsi inka zanjye zikamwa litiro zingahe? Igisubizo Ubwo zikamwa litiro 90 2. 2. ISESENGURA  Umwigisha atanga amahurizo y'intangarugero bakayakorera hamwe n'abigishwa Ihurizo rya 1: Kamali yari afite amafaranga 90, ajya muri butike agura avoka y'amafaranga 50. Bamushubije amafaranga angahe? Niba mugenzi we Kalisa yaramufitiye umwenda w'amafaranga 55 akamwishyura nyuma yo kugura avoka, ubwo Kamali afite amafaranga angahe?
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
55Im Ibare y'abakuze Ibyo batanze:-Kamali afite amafaranga 90-Kamali yaguze avoka ku mafaranga 50-Kalisa yishyuye Kamari amafaranga 55 Ibyo babajije:-Amafaranga Kamali yasubijwe nyuma yo kugura avoka-Amafaranga yose Kamali asigaranye Igisubizo:-Amafaranga Kamali yasubijwe nyuma yo kugura avoka: 90-50 = 40-Amafaranga yose Kamali asigaranye : 40 + 55 = 95 Ihurizo rya 2: Umucuruzi w'amagi afite amaforomo abiri ariho amagi 24 buri foromo,umunsi urangiye yasanze asigaranye amagi 8, ubwo yacuruje amagi angahe? Ibyo batanze:-Amaforomo 2 y'amagi buri foromo iriho amagi 24-Amagi 8 yasigaye adacurujwe Ibyo babajije:-Umubare w'amagi yacurujwe Igisubizo:-Amaforomo 2 y'amagi ariho amagi yose hamwe : 24 x 2 = 48-Umubare w'amagi yacurujwe: 48-8 = 40- Amagi yacurujwe ni 40 2. 3. Ikomatanya  Umwigisha asobanurira abigishwa ibintu by'ingenzi byitabwaho mu gukora amahurizo Ibyitabwaho mu gukora amahurizo ni ibi bikurikira: 1. Kumva neza ihurizo 2. Gushyira iruhande ibyo batanze 3. Gushyira iruhande ibyo babaza4. Gushaka no kwandika itegeko rikoreshwa mu gushaka igisubizo5. Gukoresha itegeko ukabona igisubizo Ihurizo ryo kwimenyereza  Umwigisha atanga ihurizo ryo kwimenyereza ahereye ku ncamake yatanze Ngomba kuzitira umurima wanjye uri ku nzira kugira ngo inka zitanyonera, uburebure bwose buzitirwa ni metero 87; maze kuzitira metero 38, nsigaje kuzitira metero zingahe? Ibyo batanze:-Uburebure bw'umurima bugomba kuzitirwa: metero 87-Uburebure bw'umurima bumaze kuzitirwa : metero 38 Ibyo babajije: Uburebure bw'umurima busigaye kuzitirwa
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
56Ig Itabo cy'umw Ig Isha Igisubizo: Uburebure bw'umurima busigaye kuzitirwa : m 87-m 38 = m 49 7 17 8 7- 3 8 4 9 Uburebure bw'umurima busigaye kuzitirwa ni metero 49. 2. 4. Amahurizo yo gutsindagira ubumenyi Aya mahurizo akorwa n'abigishwa bonyine umwigisha abayobora, nyuma bagakosorera hamwe ku kibaho. 1. Umucuruzi w'amata yari afite litiro 55 z'amata mu gicuba, mu gitondo agurisha litiro 35 z'amata, nyuma ya saa sita bamugemurira izindi litilo 25 z'amata, nimugoroba yongera kugurisha litiro 30 z'amata. Ubwo mu gicuba hasigayemo litiro zingahe z'amata? 2. Mu bukwe, hari abagabo 35 n'abagore 18 bategereje imodoka nini irimo intebe zikwiye abantu 45. Abantu bategereje imodoka ni bangahe? Abantu babura imyanya ni bangahe? Ibisubizo:-Umucuruzi w'amata yari afite litiro 55 mu gitondo, agurisha litiro 35,-Yasigaranye litiro : 55-35 = 20 -Nyuma ya saa sita bamugemuriye litiro 25, ubwo yahise agira litiro 20 + 25 = 45-Nimugoroba yongeye kugurisha litiro 30 z'amata, ubwo hasigaye: 45-30 = 15-Umucuruzi w'amata yasigaranye litiro 15 mu gicuba. Abantu bari mu bukwe bose hamwe ni 35 + 18 = 53, imodoka bategereje itwara abantu 45 gusa, ubwo abantu bazabura imyanya ni: 53-45 = 8 Abantu 8 ni bo bazabura imyanya mu modoka. 3. ISUZUMA 1) Kuwa mbere mu gitondo, umucuruzi yaranguye ibiro 97 by'umuceri. Isaa sita yari amaze kugurishaho ibiro 38. I saa munani bamugemuriye undi muceri w'ibiro 22. Ubwo kuri iyo saha yari afite ibiro bingahe by'umuceri muri butike ye? 2) Umworozi w'inkoko yasanze mu gitondo zateye amagi 87. Agurishaho amagi 47 mu gitondo, ni mugoroba asanga zateye amagi 51. Ubwo uwo mugoroba hari amagi angahe? 4. AMAHURIZO Y'UMUKORO 1. Kagabo yubaka inzu ye yakoresheje ibiro 15 by'irangi ry'umweru, n'ibiro 75 by'irangi ry'ubururu bwerurutse. Vuga uburemere bw'amarangi yakoreshejwe ku nzu. 2. Igihembwe cya 1 cy'ubuhinzi nakoresheje ifumbire mva ruganda n'ifumbire y'imborera. Niba ifumbire yose hamwe nakoresheje ari ibiro 95 kandi ifumbire y'imborera nakoresheje ingana n'ibiro 25. Ubwo nakoresheje ibiro bingahe by'ifumbire mva ruganda ?
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
57Im Ibare y'abakuze IKIGWA CYA 18 : MARA YA 2 NA MARA YA 3 INTEGO Y'IKIGWA Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora gukuba imibare iri munsi ya 10 na 2,3 vuba kandi mu mutwe. IMFASHANYIGISHO: Igitabo cy'umwigishwa, igipfunyika cy'amabuye mu ishuri, amakaramu, ingwa,... UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO Umwigisha asaba abigishwa kubara ibintu runaka bazanye cyangwa ibiri mu ishuri umwigisha yateguye, berekana inshuro runaka: Ibintu 2 inshuro 1, inshuro 2, inshuro 3,... Ibintu 3 inshuro 1, inshuro 2, inshuro 3,... Ibintu 4 inshuro 1, inshuro 2, inshuro 3,... 2. IKIGWA GISHYA 2. 1. Gutahura Iki kigwa gitangwa mu bice 2 bitandukanye, kandi buri gice gitangwa nk'icyakibanjirije uretse gusa imibare ihinduka Igice cya 1: Mara ya 2 (Kubarisha 2)  Buri mwigishwa yicarana ikirundo cy'amabuye  Umwigishwa akore ikirundo cy'amabuye 2  Akore icya kabiri gihwanye n'icya mbere wongeyeho amabuye abiri,icyo kirundo kigizwe n'amabuye angahe?Kigizwe n'amabuye 4.  Umwigisha abwira abigishwa kugenda bakora ikirundo gihwanye n'ikikibanziriza wongeyeho amambuye 2 kugeza ku kirundo cy'amabuye 20. 2. 2. Gusesengura Umwigisha asobanura ibimaze gukorwa mu kwitegereza yifashishije imbonerahamwe n'ibishushanyo bikurikira:
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
58Ig Itabo cy'umw Ig Isha Ama-karamu 2 inshu-ro 1Ama-karamu 2 inshuro 2Ama-karamu 2 inshuro 3Ama-karamu 2 inshuro 4Ama-karamu 2 inshuro 5Ama-karamu 2 inshuro 6Ama-karamu 2 inshuro 7Ama-karamu 2 inshuro 8Ama-karamu 2 inshu-ro 9Ama-karamu 2 inshuro 10 2 4 6 8 10 12 14 16 18 20 2. 3. Gukomatanya Umwigisha asobanurira abigishwa uko bakuba na 2 imibare iri munsi ya 10 kandi akabafasha kugaragaza isano iri hagati yo guteranya no gukuba : Umubare z'ibintu n'inshu-ro Uburyo bw'iteranya Uburyo bw'ikuba 2 inshuro 1 2 2x1=2 2 inshuro 2 2+2=4 2x2=4 2 inshuro 3 2+2+2=6 2x3=6 2 inshuro 4 2+2+2+2=8 2x4=8 2 inshuro 5 2+2+2+2+2=10 2x5=10 2 inshuro 6 2+2+2+2+2+2=12 2x6=12 2 inshuro 7 2+2+2+2+2+2+2=14 2x7=14 2 inshuro 8 2+2+2+2+2+2+2+2=16 2x8=16 2 inshuro 9 2+2+2+2+2+2+2+2+2=18 2x9=18 2 inshuro 10 2+2+2+2+2+2+2+2+2+2=20 2x10=20 N. B : Nyuma yo kwigisha mara ya 2, umwigisha atanga imyitozo ihagije kugira ngo iyo mara abigishwa bayifate neza.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
59Im Ibare y'abakuze Igice cya 2: Kubarisha 3 2. 1. Kwitegereza  Buri mwigishwa yicarana ikirundo cy'amabuye  Umwigishwa akore ikirundo cy'amabuye 3  Akore icya kabiri gihwanye n'icya mbere wongeyeho amabuye atatu, icyo kirundo kigizwe n'amabuye angahe?Kigizwe n'amabuye 6.  Umwigisha abwira abigishwa kugenda bakora ikirundo gihwanye n'ikikibanziriza wongeyeho amabuye 3 kugeza ku kirundo cy'amabuye 30. 2. 2. Gusesengura Umwigisha asobanura ibimaze gukorwa mu kwitegereza yifashishije imbonerahamwe n'ibishushanyo bikurikira: Ama-kara-mu 3 inshu-ro 1Ama-kara-mu 3 inshu-ro 2Amakaramu 3 inshuro 3Amakaramu 3 inshuro 4Ama-karamu 3 inshu-ro 5Amakaramu 3 inshuro 6Amakaramu 3 inshuro 7Amakaramu 3 inshuro 8Amakaramu 3 inshuro 9Amakaramu 3 inshuro 10 3 6 9 12 15 18 21 24 27 30
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
60Ig Itabo cy'umw Ig Isha 2. 3. Gukomatanya Umwigisha asobanurire abigishwa uko bakuba na 3 imibare iri munsi ya 10 kandi akabafasha kugaragaza isano iri hagati yo guteranya no gukuba. Umubare z'ibintu n'inshuro Uburyo bw'iteranya Uburyo bw'ikuba 3 inshuro 1 3 3x1=3 3 inshuro 2 3+3=6 3x2=6 3 inshuro 3 3+3+3=9 3x3=9 3 inshuro 4 3+3+3+3=12 3x4=12 3 inshuro 5 3+3+3+3+3=15 3x5=15 3 inshuro 6 3+3+3+3+3+3=18 3x6=18 3 inshuro 7 3+3+3+3+3+3+3=21 3x7=21 3 inshuro 8 3+3+3+3+3+3+3+3=24 3x8=24 3 inshuro 9 3+3+3+3+3+3+3+3+3=27 3x9=27 3 inshuro 10 3+3+3+3+3+3+3+3+3+3=30 3x10=30 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi Umwigisha atanga imyitozo ifasha abigishwa kumenya gukuba vuba bakubisha 2, 3 imibare iri munsi ya 10 Kora imyitozo ikurikira: 1) 3 x 8 =.... +... +.... +... +... +... +... +... =... 2) 3 + 3 + 3 + 3 + 3 + 3 = 3 x.. = 3) 2 + 2 + 2 =... x 2 =... 4) 30 = 3 x... 3. ISUZUMA Kora imyitozo ikurikira  2x7=  2+2+2+2+2=2x. =.  3+3+3+3+3+3+3=3x . =. 4. UMUKORO Kora iyi imyitozo  3x8= 2x10= 3x10= 3x6=  2+2+2+2+2+2+2+2=2 x. =  3+3+3+3+3+3+3+3=3 x. =
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
61Im Ibare y'abakuze IKIGWA CYA 19 : MARA YA 4 NA MARA YA 5 INTEGO Y'IKIGWA Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora gukuba imibare iri munsi ya 10 na 4 na 5 vuba kandi mu mutwe. IMFASHANYIGISHO: Igitabo cy'umwigishwa, igipfunyika cy'amabuye mu ishuri, amakaramu, ingwa,... UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIROUmwigisha asaba abigishwa kubara ibintu runaka bazanye cyangwa ibiri mu ishuri umwigisha yateguye, berekana inshuro runaka: Ibintu 2 inshuro 1, inshuro 2, inshuro 3,... Ibintu 3 inshuro 1, inshuro 2, inshuro 3,... Ibintu 4 inshuro 1, inshuro 2, inshuro 3,... 2. IKIGWA GISHYA 2. 1. Gutahura Iki kigwa gitangwa mu bice 2 bitandukanye, kandi buri gice gitangwa nk'icyakibanjirije uretse gusa imibare ihinduka. Igice cya 1: Mara ya 4 2. 2. Gusesengura Buri mwigishwa yicarana ikirundo cy'amabuye Umwigishwa akore ikirundo cy'amabuye 4Akore icya kabiri gihwanye n'icya mbere wongeyeho amabuye ane, icyo kirundo kigizwe n'amabuye angahe? Kigizwe n'amabuye 8. Umwigisha abwira abigishwa kugenda bakora ikirundo gihwanye n'ikikibanziriza wongeyeho amabuye 4 kugeza ku kirundo cy'amabuye 40. 2. 3. Ikomatanya Umwigisha asobanura ibimaze gukorwa mu kwitegereza yifashishije imbonerahamwe n'ibishushanyo bikurikira kandi asobanura uko bakuba na 4 imibare iri munsi ya 10, yerekana isano iri hagati yo guteranya no gukuba. Urugero: 4 inshuro 3 (4 x 3 = 12), bingana na :4 + 4 + 4 = 12
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
62Ig Itabo cy'umw Ig Isha 0000 0000 00000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000000 Utubuye 4 inshuro 1Utubuye 4 inshuro 2Utubuye 4 inshuro 3Utubuye 4 inshuro 4Utubuye 4 inshuro 5Utubuye 4 inshuro 6Utubuye 4 inshu-ro 7Utubuye 4 inshuro 8Utubuye 4 inshuro 9Utubuye 4 inshuro 10 4x1=4 4x2=8 4x3=12 4x4=16 4x5=20 4x6=24 4x7=28 4x8=32 4x9=36 4x10=40 Igice cya 2: Mara ya 5 2. 2. Gusesengura Buri mwigishwa yicarana ikirundo cy'amabuye Umwigishwa akore ikirundo cy'amabuye 5Akore icya kabiri gihwanye n'icya mbere wongeyeho amabuye atanu, icyo kirundo kigizwe n'amabuye angahe? Kigizwe n'amabuye 10. Umwigisha abwira abigishwa kugenda bakora ikirundo gihwanye n'ikikibanziriza wongeyeho amabuye 5 kugeza ku kirundo cy'amabuye 50. 2. 3. Gukomatanya Umwigisha asobanura ibimaze gukorwa mu kwitegereza yifashishije imbonerahamwe n'ibishushanyo bikurikira kandi asobanura uko bakuba na 5 imibare iri munsi ya 10, yerekana isano iri hagati yo guteranya no gukuba. Urugero: 5 inshuro 4(5 x 4 = 20), bingana na :5 + 5 + 5 + 5 = 20 5 x 1 = 5 5 + 5 = 5 x 2 = 10 5 + 5 + 5 = 5 x 3 = 15 5 + 5 + 5 + 5 = 5 x 4 = 20 5 + 5 + 5 + 5 + 5 = 5 x 5 = 25
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
63Im Ibare y'abakuze 5 + 5 + 5 + 5 + 5 + 5= 5 x 6 = 30 5 + 5 + 5 + 5 + 5 + 5 + 5 = 5 x 7 = 35 5 + 5 + 5 + 5 + 5 + 5 + 5 + 5 = 5 x 8 =40 5 + 5 + 5 + 5 + 5 + 5 + 5 + 5 + 5 = 5 x 9 =45 5 + 5 + 5 + 5 + 5 + 5 + 5 + 5 + 5 + 5 = 5 x 10 =50 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi Umwigisha atanga imyitozo ifasha abigishwa kumenya gukuba vuba bakubisha 4 na 5 imibare iri munsi ya 10 Kora imyitozo ikurikira: 1) 4 x 8 =.... +... +.... +... +... +... +... +... =... 2) 4 x 8 = 323) 4 + 4+ 4 + 4 + 4 + 4 = 4 x.. =4) 5 + 5 + 5 =... x =... 5) 30 = 5 x... 3. ISUZUMA  4+4+4+4+4=4x. =  5+5+5+5+5+5+5=5x.  4x8=  5x9= 4. UMUKORO Kora imyitozo ikurikira kandi ugaragaze umubare w'inshuro dukuba n'umubare watanzwe :  ... x 5 = 15  40 = 4 x...  2 x.... = 12  16 = 4 x... =.... +.... +.... +....  5x 2 =.... +....  5 x....=40  5x3=5+. +. =
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
64Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 20: MARA YA 6 NA MARA YA 7 INTEGO Y'IKIGWA Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora gukuba imibare iri munsi ya 10 na 6,7 vuba kandi mu mutwe IMFASHANYIGISHO Igitabo cy'umwigishwa, igipfunyika cy'amabuye mu ishuri, amakaramu, ingwa,... UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO Umwigisha afatanya n'abigishwa gukosora imyitozo yatanzwe nk'umukoro 1) 3 x 5 = 15; 3 inshuro 5 bingana 15 2) 40 = 4 x10; 4 inshuro 10 bingana na 40 3) 2 x 6 = 12; 2 inshuro 6 bingana na 12 4) 16 = 4 x 4 = 4 + 4 + 4 + 4; 4 inshuro 4 bingana na 16 5) 45=5x... 2. IKIGWA GISHYA Iki kigwa gitangwa mu bice 2 bitandukanye, kandi buri gice gitangwa nk'icyakibanjirije uretse gusa imibare ihinduka Igice cya 1: Mara ya 6 2. 1. Gutahura Nk'uko byakozwe kuri mara zibanza, umwigisha yifashisha ibyo bazanye kubara, hamwe n'abigishwa batondeka utubuye 6 inshuro imwe ; inshuro 2;... ugeza ku kirundo cy'amabuye 60. 2. 2. Gusesengura Buri mwigishwa yicarana ikirundo cy'amabuye Umwigishwa akore ikirundo cy'amabuye 6Akore icya kabiri gihwanye n'icya mbere wongeyeho amabuye atandatu,icyo kirundo kigizwe n'amabuye angahe?Kigizwe n'amabuye 12. Umwigisha abwira abigishwa kugenda bakora ikirundo gihwanye n'ikikibanziriza wongeyeho amambuye 6 kugeza ku kirundo cy'amabuye 60. 2. 3. Ikomatanya Umwigisha asobanura ibimaze gukorwa mu kwitegereza yifashishije imbonerahamwe n'ibishushanyo bikurikira kandi asobanura uko bakuba na 6 imibare iri munsi ya 10, yerekana isano iri hagati yo guteranya no gukuba. Urugero: 6 inshuro 3 (6 x 3 = 18), bingana na :6 + 6 + 6 = 18
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
65Im Ibare y'abakuze Igice cya 2: Mara ya 7 2. 1. Gutahura Umwigisha asaba abigishwa kubara ibintu bateguye, bakora uturundo tw'ibintu birindwi. Buri mwigishwa abara ibyo yarunze akuba n'inshuro bagezeho. Bityo bakomeze kubara kugeza ku nshuro 10 mwarimu abafasha (ikirundo k'ibintu 70). 2. 2. Gusesengura Buri mwigishwa yicarana ikirundo cy'amabuye Umwigishwa akore ikirundo cy'amabuye 7 Akore icya kabiri gihwanye n'icya mbere wongeyeho amabuye arindwi, icyo kirundo kigizwe n'amabuye angahe? Kigizwe n'amabuye 14. Umwigisha abwire abigishwa kugenda bakora ikirundo gihwanye n'ikikibanziriza wongeyeho amabuye 7 kugeza ku kirundo cy'amabuye 70. 2. 3. Gukomatanya Umwigisha asobanura ibimaze gukorwa mu kwitegereza yifashishije imbonerahamwe n'ibishushanyo bikurikira kandi asobanura uko bakuba na 7 imibare iri munsi ya 10, yerekana isano iri hagati yo guteranya no gukuba: Utubuye 7 inshuro 1 7=7×1 Utubuye 7 inshuro 2 7+7=7×2=14 Utubuye 7 inshuro 3 7+7+7=7×3=21 Utubuye 7 inshuro 4 7+7+7+7=7×4=28 Utubuye 7 inshuro 5 7+7+7+7+7=7×5=35 Utubuye 7 inshuro 6 7+7+7+7+7+7=7×6=42 Utubuye 7 inshuro 7 7+7+7+7+7+7+7=7×7=49 Utubuye 7 inshuro 8 7+7+7+7+7+7+7+7=7×8=56 Utubuye 7 inshuro 9 7+7+7+7+7+7+7+7+7=7×9=63 Utubuye 7 inshuro 10 7+7+7+7+7+7+7+7+7+7=7×10=70 Umwigisha asobanurira isano iri hagati yo guteranya no gukuba, yerekana umubare w'inshuro babaze kugira ngo bashobore kubifata mu mutwe. 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi  Umwigisha afasha abigishwa kumenya gukuba vuba abaha imyitozo itandukanye.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
66Ig Itabo cy'umw Ig Isha  Imyitozo yose itangwa ikorerwa mu ishuri kandi igahita ikosorwa kubufatanye bw'abigishwa n'umwigisha kugira ngo bifashe abigishwa kumva neza ikigwa. Kora imyitozo ikurikira: 1) 6 + 6 =.... x.... = 2) 60=... x... 3).. x 4= 24 4) 36= 6 x.... 5) 49 =.... +... +... +... +... +... +... = 7x... 3. ISUZUMA  6+6+6+6+6+6=6x. =  7+7+7+7+7+7+7+7=7x. =  6x5= 7x9= 6x7= 7x7= 4. UMUKORO Umwigisha atanga imyitozo ikorerwa mu rugo kandi ikazakosorwa mu gihe k'intangiriro mu kigwa gikurikira. Kora imyitozo ikurikira  5x 2 =.... +....  42 = 6x....  6 x 4 =... +... +... +... =...  6 x... = 30  7 x 7 =  63 = 7 x....
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
67Im Ibare y'abakuze IKIGWA CYA 21 : IMYITOZO KURI MARA YA 2, 3, 4, 5, 6, N'IYA 7 INTEGO Y'IKIGWA : Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora gukora neza imyitozo yo kuri mara ya 2, ya 3, ya 4, ya 5, ya 6 n'iya 7 IMFASHANYIGISHO: ikibaho, igitabo cy'umwigisha UKO IKIGWA GITANGWA :1. INTANGIRIRO Umwigisha atanga umwitozo wibutsa mara bize kuva kuya 2 kugeza ku ya 7 2. IKIGWA GISHYA 2. 1. Gutahura Umwigisha atanga imyitozo yo mu buzima busanzwe iganisha kuri mara zizwe Urugero Subiza 1) Ufite abana 4 umwe akeneye amakaramu 6 ubwo wagura amakaramu angahe yose hamwe? 2) Mu muryango wanjye turi abantu 8. Nzagura imineke ingahe nzakoresha mu ifunguro rya saa sita niba buri wese arya imineke 2. 2. 2. Gusesengura Umwigisha yereka kandi asobanurira abigishwa uko basubiza ibibazo byabajije Ibisubizo 1) Nzagura amakaramu 6+6+6+6=6x4= 24 2) Kuko turi abantu 8 kandi buri wese arya imineke ibiri ubwo nzagura imineke 8+8=8x2 =16 2. 3. Ikomatanya Umwigisha atanga incamake y'uko bakora imyitozo kuri mara yibutsa uko bikorwa kuri buri mara kubera ko zizwe, buri gihe atanga myitozo ijyendanya n'ubuzima bwa buri munsi abigishwa babamo. 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi  Umwigisha atanga imyitozo yo kuri mara ifasha abigishwa kurushaho gucengerwa n'ikigwa.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
68Ig Itabo cy'umw Ig Isha Ingero Kora iyi myitozo wuzuza ahagenwe 1) 5 x 5 =.... +.... +... +... +... =... 2)6 + 6 =.... x.... = 3)... x 4= 20 4) 7 x... = 28 3. ISUZUMAUzuza 1)5 + 5 =... x... = 1)45 = 5 x....1)30 =.... +... +... +... +... = 5x... 4)63 = 7 x 9 4. UMUKORO Uzuza 1) 3x7=... +... +....+....+... +....+... = 2) 2x... =18 3) 50=5+... +....+....+....+....+....+... +... +.... 4) 45=9x... 5) 8x10=... =... +... +... +... +... +... +... +... +... +...
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
69Im Ibare y'abakuze IKIGWA CYA 22: MARA YA 8 NA MARA YA 9 INTEGO Y'IKIGWA Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora gukuba vuba mu mutwe imibare iri munsi ya 10 na 8,9 IMFASHANYIGISHO Igitabo cy'umwigishwa, igipfunyika cy'amabuye mu ishuri, amakaramu, ingwa,... UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO Umwigisha afatanya n'abigishwa gukosora imyitozo yatanzwe nk'umukoro 1) 5 x 2 = 5 + 52) 40 = 5 x 83) 6 x 4 = 6 + 6 + 6 + 6 = 244) 6 x 5 = 305) 7 x 7 = 496) 63 = 7 x 9 2. IKIGWA GISHYA Iki kigwa gitangwa mu bice 2 bitandukanye, kandi buri gice gitangwa nk'icyakibanjirije uretse gusa imibare ihinduka Igice cya 1: Mara ya 8 2. 1. Gutahura Umwigisha atanga ikigwa nk'uko byakozwe kuri mara zibanza2,3,4,5,6 na 7. 2. 2. Gusesengura Umwigisha asaba abigishwa kubara ibintu bateguye, bakora uturundo tw'ibintu umunani. Buri mwigishwa abara ibyo yarunze akuba n'inshuro bagezeho. Bityo bakomeze kubara kugeza ku nshuro 10 mwarimu abafasha (ikirundo k'ibintu 80).
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
70Ig Itabo cy'umw Ig Isha 2. 3. Ikomatanya Umwigisha asobanura ibimaze gukorwa mu kwitegereza yifashishije imbonerahamwe n'ibishushanyo bikurikira kandi asobanura uko bakuba na 8 imibare iri munsi ya 10, yerekana isano iri hagati yo guteranya no gukuba: Utubuye 8 inshuro 1 8=8×1 Utubuye 8 inshuro 2 8+8=8×2=16 Utubuye 8 inshuro 3 8+8+8=8×3=24 Utubuye 8 inshuro 4 8+8+8+8=8×4=32 Utubuye 8 inshuro 5 8+8+8+8+8=8×5=40 Utubuye 8 inshuro 6 8+8+8+8+8+8=8×6=48 Utubuye 8 inshuro 7 8+8+8+8+8+8+8=8×7=54 Utubuye 8 inshuro 8 8+8+8+8+8+8+8+8=8×8=64 Utubuye 8 inshuro 9 8+8+8+8+8+8+8+8+8=8×9=72 Utubuye 8 inshuro 10 8+8+8+8+8+8+8+8+8+8=8×10=80 Igice cya 2: Mara ya 9 2. 1. Gutahura Umwigisha atanga ikigwa nk'uko byakozwe kuri mara zibanza2,3,4,5,6,7 na 8. 2. 2. Gusesengura Umwigisha asaba abigishwa kubara ibintu bateguye, bakora uturundo tw'ibintu ikenda. Buri mwigishwa abara ibyo yarunze akuba n'inshuro bagezeho. Bityo bakomeze kubara kugeza ku nshuro 10 umwigisha abafasha (ikirundo k'ibintu 90). 2. 3. Ikomatanya Umwigisha asobanura ibimaze gukorwa mu kwitegereza yifashishije imbonerahamwe n'ibishushanyo bikurikira kandi asobanura uko bakuba na 4 imibare iri munsi ya 10, yerekana isano iri hagati yo guteranya no gukuba: Utubuye 9 inshuro 1 9=9×1 Utubuye 9 inshuro 2 9+9=9×2=18 Utubuye 9 inshuro 3 9+9+9=9×3=27 Utubuye 9 inshuro 4 9+9+9+9=9×4=36 Utubuye 9 inshuro 5 9+9+9+9+9=9×5=45 Utubuye 9 inshuro 6 9+9+9+9+9+9=9×6=54 Utubuye 9 inshuro 7 9+9+9+9+9+9+9=9×7=63 Utubuye 9 inshuro 8 9+9+9+9+9+9+9+9=9×8=72 Utubuye 9 inshuro 9 9+9+9+9+9+9+9+9+9=9×9=81 Utubuye 9 inshuro 10 9+9+9+9+9+9+9+9+9+9=9×10=90
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
71Im Ibare y'abakuze 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi 1) Agakarito kuzuye amakaramu karimo amakaramu 8, niba uguze udukarito 6 ubwo ufite amakaramu angahe? 2) Mu gapaki k'ibisuguti harimo ibisuguti 5 n'iba uguriye abigishwa udupaki 9 ubwo uguze ibisuguti bingahe? 3. ISUZUMA 8x7= 8x8= 8+8+8+8+8=8x. = 9x7= 9x6= 8x4= 9+9+9+9+9+9+9+9=9x. = 4. UMUKORO Wifashishije imbonerahamwe igaragaza ikuba ry'imibare iri munsi ya 10, tanga igisubizo ku buryo bwihuse: 8 x 4 = 8 x 9 = 9 x 2 = 9 x 7 = 6 x6 =
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
72Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 23 : GUKUBA UMUBARE W'IMIBARWA IBIRI N'UMUBARE W'UMUBARWA 1 BATABITSA IGISUBIZO KITARENGA 100 INTEGO Y'IKIGWA Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora gukuba imibare ishyitse iri munsi ya 100 n'umubare w'umubarwa 1 atabitsa igisubizo kitarenga 100. IMFASHANYIGISHO Ibintu byo kubara, amakaye, ikibaho, ingwa,... UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO Umwigisha yifashishije imbonerahamwe y'ikuba, asaba abigishwa gukosora imyitozo y'umukoro kandi bandika imibare bakubye kugira ngo babone igisubizo 8 x 4 = 32 8 x 9 = 729 x 2 = 189 x 7 = 636 x 6 = 36 2. IKIGWA GISHYA : 2. 1. Gutahura Hifashishijwe ibintu biboneka mu ishuri: amakayi, amakaramu,... mu ikuba, umwigisha afasha abigishwa kwifashisha mara kuko bamaze kuziga kandi akagaragaza ko gukuba imibare 2 ari ugufata umubare wa mbere inshuro zingana n'umubare wa kabiri:x
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
73Im Ibare y'abakuze Urugero: Amakayi 6 yikubye inshuro 2 bitanga amakayi 12 ( 6 x 2 = 12)Amakayi 6 yikubye inshuro 7 bitanga amakayi 42 (6 x 7 = 42) Amakayi 6 yikubye inshuro 21 bitanga amakayi 84 ( 6 x 21 = 84),.... 2. 2. Gusesengura Umwigisha afasha abigishwa gukuba mu buryo buhagaritse (gukuba n' ibinyabumwe nyuma ugakuba n'ibinyacumi) abereka uko igisubizo cyandikwa n'aho cyandikwa: 4 x 1= 4, 4 x 2 = 8 Umwigisha yifashishije uburyo bw'ikuba buhagaritse, yereka abigishwa ko hari igikuba, igikubwa n'igikubo. Urugero: 21 x 421 x 4 21 ni igikubwa ; 4 ni igikuba; 84 ni igikubo 2. 3. Ikomatanya Umwigisha atanga incamake y'ikigwa kizwe afasha abigishwa gukuba mu buryo buhagaritse (gukuba n' ibinyabumwe nyuma ugakuba n'ibinyacumi) abereka uko igisubizo cyandikwa n'aho cyandikwa:Iyo bakuba mu buryo buhagaritse babanza gukuba umubare n'ibinyabumwe, nyuma bagakuba n'ibinyacumi. 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi Shaka igisubizo 1 3 4 3 3 3 X 2 x 2 x 3 3. ISUZUMA Kora imyitozo ikurikira uhagaritse imibare: 11x8 = 12x4= 33x3= 42x2= 23x3= 4. UMUKORO Kora imyitozo yo gukuba kandi wandike ibisubizo mu mbonerahamwe: 1 4 1 3 3 4 2 3 3 2 x 2 x 3 x 2 x 3 x 3
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
74Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 24 : GUKUBA UMUBARE W'IMIBARWA 2 N'UMUBARE W'UMUBARWA 1 BABITSA INTEGO Y'IKIGWA Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora gukuba imibare ishyitse iri munsi ya 100 n'umubare w'umubarwa 1 abitsa igisubizo kitarenga 100. IMFASHANYIGISHO Ibintu byo kubara, amakaye, ikibaho, ingwa,.. UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO Umwigisha afatanya n'abigishwa gukosora imyitozo yatanzwe nk'umukoro 14 33 40 31 x2 x2 x2 x3 2 8 6 6 8 0 9 3 2. IKIGWA GISHYA 2. 1. Gutahura Hifashishijwe ibintu biboneka mu ishuri: amakayi, amakaramu,... mu ikuba, umwigisha afasha abigishwa kwifashisha mara kuko bazize kandi akagaragaza ko gukuba imibare 2 ari ugufata umubare wa mbere inshuro zingana n'umubare wa kabiri: Urugero: Amakaramu 5 yikubye inshuro 2 bitanga amakaramu 10 ( 5 x 2 = 10) Amakaramu 5 yikubye inshuro 19 bitanga amakaramu 95 ( 5 x 19 = 95),.... 2. 2. Gusesengura Umwigisha atanga umwitozo wo gukuba babitsa inshuro 1 agasaba abigishwa gukoresha uburyo bwa mbere no kugerageza kwandika igisubizo gikwiye Umwigisha afasha abigishwa gukuba mu buryo buhagaritse (gukuba n' ibinyabumwe nyuma ugakuba n'ibinyacumi) abereka uko igisubizo cyandikwa n'aho cyandikwa: 5 x 9= 45(ndandika 5 mu binyabumwe, mbike 4 y'ibinyacumi), 5 x 1 = 5(ndongeraho 4 y'ibinyacumi nabitse maze nandike 9 mu mwanya w'ibinyacumi) Urugero: 19 x 5 519 x 5 9 5
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
75Im Ibare y'abakuze 2. 3. Ikomatanya Umwigisha afasha abigishwa gukuba mu buryo buhagaritse (gukuba n' ibinyabumwe nyuma ugakuba n'ibinyacumi) abereka uko igisubizo cyandikwa n'aho cyandikwa ahereye ku ngero bamaze kubona 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi Umwigisha atanga imyitozo ifasha abigishwa kumva neza ikuba ribitsa bakayikora bonyine afasha abo binanira. Kora imyitozo ikurikira 35 29 x2 x3 Ibisubizo: 1 2 35 29 X2 x3 70 87 3. ISUZUMA Umwigisha atanga imyitozo y'Isuzuma ku kigwa kizwe Kora iyi myitozo y'ikuba uhagaritse 2 3 4 4 5 6 x 5 x 4 x 6 4. UMUKORO Kora imyitozo ikurikira yo gukuba 1 5 3 7 5 7 6 9 8 9 x 2 x 2 x 7 x 5 x 9
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
76Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 25 : IGABANYA RIDASAGURA RY'UMUBARE W'IMIBARWA 2 N'UMUBARE W'UMUBARWA 1 INTEGO Y'IKIGWA Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora kugabanya badasagura imibare ishyitse iri munsi ya 100 n'umubare w'umubarwa 1. IMFASHANYIGISHO Ibintu byo kubara, amakaye, ikibaho, ingwa,... UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO Gufatanya n'abigishwa gukosora imyitozo y'umukoro yatanzwe mu kigwa giheruka 1 1 15 37 x2 x2 30 74 2. IKIGWA GISHYA: IGABANYA RIDASAGURA 2. 1. Gutahura Umwigisha yifashisha ibyo abigishwa bazanye kubariraho, abasaba kubigabanya kuburyo bungana bakurikije umubare runaka. Urugero 1: Kugabanya na 2, 3, 4,5,6 cyangwa 7Umwigisha ashobora kugabanya abigishwa mu matsinda mato, buri tsinda rihabwe umwitozo wo kugabanya kuburyo bungana abigishwa 2 umubare w'ibintu bahawe. Itsinda rya 1: umwigisha yahembye amakayi 63 abigishwa 7 bagize amanota meza. Niba abigishwa bose barabonye amakayi angana, buri wese yabonye amakayi angahe? Itsinda rya 2:Mu ishuri ririmo abigishwa 28, ushobora kurema mo amatsinda angahe niba buri tsinda rigizwe n'abigishwa 2? N'abigishwa 7? N'abigishwa 4?garagaza itsinda 2. 2. Gusesengura Umwigisha asaba abigishwa kwerekana isano iri hagati yo kugabanya no gukuba, bahereye ku rugero
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
77Im Ibare y'abakuze Gukuba Kugabanya Amatsinda 3 y'ibintu 5 buri tsinda Agizwe n'ibintu 15Ibintu 15 tugabanije mo 3 bingana na 5 Na none Amatsinda 5 y'ibintu 3 Agizwe n'ibintu 15Ibintu 15 tugabanije mo 5 bingana na 3. 2. 3. Ikomatanya Umwigisha yerekana uko kugabanya byandikwa mu buryo bw'imibare (bagabanya mu mahembe cyangwa hakoreshwa ikimenyetso cyo kugabanya mu buryo butambitse) Uburyo bwo kugabanya mu mahembe Uburyo bwo kugabanya batambitse hakoreshwa ikimenyetso cyo kugabanya 36 : 2 = 18 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi Umwigisha afatanya n'abigishwa gukora imyitozo itandukanye yo kugabanya (bikorwe bagabanya mu mahembe) bahereye ku myitozo bakoze mu matsinda.  Umwigisha yahembye amakayi 63 abigishwa 7 bagize amanota meza. Niba abigishwa bose barabonye amakayi angana, buri wese yabonye amakayi angahe? Mu ishuri ririmo abigishwa 28, ushobora kurema mo amatsinda angahe niba buri tsinda rigizwe n'abigishwa 2? N'abigishwa 7? N'abigishwa 4. Garagaza itsinda. Ibisubizo
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
78Ig Itabo cy'umw Ig Isha 3. ISUZUMA Umwigisha atanga imyitozo y'Isuzuma ku kigwa kizwe 33:3= 44:2= 45:9= 60:2= 4. UMUKORO  38 : 2 =  48 : 3 =  85 : 5 =  42 : 6 =  72 : 6 =  84 : 7 =  28 : 4 =  56 : 7 =
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
79Im Ibare y'abakuze IKIGWA CYA 26 : IGABANYA RISAGURA RY'UMUBARE W'IMIBARWA 2 N'UMUBARE W'UMUBARWA 1 INTEGO Y'IKIGWA : Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora kugabanya basagura umubare w'imibarwa ibiri n'umubare w'umubarwa 1. IMFASHANYIGISHO: Ibintu byo kubara, amakaye, ikibaho, ingwa,... UKO IKIGWA GITANGWA : 1. INTANGIRIROGufatanya n'abigishwa gukosora imyitozo y'umukoro yatanzwe mu kigwa giheruka ku igabanya ridasagura kandi bakoresha uburyo bwo mu mahembe n'uburyo bwo kugabanya batambitse. 1) 38 : 2 = 192) 48 : 3 = 16 2. IKIGWA GISHYA Igabanya risagura 2. 1. Gutahura Umwigisha yifashisha urugero rw'ibintu bifatika (umubare w'ibitabo 17), agasaba abigishwa 2 kubigabagabana mu buryo bungana Umwigisha afasha abigishwa kubona ko buri wese azatwara ibitabo 8 hagasigara igitabo 1 2. 2. Isesengura Igabanya ridasagura ryarizwe, umwigisha afatanya n'abigishwa gukora imyitozo y' igabanya risagura, yerekana neza ko hari umubare usigara. Urugero 1:Umwigisha asobanura uko igabanya rikorwa yifashisha ibibazo bitandukanye. Amakaramu 19 tuyagabanije abantu 6 ku buryo bungana birashoboka? Buri wese yatwara angahe? Hasigara amakaramu angahe? 1 9:6 = 3 hasigara 1 Urugero 2: 94:6=15 hagasigara 4 Amakaye 94 tuyagabanije abantu 6 ku buryo bungana birashoboka? Buri wese yatwara amakaye angahe? Hasigara amakaye angahe? 94:6 = 15 hasigara 4
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
80Ig Itabo cy'umw Ig Isha 2. 3. Ikomatanya Mu igabanya rikoresha uburyo bwo mu mahembe, hakoreshwa mo cyane gukuba no gukuramo. a. Gushaka umubare wakuba n'ikigabanya kugira ngo ubone umubare ungana cyangwa wegera ikigabanywa maze ukawukura mu kigabanya kugeza igihe hasigara zeru cyangwa umubare uri munsi y'ikigabanya. b. Iyo bakuramo bahera kubinyacumi nyuma bagatira ibinyabumwe bityo bagakomeza ikuramo kugera igihe hasigara zeru cyangwa umubare uri munsi y'ikigabanya 2. 4. Imyitozo ntsindagirabumenyi Umwigisha atanga imyitozo abigishwa bashobora gukorera mu matsinda cyangwa buri wese ku giti ke nyuma bagakosorera hamwe ku kibaho.-Ikosora rikorwa n'umwigishwa umwe umwe.-Abigishwa bagenda bafasha bagenzi babo iyo bibaye ngombwa mbere y'uko umwigisha atanga inkunga ye Kora iyi myitozo ikurikira:  35:3=  26:5=  98:9=  38:9= Ibisubizo  35:3=11 hagasigara 2  26:5=5 hagasigara 1  98:9=10 hagasigara 8  38:9=4 hagasigara 2 Umwigisha yereka abigishwa ko buri gihe umubare usigara uba ari muto ku kigabanya 3. ISUZUMA Umwigisha atanga imyitozo y'isuzuma ku kigwa kizwe. Kora iyi myitozo yo kugabanya  47:4=  56:3=  90:7=  65:8=  75:9=  87:6= 4. UMUKORO
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
81Im Ibare y'abakuze IKIGWA CYA 27 : AMAHURIZO KU IGABANYA RY'IMIBARE Y'IMIBARWA IBIRI N'UMUBARE W'UMUBARWA 1 INTEGO Z'IKIGWA : Nyuma y'ikigwa abigishwa baraba bashobora gukora amahurizo arimo igabanya risagura ry'imibare y'imibarwa ibiri. IMFASHANYIGISHO: Ibintu byo kubara, amakaye, ikibaho, ingwa,... UKO IKIGWA GITANGWA 1. INTANGIRIRO Gufasha abigishwa gukosora imyitozo y'umukoro yatanzwe mu kigwa giheruka Umwigishwa atanga umwitozo wo ku mahurizo yo gukuba kugira ngo bibukiranye uko bakora amahurizo Urugero: Nkoresha ibiro 7 by'umuceri mu cyumweru 1. Ubwo nkoresha ibiro bingahe by'umuceri mu byumweru 4 ? Ibyo batanze:-Nkoresha ibiro 7 by'umuceri-Igihe bimara : icyumweru 1 Ibyo babajije: -Umuceri nkoresha -Igihe : mu byumweru 4 Igisubizo: Nkoresha umuceri ibiro 7 x 4 = 28 Nkoresha umuceri ibiro 28 mu byumweru 4. 2. IKIGWA GISHYA Amahurizo yo kugabanya 2. 1. Gutahura Umwigisha atanga ihurizo ntangarugero rigafasha abigishwa gutahura ikigiye kwigwa Amahurizo y'intangarugero akorwa n'umwigisha afatanije n'abigishwa aho bishoboka, kandi herekanwa inzira yose yanyuzwemo kugira ngo haboneke igisubizo.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
82Ig Itabo cy'umw Ig Isha 2. 2. Gusesengura Umwigisha yandika ihurizo ntangarugero agafatanya n'abigishwa kurisubiza Ihurizo rya 1: Monika afite abana 3. Niba afite igitebo kirimo ibigori 45 kandi akaba ashaka kubiha abo bana ku buryo atabatera ishyari, ubwo buri mwana azamuha ibigori bingahe ? Ibyo batanze:-Abana 3-Ibigori 45 Ibyo babajije: -Umubare w'ibigori buri mwana yahawe Igisubizo: Kugira ngo Monika amenye umubare w'ibigori azaha buri mwana azabibagabanya muri ubu buryo 45:3= 15 Buri mwana azabona ibigori 15 Ihurizo rya 2: Niba Umucuruzi w'amagi afite udutebo tubiri tungana turiho amagi 48 yose hamwe, ubwo kuri buri gatebo hariho amagi angahe ? Ibyo batanze:-Udutebo 2 tungana turiho amagi 48 Ibyo babajije: Umubare w'amagi ari muri buri gatebo Igisubizo:-Udutebo 2 tw'amagi turimo amagi yose hamwe :48-Umubare w'amagi ari muri buri gatebo ni 48: 2=24 Amagi ari muri buri gatebo ni 24 2. 3. Ikomatanya  Amahurizo atangwa agomba kuba ajyanye n'ibikorwa byo mu buzima bwa buri munsi bw'abigishwa (kugura no kugurisha, kwishyura, uburebure bw'ibintu,..... )  Mu kwigisha ikigwa cy'amahurizo, umwitozo 1 kuri buri kiciro ukorwa kubufatanye n'umwigisha n'abigishwa, indi isigaye igakorwa n'abigishwa mu matsinda kandi bagakosorera hamwe n'umwigisha. 2. 4. Amahurizo yo gutsindagira ubumenyi Aya mahurizo akorwa n'abigishwa bonyine umwigisha abayobora, nyuma bagakosorera hamwe ku kibaho. 1. Mariyana afite amafaranga 100. Yagiye kuri butike aguramo amakaramu 2
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
83Im Ibare y'abakuze ayishyura yose ntihagira ayo bamusubiza bamubwira ko byahwaniyemo. Ubwo buri karamu yayiguze amafaranga angahe? 2. Mu gikorwa cy'umuganda, abaturage 25 batuye mu mudugudu bazanye ingemwe 50 z'ibiti by'inturusu , ngo babitere ahantu hari umusozi uteza isuri. Niba buri wese asabwe kuzana ingemwe mu buryo bungana, buri muturage yazanye ingemwe zingahe? 3. ISUZUMA 1. Mugabo yaguriye abana be 3 ibisuguti 26 niba adashaka kubatera ishyari buri mwana azatwara bingahe? Mugabo azasigarana bingahe? 2. Imiryango 6 yagabanye amasiteri y'inkwi 42 mu buryo bungana. Ubwo buri muryango watwaye inkwi zingana iki? 4. AMAHURIZO Y'UMUKOROIbipimo by'umurima w'inyanya wa Mariya ni metero 72 kuri metero 46, umurima wa Mariya ukubye inshuro 2 umurima wa Karoli. Ubwo umurima wa Karoli ureshya ute ? Umwigisha afite amakaye 80. Arashaka kuyagabanya Abigishwa 8 buri mwigishwa agomba gutwara amakaye angahe ?
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
84Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 28: ISUZUMA RYA MBERE RY' IMIBARE 1) Mu cyumweru kimwe, Mariya yaguze ibintu bitandukanye muri butike. Buri gihe uko Mariya yishyuraga amafaranga, umucuruzi yagombaga kumugarurira. Itegereze imbonerahamwe igaragaza ibintu Mariya yaguze, amafaranga yishuye n'ayo umucuruzi yishyuza maze wuzuze umubare w'amafaranga umucuruzi azagarurira Mariya. Iminsi Ibicuruzwa Amafaran-ga Mariya yatanze Amafa-ranga yo kwishyura umucuruzi Ibiceri umucuruzi yagaruriye Mariya 10 20 50 100 Umunsi wa 1Avoka 100 40 Umunsi wa 2Ikibiriti 50 20 Umunsi wa 3 Ikaramu 100 50 Umunsi wa 4Isabune 100 90 Umunsi wa 5Amakara-mu 2100 100 a) Mariya nagura avoka akishyura F100, Umucuruzi azamugarurira amafaranga angahe? namugarurira akoresheje ibiceri bya F 10 na F20, umucuruzi azamugarurira ibiceri bingahe bya F10 n'ibiceri bingahe bya F20? Ese wowe ubaye umucuruzi hari ubundi buryo ubona wakoresha mu kugarurira Mariya? b) Mariya nagura ikibiriti akishyura F 50, Umucuruzi azamugarurira amafaranga angahe? Namugarurira akoresheje ibiceri bya F 10 na F20, umucuruzi azamugarurira ibiceri bingahe bya F10 n'ibiceri bingahe bya F20 ? Ese wowe ubaye umucuruzi hari ubundi buryo ubona wakoresha mu kugarurira Mariya? c) Mariya yaguze amakaramu 2 yishyura F 100 ntihagira ayo bamusubiza bamubwira ko byahwaniyemo. Ubwo buri karamu yayiguze amafaranga angahe? d) Shaka igiteranyo cy'amafaranga Mariya yakoresheje agura ikibiriti n'avoka. 2) Amakaramu 90 tuyagabanije abantu 6 ku buryo bungana buri wese yatwara angahe? Hasigara amakaramu angahe? 3) Amakaramu 94 tuyagabanije abantu 6 ku buryo bungana buri wese yatwara angahe? Hasigara amakaramu angahe?
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
85Im Ibare y'abakuze 4) 85: 5 =5. 5) 46 29 x2 x3 6) 12 23 X6 x4 7) Ishuri ry'abakuze ryo mu mudugudu wacu bakoresheje ibiro 29 by'umuceri mu byumweru 2, bongeye bakoresha ibindi biro 28 mu byumweru 2 bikurikiyeho. Ubwo mu kwezi (ibyumweru 4) bakoresheje umuceri ungana ute?
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
86Ig Itabo cy'umw Ig Isha IKIGWA CYA 29 : GUKOSORA ISUZUMA 1. Mu cyumweru kimwe, Mariya yaguze ibintu bitandukanye muri butike. Buri gihe uko Mariya yishyuraga amafaranga, umucuruzi yagombaga kumugarurira. Itegereze imbonerahamwe igaragaza ibintu Mariya yaguze, amafaranga yishuye n'ayo umucuruzi yishyuza maze wuzuze umubare w'amafaranga umucuruzi azagarurira Mariya. Iminsi Ibicuruzwa Amafaranga Mariya yatanze Amafaranga yo kwishyura umucuruzi Ibiceri umucuruzi yagaruriye Mariya 10 20 50 100 Umunsi wa 1Avoka 100 40 Ibiceri 2 Ibiceri 2 Umunsi wa 2Ikibiriti 50 20 Igiceri 1 Igiceri 1 Umunsi wa 3 Ikaramu 100 50 Ibiceri 2 Umunsi wa 4Isabune 100 90 Umunsi wa 5Amakara-mu 2100 100 a) Mariya nagura avoka akishyura F100, Umucuruzi azamugarurira F60 (100-40 = 60), Namugarurira akoresheje ibiceri bya F 10 na F20, umucuruzi azamugarurira ibiceri 2 bya F10 n'ibiceri 2 bya F20. Mu kugarurira Mariya ushobora kumuha ibiceri 3 bya 20 cyangwa ibiceri 6 bya F 10. b) Mariya nagura ikibiriti akishyura F 50, Umucuruzi azamugarurira F 30 (50-20=30), namugarurira akoresheje ibiceri bya F 10 na F20, umucuruzi azamugarurira igiceri 1 cya F10 n'igiceri 1 cya F20. Mu kugarurira Mariya ushobora gukoresha ibiceri 3 bya F10. c) Mariya yaguze amakaramu 2 yishyura F 100 ntihagira ayo bamusubiza bamubwira ko byahwaniyemo. Ubwo buri karamu yayiguze amafaranga 50 (100 :2=50) d) Igiteranyo cy'amafaranga Mariya yakoresheje agura ikibiriti n'avoka ni 60 (40+20=60). 1) 90:6 = 15 hasigara 0 2) 2. 94:6 = 15 hasigara 4 3) 85: 5 = 17 4) 46 29 x2 x3 92 87
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
87Im Ibare y'abakuze 5) 12 23 x6 x4 72 92 6) Mu kwezi bakoresheje ibiro by'umuceri 29 + 28 = 57 7)
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf
88Ig Itabo cy'umw Ig Isha IGICE CYA KABIRI: IMIBARE ISHYITSE IRI HEJURU YA 100 Umwitozo w'ivumburamatsiko ku mibare ishyitse (igice cya 2) Kamanzi akunda gukurikirana imyigire y'abana be. Mu ntangiro z'igihembwe, Kamanzi agurira abana be 2 ibikoresho by'ishuri kandi akabibagabanya kuburyo bungana. Kamanzi yitwaje inoti 1 y'amafaranga ibihumbi 5000 ariko mu gihe cyo kwishyura yifuzaga kwishyura igikoresho kimwe kimwe ngo atibeshya kuko atari azi gusoma, kwandika no kubara. Umucuruzi yamusobanuriye ko ibyiza ari ukwishyurira hamwe ibyo yaguze byose kuko gutanga inyemezabwishyu zaburi gicuruzwa ukwacyo bitwara igihe kinini. Kamanzi yemeye ko hakorwa inyemezabuguzi imwe ariko ataha afite umutima uhagaze ko umucuruzi yamugaruriye amafaranga atariyo. Itegereze inyemezabwishyu yerekana ibyo kamanzi yaguze maze usubize ibibazo: GACURUZI Eric INYEMEZABWISHYU N0 1 Akarere ka.......... Itariki 20 Mutarama 2018Kigali-Rwanda Igicuruzwa Umubare Ikiguzi k'ikintu kimwe Ikiguzi cyose Ikaramu 6 50.......... Ikayi 20 100.......... Agacamurongo 2 200.......... Igikapu 2 1000.......... Igiteranyo mu mibare.......... Ese ushobora gufasha kamanzi kumenya ko batamugaruriye amafaranga make wuzuza inyemezabwishyu kandi wandika mu mibare ikiguzi cyose cya buri gicuruzwa cyaguzwe?  Ese ushobora gushaka umubare w'amafaranga yose hamwe kamanzi yishyuye ibikoresho by' ishuri?  Niba kamanzi yarishyuye inoti imwe y'amafaranga 5000, shaka umubare w'amafaranga bamugaruriye.  Niba Kamanzi yarageze mu rugo akagabanya abana be 2 ku buryo bungana amakayi yaguze, ubwo buri mwana yabonye amakayi angahe ?  Abana ba Kamanzi ni 2 kandi buri mwana akeneye amakaramu 5, ubwo Kamanzi yagombaga kugura amakaramu angahe? Igisubizo : Amafaranga Kamanzi yishyuye ibkoresho by'ishuri ni 4 700. Umubare w'amafaranga basubije Kamanzi ni 300. Buri mwana yabonye amakayi 10. Kamanzi yagombaga kugura amakaramu 10.
REB_igitabo_abakuze_imibare.pdf